Dignity Motel yafunguye amacumbi afite ubwiza bwihariye mu Mujyi wa Kigali

Kurya no kuryama aheza biri mu by’ingenzi bikenerwa mu buzima ngo umuntu akomeze gucuma iminsi ye ndetse anategure amasaziro mazima azira guhangayika.

Icyerekezo cy’ubuzima bushingiye ku gushaka imibereho gituma hari abatabana n’imiryango yabo by’igihe gito cyangwa ikirekire ari nayo mpamvu hari abisunga amacumbi abitaho, akabafasha kubona aho kurara hajyanye n’ubushobozi bwabo.

Umujyi wa Kigali utera imbere umunsi ku wundi ari nako wunguka ibikorwa remezo bitandukanye birimo ibitaro, motel, hotel, imihanda n’inyubako z’imiturirwa zikorerwamo imishinga migari ifitiye igihugu akamaro.

Muri uru ruhererekane hafunguwe Dignity Motel, inzu y’amacumbi ifite restaurant na bar, iherereye ahahoze Glory Motel ku Gitega mu Karere ka Nyarugenge ku muhanda wekereza ku Bitaro bya CHUK . Iyi yahinduye izina nyuma y’uko abahakoreraga ubucuruzi babihagaritse hakegukanwa na rwiyemezamirimo mushya wahubatse mu buryo bugezweho.

Nk’amacumbi aherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati afasha abitabira inama zitandukanye ndetse n’abahagenda kubera impamvu zitandukanye zirimo iz’ubucuruzi nko kurangura ariko badafite aho bajya kurara cyangwa se badashaka kubana n’inshuti zabo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Dignity Motel, Karangwa Jean Marie Vianney, yatangaje ko bafite amacumbi agizwe n’ibyumba 15 harimo icyagenewe umuryango, icy’abantu babiri byose bifasha abifuza kuruhuka neza biri ku giciro kiri hasi.

Yagize ati “Dignity Motel yaje ari igisubizo ku bantu b’ingeri zinyuranye ndetse ibiciro byacu birahendutse. Nta muntu ukwiye kubunza imitima yibaza aho ari burare kuko nta we dusubiza inyuma bitewe n’ubushobozi bwe. Turi hafi ya za hotel zitandukanye, ibitaro na Kaminuza ya Akilah aho urangije gahunda ze kuza kuruhuka biba bimworoheye. Uramutse waje kurangura cyangwa se ufite izindi gahunda muri Kigali na we bishobora kumworohera kubona aho kuruhukira.”

Uretse abashaka kuharara, banahabwa n’ifunguro rya mu gitondo ku buntu, muri Dignity Motel ushobora kuharuhukira by’igihe gito mu masaha ya ku manywa igihe wumva urushye cyangwa se gahunda zawe zihindutse.

Muri Dignity Motel nta nzara cyangwa inyota kuko bafite restaurant ndetse na bar ku buryo uwatanze komande wese abibonera ku gihe.

Yagize ati “Restaurant yacu ikora kuri komande kandi iyo uduhaye gahunda turayubahiriza. Dutegurira abagize ibirori amafunguro tukanabibashyira (outside catering), dufite muchoma, niyo ushaka ibintu byokeje urabibona.”

Muri Dignity Motel bakira ibirori bidakenera abantu benshi harimo nk’abavuye gusezerana ku murenge bakeneye kwiyakira dore ko hegeranye n’Umurenge wa Gitega n’uwa Nyarugenge. Ibi byiyongeraho inama z’ubukwe, iz’umuryango, amasabukuru, amatsinda n’abandi.

Ibyumba bya Dignity motel bifite internet y’ubuntu, televiziyo ndetse birimo n’ibyangombwa byose umuntu akenera birimo ubwiherero n’ubwogero bwo mu nzu ku buryo udasohoka mu cyumba ngo ujye kogera hanze. Iyi Motel kandi ifite parking yisanzuye ku bafite imodoka ndetse ku bafite ibintu byinshi babibabikira mu bubiko bwabo bigatuma umukiliya arara atekanye.

Dignity Motel iherereye mu Murenge wa Nyarugenge iyo uturutse mu Mujyi rwagati utambika ugana i Nyamirambo wagera ku Kigo cy’Iteganyagihe ugahita uzamuka umuhanda ugana kuri CHUK Av.3KN37, ahari icyapa cyayo mbere yo kugera ku muhanda uturuka kuri Camp Kigali.

Ukeneye gutanga komande cyangwa gufata umwanya wabahamagara kuri +250788430333 cyangwa kuri +250787377000 (iba no kuri whatsapp). Wabandikira kandi kuri [email protected] cyangwa ugasura urubuga rwabo www.dignitymotel.com


Kwamamaza