Abize umuziki ku Nyundo basigaye bataramira abakiliya ba Veni Vidi Restaurant &Bar

Itsinda ry’abize umuziki ku Nyundo ni ryo risigaye ritaramira abakiliya ba Veni VidiRestaurant &Bar mu gucuranga no kuririmba hagamijwe gukomeza kunezeza abakiliya no kwishimira impera z’icyumweru.

Aba bahanga mu muziki bataramira muri Veni Vidi ku wa Kane no ku wa Gatanu bakaririmba banicurangira maze abahasohokeye bakanyurwa.

Ni bintu ubundi byari bimenyerewe kuba ku minsi ya konji gusa nk’uko abakiliya babyifuje ubuyobozi na bwo bukabishyira mu bikorwa.

Umuyobozi wa Restaurant Veni Vidi &Bar, Mwamini Delphine ati " Turashaka gufasha abantu gukomeza kwishimira serivisi tubaha, abakiliya bacu turabakunda, ni yo mpamvu ibyo baba badusabye natwe tubishyira mu bikorwa tukabamara irungu. Biba ari byiza kandi bikanyura abakiriya bacu kuko abaririmbyi ba Karaoke dukoresha babigize umwuga .”

Bitewe n’uko Restaurant Veni Vidi itangae serivisi zitandukanye zirimo restaurant, Bar, aho warebera umupira kimwe n’aho wagurira ikawa, pizza n’ibindi, abahataramiye bose babona ibyo bifuza kandi ku giciro cyiza.

Veni Vidi Restaurant & Bar iherereye ku muhanda wahariwe abanyamaguru ahazwi nka Car Free Zone, hirya ya KCB Bank ,mu gikari cy’ahahoze Urwego Opportunity Bank.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa ushaka kubaha komande wabahamagara kuri nimero 0788595685.

Veni Vidi Restaurant & Bar iherereye ku muhanda wa Car Free Zone
Veni Vidi Restaurant & Bar ifite ibinyobwa by'ubwoko butandukanye

Kwamamaza