Abarenga 1000 basoje amasomo muri ULK basabwe guhesha ishema igihugu

Abanyeshuri 1038 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza, mu masomo atandukanye atangirwa muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), basabwe guhesha ishema igihugu baba intangarugero mu kucyubaka bakoresheje ubumenyi bahakuye.

Aba banyeshuri barimo 891 barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza na 147 barangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo arimo amategeko, ubukungu, icungamutungo, ikoranabuhanga n’ayandi.

Umuyobozi w’icyubahiro wa ULK, Prof. Kalisa Mbanda, wayoboye umuhango wo kubashyikiriza izo mpamyabumenyi, yababwiye ko Leta ifite ingamba zo gukomeza kubaka igihugu, imwe muri zo ikaba ari uguteza imbere uburezi kuri bose.

Prof Mbanda yavuze ko impamyabumenyi bahawe ari ikimenyetso cy’ubumenyi, ubuhanga n’imyitwarire myiza yabaranze, abasaba kuzibyaza umusaruro bahesha ishema u Rwanda.

Yagize ati “Abababanjirije bari kubaka u Rwanda n’ubwitange. Namwe rero nk’uko mwabitojwe muzabe intangarugero igihe cyose n’aho mujya hose haba mu Rwanda no mu mahanga. Impamyabumenyi muhawe ni ikimenyetso cy’ubuhanga n’imyifatire myiza mwagaragaje mu ishuri.”

Umwe mu barangije mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, Kayitesi Julienne yabwiye IGIHE ko ashimishijwe n’intambwe ateye mu buzima kandi ko impanuro yahawe azazishyira mu bikorwa nk’uko yabitojwe.

Ubuyobozi bwa ULK buvuga ko mu banyeshuri barangije mu cyiciro cya kabiri, abakobwa aribo benshi kuko bangana na 61,3% mu gihe icyiciro cya gatatu abahungu ari bo benshi bangana na 64,4%.

Abanyeshuri basoje amasomo bari mu mutambagiro
Prof. Dr. Rwigamba Balinda, Perezida wa ULK akaba ari nawe wayishinze
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi basabwe kuzibyaza umusaruro
Abanyeshuri bitwaye neza bahawe ibyemezo by'ishimwe
Abanyeshuri n'abarimu ba kaminuza
Umuyobozi w'icyubahiro wa ULK, Prof Kalisa Mbanda,yemeza impamyabumenyi zatanzwe

Amafoto: Serge Muhizi


Kwamamaza