IGIHE.com
IKINYARWANDA
IKIRUNDI
FRANCAIS
ENGLISH
IGIHE TV
Kwamamaza

Expo2017: Sebamed yagabanyije 10% ku biciro by’ibicuruzwa byayo

Mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali riri kuba ku nshuro ya 20, Sebamed yatangaje ko yagabanyije 10% ku bicuruzwa byayo bitandukanye mu rwego rwo kurushaho kwishimana n’abakiliya bayo.

Ibicuruzwa byagabanyirijwe ibiciro ni amasabune, amavuta arimo asigwa ku munwa (lipstick), akoreshwa mu bihe by’izuba kugira ngo uruhu rutangirika, imibavu ihumura (deodorants), n’ibindi.

Umukozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri Sebamed yabwiye IGIHE ko iri gabanuka ry’ibiciro ku bucuruzwa bikomeje gukundwa na benshi rizarangirana na Expo.

Yagize ati “Hano expo irimo iragenda neza, abakiliya turi kubabona kandi n’abandi bari kubwirana kuko dufite amavuta yihariye, atagira ingaruka ku muntu wayisize. Nakubwira ko amavuta yitwa ‘Anti-stretch mark cream’ akuraho amaribori, abantu b’igitsinagore bari kuyagura cyane kandi ni ibintu twishimira kuko tuba duhaye umuntu icyo yabuze. Andi navuga nayo akunzwe ni ayitwa Moisturising body lotion atuma uruhu rurekeraho kuyaga.”

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwereka abakiliya ko ibicuruzwa byabo byizewe hari uducupa duto tw’ayo batanga ku buntu kugira ngo babanze bayagerageze.

Sebamed iri kumurika amavuta y’ubwoko butandukanye arimo ayitwa Repair Lotion atuma umuntu asa neza, uruhu ntiruvuvuke, aya ashobora no gukoreshwa n’abarwayi ba diyabete mu gihe uruhu rwabo rutangiye guhindana.
Ubusanzwe ibicuruzwa bya Sebamed biboneka muri za farumasi zose ndetse no mu maguriro manini mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788530353.

Andi mafoto
Contacts
IGIHE LTD
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15
www.igihe.com
Read Other advertorials
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved