Ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga icyizere bashyiriweho amahirwe adasanzwe

Umuryango udaharanira inyungu, These Numbers Have Faces, urahagamagarira ba rwiyemezamirimo bato b’urubyiruko bafite inyota yo gutera imbere by’umwihariko abafite ibitekerezo n’imishinga itanga icyizere cyo gukemura ibibazo bitandukanye aho bazafashwa biciye mu mahugurwa, ubujyanama, guhuzwa n’abandi, igishoro cy’ibanze n’ibikoresho bakenera mu guteza imbere imishinga yabo mito.

Uyu muryango washinzwe muri 2008, ugatangira gukorera mu Rwanda muri 2013, usanzwe ufasha mu guteza imbere urubyiruko binyuze mu kubafasha kubona amahirwe y’inguzanyo yo kwiga muri za kaminuza zo mu Rwanda no kwimenyereza ibyo bize hanze, ukanafasha ba rwiyemezamirimo bato kubaha ubufasha biciye mu mahugurwa ndetse n’igishoro cy’ibanze.

Kubona ubufasha bwo guteza imbere igitekerezo cyangwa umushinga wawe bica mu nzego eshatu. Uwumva yujuje ibisabwa kandi afite ubushake, ajya kuri uru rubuga https://www.tfaforms.com/4683955 akuzuza umwirondoro we ndetse n’ibijyanye n’umushinga we.

Iyo umushinga we utoranyijwe kuko utanga icyizere kurusha indi, atumirwa kwitabira ihuriro ry’iminsi 3 rizwi nka “Accelerate Summit” ribera i Kigali rigahuza ba rwiyemezamirimo bato 150, aho bahugurwa kandi bagahabwa ubujyanama ku bice bitandukanye byerekeranye no guteza imbere imishinga yabo.

Mu bitabiriye ihuriro 150, hatoranywamo 30 bafite imishinga itanga ikizere kurusha indi, ikaba ariyo yitabwaho mu gihe cy’amezi umunani ihabwa ubufasha butandukanye twavuze haruguru biciye muri gahunda izwi nka “Accelerate Academy” y’uyu muryango wa These Numbers Have Faces.

Ibisabwa kugirango ubyifuza yitabire ihuriro ry’uyu mwaka ni ukuba ari urubyiruko guhera ku myaka 18 kugeza kuri 30; kuba afite igitekerezo cyangwa umushinga uhanga udushya kandi ukemura ikibazo kiri aho abarizwa, kuba umushinga we utarengeje amafaranga ibihumbi 200 y’inyungu ya buri kwezi; kuba abarizwa mu Rwanda; kuba yabasha kumva; kwandika no kuvuga Icyongereza cyo ku rwego ruciriritse.

Olivier Habumugisha ushinzwe ibijyanye no kwihangira imirimo mu muryango These Numbers Have Faces, yabwiye IGIHE ko hari amahirwe adasanzwe ku rubyiruko rugitangira kwihangira imirimo ruzitabira iri huriro ry’uyu mwaka kuko rifite umwihariko wo kuruhuza n’abafite ubunararibonye mu guteza imbere imishinga mito no kuruhugura uburyo urubyiruko rwakoresha amahirwe rufite yo kugira imishinga y’ubucuruzi rugakemura ibibazo bigaragara aho rutuye.

Yakomeje agira ati “Ufite umushinga muto watangiye kukwinjiriza, ni byiza; ariko ni gute uwo mushinga wawe wafasha imbaga nyarwanda kugira intambwe itera? Ni ubuhe buryo wakwifashisha ibibazo biri aho utuye, mu kubikemura, ukabibyazamo umushinga ukwinjiriza? Aho abaturage babona inyungu mu gutera imbere k’umushinga wawe no kudahomba kwawe.”

Abiyandikisha mu bifuza kuzitabira iri huriro banyuze hano: https://www.tfaforms.com/4683955 bahawe ikaze kugeza ku wa 30 Nzeri 2018 mu gihe umunsi nyirizina w’iri huriro ari hagati ya 24 na 26 Ukwakira 2018. Ukeneye amakuru ajyanye n’umuryango wa These Numbers Have Faces wajya ku rubuga http://thesenumbers.org . Ushobora no kubandikira kuri email yabo ya [email protected] cyangwa ukabahamagara kuri numero 0784650060.

Guhera iyi gahunda ya Accelerate Academy yatangira mu mwaka wa 2015, uyu muryango ufatanyije n’ abaterankunga bawo bo muri Leta Zunze Ubumwe za America n’amashuri atandukanye arimonka Kaminuza y’u Rwanda, Kepler, Akilah Institute of Women n’andi, bamaze guhugura urubyiruko rurenga 350, banatanze inkunga irenga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda ku mishinga mito itanga ikizere kurusha iyindi.

Ba rwiyemezamirimo bitabira iri huriro bahabwa umwanya bakerekana imishinga yabo
Haba hari ba rwiyemezamirimo bafite ubunararibonye basobanurira abato iby'inzira banyuzemo
Iri huriro ryitabirwa na ba rwiyemezamirimo baturutse hirya no hino

Kwamamaza