Crèche Le Berceau des Anges yimukiye ahantu hagari kandi ikomeje kwandika abana bashya

Irerero (Crèche) Le berceau des Anges ryakira abana bato guhera ku mezi icyenda kugeza ku myaka itandatu ryimukiye ku Kimihurura haruguru neza ya Restaurant Hellenique, ahantu hisanzuye.

Ni irerero rifite umwihariko wo gutoza abana mu Gifaransa bagakura bakivuga neza badategwa nubwo n’Icyongereza kitibagiranye.

Le Berceau des Anges ni igitekerezo cyagizwe na Mukagatore Marie Chantal ufite uburambe bw’imyaka 38 mu burezi, nyuma yo gusanga ko ababyeyi basiga abana mu rugo bakagenda bahangayitse kubera isuku nke iterwa no kutitabwabo n’abakozi.

Mu Kiganiro yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko n’ubundi bari basanzwe bakorera muri Kimihurura ariko batari bafite ahantu hagari kandi hisanzuye akaba ari yo mpamvu bahisemo kwimuka.

Ati “ Bitewe n’uburyo twita ku bana bo muri crèche n’abo mukiburamwaka, abyeyi bamwe baturangira abandi , bigatuma tubona abana benshi, ubwo bwiyongere rero nibwo bwatumye twimuka kugira ngo abana bisanzure haba aho bigira ndetse no mugukina.”

« Twakira abana guhera ku mezi icyenda kugeza ku myaka itandatu. Iyo umwana aje ku mezi icyenda, turamurera yagera ku myaka itatu tukamwigisha agatangira icyiciro cya mbere cy’ishuri ry’incuke (maternelle) kugeza ayirangije, akazajya kwiga mu mashuri abanza afite uburezi bw’ibanze.”

Abana bo muri iri rerero ntabwo bajya bapfunyika kuko bagaburirwa mu gitondo, saa yine, saa sita na saa kumi bakabona gutaha. Ndetse mbere yo kujya ku meza saa sita abana bose barabuhagira.

Umuyobozi wa Crèche Le Berceau des Anges anavuga ko bagikomeje kwakira abana bashaka kuziga mu mashuri y’incuke bazatangira tariki ya 8 Mutarama 2018.
Iri rerero rifite ubushobozi bwo kwakira abana 60 kandi bakitabwaho nk’abari iwabo mu rugo.

Ni irerero ryatangiye muri Nzeri 2015 , rifite ibikoresho ndetse n’abarimu babihugukiwe ku buryo ibyo umwana muto akeneye babizi neza.

Ku babyeyi bafite abana bari mu biruhuko, bashobora kubajyana muri Le Berceau des Anges bakaba biga mu Gifaransa igihe bategereje gufungura.

Le Berceau Des Anges iherereye mu Karere ka Gasabo, haruguru ya Restaurant yitwa Hellenique ku muhanda KG 666.

Bakora kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, guhera saa kumi n’ebyiri na 45 kugeza saa kumi na 45 (6h45-16h45).

Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788868816 cyangwa kuri 0788467762 bakagufasha.

Ushobora kandi gusura urubuga rwabo: www.leberceaudesanges.blogspot.com cyangwa ukabandikira kuri [email protected]


Kwamamaza