Abakunzi ba NBA bashyizwe igorora

Sosiyete ya CANAL+ icuruza imirongo ya televiziyo na radio hifashishijwe icyogajuru izwiho kuba iha abakiliya bayo amashene menshi abereka ibyo bifuza, yabazaniye iya NBA ibafasha kumenya amakuru yose ajyanye n’imikino ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uwo murongo wa Televiziyo werekana ibiri kubera muri NBA ako kanya, ubuzima bw’amakipe muri shampiyona zose, amakuru y’abakinnyi, ubuzima bwabo hanze y’ikibuga, n’ibyo abasesenguzi bavuga ku mikino iri kuba.

Iyo shene kandi inyuzaho imikino ya Basket y’abagore,WNBA, n’amarushanwa y’amakipe ya Basketball ku mugabane w’i Burayi, Euroligue. Igaragaza kandi ibihe bikomeye byaranze Shampiyona ya NBA, ikanyuzaho n’imikino 90 muri buri mwaka w’imikino.

Uyu murongo ufunguye vuba gahunda yo kwerekana Shampiyona Mpuzamahanga nka Euroligue, ikaba yaranashyizeho uburyo bwo kubona amashene menshi, ndetse bugatuma nyirayo abasha kureba izo yifuza n’igihe ashakiye witwa SVOD.

CANAL+ izwiho kuba ubukombe mu kugira imirongo ya Televiziyo yerekana imikino yose yo ku Isi, kandi buri gihe. Ifite abantu b’abahanga mu gusesengura imikino yaba iyo ku mugabane w’u Burayi, muri Afurika no ku Isi yose muri rusange.

CANAL+ irahendutse kuko ushaka kuyigura yishyura ibihumbi 25 bya dekoderi, bakamuha antenne parabolique y’ubuntu.

Ushaka ibindi bisobanuro ahamagara ku murongo utishyurwa wa 11 11.


Kwamamaza