Abageze mu zabukuru barifuza ko leta yabashyiriraho politiki yihariye yo kubitaho

“Abanyarwanda baravuze ngo gusaza ni ugusahurwa, cyakora utarasaza ntabimenya, nanjye sinajyaga mbyumva neza ariko ubu namenye ibyo ari byo. Umuntu arasaza ntabe agishobora gukora ibyo yikoreraga, agahinduka nk’umwana kuko akenera umuntu umuha icyo arya, icyo anywa, mbese nk’uko umwana bamukorera byose,” Pasiteri Hitimana Naasson.

Hitimana ni umusaza uri mu kiruhuko cy’izabukuru utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Gasharu. Yavutse mu gihe batandikaga umunsi w’amavuko ariko haragenekerejwe yandikirwa ko yavutse mu 1932, we akavuga ko arengeje imyaka yandikiwe.

Uyu mukambwe yatangiye kwigisha mu mashuri abanza mu 1947, aba Pasiteri mu Itorero rya "Eglise Presbytérienne au Rwanda" (EPR) mu 1962 avuye kubyigira muri Cameroun, umurimo yakoze kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1998.

Umugore we ntakiriho n’abana asigaranye bibera mu mahanga ya kure harimo ukora akazi mu Bwongereza. Nta muntu wo hafi wo muryango agira keretse umugabo abereye se wabo, Pasiteri Niyomugabo Désiré wiyemeje kuba hafi ye kuva mu mezi arindwi ashize.

Hitimana atunzwe n’amafaranga ya pansiyo n’ubukode bw’inzu ze ebyiri ariko aterwa agahinda n’imibereho y’abageze mu zabukuru badafite amikoro.

Yagize ati “Njye mfite uriya musore umfasha akankarabya nkagira n’umukozi untegurira icyo kurya agakora n’isuku rusange mu nzu kuko mfite ubushobozi bwo kumuhemba. Ariko ndibaza nk’umuntu udafite ubwo bushobozi abaho ate ? Ndabyibaza nkasanga ari imibereho iruhije.”

Akangurira amadini gufatanya na leta mu kwita ku bageze mu zabukuru hashyirwaho ibigo byakira abadafite ababitaho no kubaha urubuga bagatanga ibitekerezo ku byemezo birebana na bo.

Ati “Ibigo byita ku bageze mu zabukuru birakenewe, bigahemba umukozi wo gufasha umuntu ugeze mu zabukuru. Icyakora ni umushinga ukomeye ariko bakwiye kuwiga hakiri kare kugira ngo batabare abantu bageze mu zabukuru, ndibwira ko atari njyewe njyenyine, hari n’abandi.”

Ibi abisangiye n’abandi bageze mu zabukuru barimo Bayijuka Tesla ufite imyaka 93 na Bamurange Louise w’ imyaka 84, bombi batuye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge n’abandi bibumbiye mu itsinda ‘Nsindagiza’ batuye i Remera mu Karere ka Gasabo.

Pasiteri Hitimana yifuza ko abageze mu zabukuru bakwitabwaho byihariye

Hakenewe politiki yihariye

Hashize imyaka 10 abaharanira uburenganzira bw’abageze mu zabuku bakora ubuvugizi ku gushyiraho amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abageze mu zabukuru no kubaha umwanya bakagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo bibareba ariko haracyari icyuho nk’uko Mugabowishema Elie, Perezida wa Nsindagiza ku rwego rw’igihugu yabitangarije IGIHE.

Nsindagiza ni umuryango Nyarwanda utari uwa Leta washinzwe mu 2014 ugamije guharanira uburenganzira n’imibereho myiza y’abageze mu zabukuru.

Mugabowishema yavuze ko leta ikwiye gushyiraho politiki yihariye igamije kwita ku mibereho myiza y’abageze mu zabukuru no kurengera uburenganzira bwabo, akongeraho ko hagombye kubaho urwego rwihariye rubakurikirana umunsi ku munsi nk’uko hariho inzego zihariye zishinzwe abana, urubyiruko, abagore, abafite ubumuga n’abandi.

Umuhuzabikorw wa Nsindagiza, Mushimiyimana Béatrice, yavuze ko abageze mu zabukuru bakunze kwibasirwa n’agahinda gakabije gaterwa ahanini no gutereranwa.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, asanga leta ikwiye gushyiraho politiki yihariye yo kwita ku bageze mu zabukuru, agasaba Leta y’u Rwanda gushyira umukono ku mahame mpuzamahanga n’ay’ Afurika agamije kurengera uburenganzira bw’abageze mu zabukuru.

Guverinoma nta cyuho ibona

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Dr Mukabaramba Alvera, yavuze ko leta ikora ibishoboka byose mu kwita ku batishoboye kandi abageze mu zabukuru ni bo benshi mu bafashwa.

Yagize ati “Turimo gukora politiki y’abatishoboye ikomatanya ibyiciro byose by’abantu. Politiki iriho ntabwo ikijyanye n’igihe kandi izarangira mu 2018. Ntabwo icyiciro cyose cyagira politiki yacyo ariko hari icyiciro gifite iyacyo irimo gukorwa, ni abafite ubumuga kuko ibyo bakeneye bitarebana n’imibereho myiza gusa.”

Dr Mukabaramba yakanguriye abakiri bato kuzigamira izabukuru kuko ari cyo gisubizo kirambye cy’ibibazo by’izabukuru, avuga ko leta iteganya kongerera abatishoboye bazayoboka iyo gahunda pansiyo.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru wizihizwa ku ya mbere Ukwakira, mu Rwanda ukazizihizwa ku wa 8 Ukwakira mu Karere ka Nyamasheke ku rwego rw’igihugu. Insanganyamatsiko iragira iti “Kwinjira mu Hazaza: Hitabwa ku Mpano, Umusanzu n’Uruhare rw’Abageze mu Zabukuru muri sosiyete.”

Umuryango w’Abibumbye ufata umuntu ugejeje ku myaka 60 nk’ugeze mu zabukuru.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda ryo mu 2012 ryasohotse mu 2014 ryagaragaje ko hari abageze mu zabukuru 511,738 (abagejeje imyaka 60), banganaga na 4.9% y’abaturage 10,515,973 naho gahunda ya leta yo kwita ku batishoboye yo mu 2011 yagaragaje ko abageze mu zabukuru 24,300 (7.4%) ari bo bahabwaga amafaranga ya pansiyo igenerwa abagejeje ku myaka 65.

Bayijuka ufite imyaka 93 na Bamurange ufite 84 bavuye mu cyaro kubera kutagira ababitaho basanga abana babo i Kigali
Perezida wa Nsindagiza ku rwego rw’igihugu, Mugabowishema Elie
Itsinda ryita bu bageze mu zabukuru ryitwa Nsindagiza ry'i Remera mu Karere ka Gasabo ririmo abantu 24 biganjemo abageze mu zabukuru
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine
Pasiteri Hitimana asindagizwa na Pasiteri Niyomugabo mu rugendo akorera mu rugo iwe ananura ingingo
Umuhuzabikorw wa Nsindagiza, Mushimiyimana Béatrice

Kwamamaza