Galaxy Gateway yongeye guha amahirwe abifuza kwiga mu bihugu birimo u Bushinwa

Galaxy Gateway Ltd imaze gufasha abanyeshuri benshi kubona ibigo bigaho mu bihugu bitandukanye ku migabane yose y’Isi, yongeye gutanga amahirwe ku bifuza kujya kwiga mu Bushinwa.

Iki kigo kimaze imyaka itanu mu bucuruzi bw’amatike y’indege cyorohereza abanyeshuri biga mu mahanga kugerayo kibashyiriraho igabanyirizwa rya 25%, mu gihe abandi kibafasha kubona buruse ndetse no kugabanyirizwa amafaranga y’ishuri.

Galaxy Gateway isanzwe ifasha abanyeshuri kujya kwiga mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Australia na Canada, uyu mwaka yongeye guha amahirwe abakeneye kujya kwiga mu Bushinwa bishyurirwa amafaranga y’ishuri n’icumbi.

Abanyeshuri bakeneye gutangira mu Bushinwa muri Nzeri nk’uko bisanzwe babanza guhabwa amasomo ajyanye n’imyitwarire n’ururimi rw’Igishinwa kandi ku buntu. Biteganyijwe ko aya masomo azatangira muri Gicurasi 2018.

Abifuza kugana iki kigo no kumenya ibisobanuro birambuye kuri serivisi za Galaxy Gateway Ltd, babasanga aho bakorera ku Kisimenti ku muhanda w’amabuye imbere ya Stella Vip.

Ushobora kubahamagara cyangwa ukohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250785280621, +250788304430 na +250789802150 cyangwa ukabandikira kuri [email protected]


Kwamamaza