BF Suma yatumiye abifuza kuyihagararira kuzitabira inama bazasobanurirwamo imikoranire

Ikigo cya BF SUMA (Bright Future Super Unique Manufacturer of America) gikora kikanasakaza inyunganiramirire (food supplements) zikenerwa mu kongerera umubiri ubudahangarwa kigiye gukorana inama n’abifuza kukigana no kugihagararira hirya no hino mu gihugu basobanurirwa imikorere yacyo.

Inyunganiramirire za BF Suma zikenerwa n’abantu b’ingeri zose baba abarwaye n’abazima kuko hari intungamubiri zitaboneka mu mafunguro kandi ziba zikenewe mu kuwusana kugira ngo umuntu yirinde indwara za hato na hato.

Bitewe nuko iki kigo cyifuza imikoranire n’abantu batandukanye cyane cyane urubyiruko kugira ngo rubashe no kubona imirimo, Umuyobozi w’Ikigo BF Suma, Niyomuhoza Enos Kenneth, yatangaje ko bateguye inama izayoborwa n’abayobozi bacyo baturutse mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bagamije gusobanura imikorere yacyo.

Yagize ati “Nk’ikigo gitanga inyunganiramirire n’ibindi byo kwiyitaho, twateguye inama yo gusobanurira abantu imikorere yacu, bakabigiraho ubumenyi kuko hari abumva ko ziba zigenewe abarwayi gusa nyamara n’abazima barazikeneye mu kunganira imirire ya buri munsi.”

Yakomeje avuga ko abazitabira iyi nama bazahugurwa nta kiguzi, bazasobanurirwa uko bashobora kubungabunga amagara yabo bifashishije inyunganiramirire ndetse n’uburyo bwo kwiteza imbere.

Iyi nama izaba tariki ya 12 Ukoboza 2017, guhera saa tatu za mu gitondo mu Cyumba cya Healing Center, inyuma ya gare ya Remera, haruguru gato yaho imodoka zinjirira.

BF Suma yatangije Ishami ryayo mu Rwanda ku ya 23 Mutarama 2017. Inyunganiramirire zayo ushobora kuzikoresha igihe uri muzima zikunganira amafunguro ufata ndetse wanamaze kurwara na bwo zikunganira umubiri wawe.

Inyunganiramirire za BF Suma harimo izituma amagufa akomera no gusana ayamaze kwangirika, izifasha amenyo ntiyangirike, izifasha abarwaye diabète, iz’abana, abagore batwite, abasaza, abafite uruhu rufite ibiheri n’izindi.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nimero 0783820223 cyangwa 0788437897 no kuri 0783426269. Ushobora no kubandikira ukoresheje [email protected]

Umuyobozi w’Ikigo BF Suma, Niyomuhoza Enos Kenneth, yatangaje ko bateguye inama izasobanurirwamo imikorere y'inyunganiramirire zabo
Inyunganiramirire zifasha umutima gutera neza
Inyunganiramirire zifasha ubwonko gukora neza
Inyunganiramirire zikozwe mu bwoko bw'ibinini

Kwamamaza