Amavuta yoroshya intoki agatuma inzara zidacika arimo kugurwa cyane muri tour du Rwanda

Amavuta yitwa ‘sebamed hand&nail’ yoroshya intoki agatuma n’inzara zidacika arimo kugurwa ku bwinshi mu isiganwa ry’amagare ririmo kuzenguruka igihugu ‘Tour du Rwanda’.

Uruganda rwa Sebamed nk’umuterankunga wa Tour du Rwanda , rukora amavuta n’amasabune rukorera i Burayi mu Budage , mu Rwanda ibicuruzwa byarwo bizanwa na Kipharma.

Mu kwegereza abanyarwanda ibicuruzwa, ubu rwamanutse aho Tour du Rwanda irimo kubera hose hari ibicuruzwa byarwo ndetse rushyiraho igabanyuka rya 10% ku bicuruzwa byarwo kugira ngo abantu babashe kwishimira Tour du Rwanda bafite n’uruhu rukeye.

Mu bicuruzwa Sebamed ifite harimo amavuta y’abakuru arinda uruhu gusaza, hari ayo bita ‘Anti-stretch mark cream’ akuraho amaribori , Moisturising body lotion atuma uruhu rurekeraho kuyaga cyangwa se kumagara n’andi atandukanye . Bafite amavuta arimo asigwa ku munwa (lipstick), akoreshwa mu bihe by’izuba kugira ngo uruhu rutangirika, imibavu ihumura (deodorants), n’ibindi.

Banafite amavuta y’abana nk’ayitwa sebamed baby body milk na sebamed baby body lotion n’amasabune y’abana.

Ku mavuta n’amasabuye by’abana , abarimo kubigura muri iyi Tour du Rwanda banahabwa ibikinisho nka ballon,ibipupe, uturindantoki (gants) n’ibindi bitandukanye byo gushimisha abana.

Aganira na IGIHE Uwimana Yvonne ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa muri Sebamed yagize ati “ Twishimiye cyane uburyo abakiriya bitabiriye kugura ibicuruzwa bya Sebamed nk’uruganda rucuruza amavuta n’amasabune atangiza uruhu ahubwo atuma umuntu akomeza gusa neza.”

Yakomeje agira ati “ Mu bicuruzwa dufite, amavuta atuma intoki zoroha ndetse akarinda inzara gucika niyo arimo kugurwa cyane , andi amavuta nayo arimo kwitabirwa ni avana ibishishi mu maso hamwe n’amasabune yayo byo tukaba twarabigabanyijeho 20% kugira ngo dufashe abafite icyo kibazo kugikemura.”

Abashaka kurangura ibicuruzwa bya Sebamed bagana kuri Kipharma cyangwa waba ushaka kugura bisanzwe ukajya muri za farumasi na supermarkets byo mu Rwanda.

Amafoto y’abakozi ba Sebamed muri Tour du Rwanda


Kwamamaza