IGIHE.com
IKINYARWANDA
IKIRUNDI
FRANCAIS
ENGLISH
IGIHE TV
Kwamamaza

Impuguke mu guteka ya Marriott Hotel yatanze inama zafasha mu kurya neza

Ni ukuri kutitabwaho na benshi ariko umubiri wacu ubeshwaho n’ibyo tuwugaburira. Amaraso, amagufa, imisokoro, ibinure, uturemangingo, imisemburo n’ibindi bigize umubiri w’umuntu byubakwa n’ibiryo n’ibinyobwa.

Ibiribwa ni igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwa muntu, kurya neza bikaba ishingiro ry’ubuzima bwiza buzira umuze, nk’uko inzobere mu biribwa n’ibinyobwa, Awanish Joshi yabitangarije IGIHE.

Awanish akomoka mu Buhinde akaba amaze amezi ane gusa muri Kigali aho yazanywe na Kigali Marriott Hotel akagirwa umuyobozi wungirije w’abatetsi b’iyi hotel nyuma yo gukora aka kazi mu bihugu byinshi ku isi.

Awanish yagaragaje uko abantu bashobora kugira ubuzima bwiza birinda kurya nabi bishobora kuba intandaro y’indwara zitandukanye zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso, umubyibuho ukabije n’izindi.

Yagize ati “Ibiryo ni ishingiro ry’ubuzima bwiza. Kurya indyo yuzuye kandi mu rugero no gukora imyitozo ngororamubiri bituma umuntu agira ubuzima buzira umuze kandi bwuzuye umunezero. Ushobora kurya cake, inyama, ugafata ibinyobwa bisembuye ariko ni ingenzi kuringaniza ibi biribwa bikundwa na benshi ufata n’ibindi bikungahaye ku ntungamubiri.”

Awanish akangurira bantu gukunda kurya ibiribwa bikomoka mu mazi nk’amafi kuko bikungahaye cyane ku ntungamubiri (omega-3s) zituma ubuzima buba bwiza. Abagira ibibazo by’igifu, icyayi gishobora kubafasha mu igogora.

Awanish avuga ko ibi byose Kigali Marriott ibyitaho maze igategurira abantu ubwoko bwinshi bushoboka bw’amafunguro hakiyongeraho imboga mbisi (salads) n’imbuto, byose bikungahaye kuri vitamin n’imyunyungugu.

Uretse kuba akunda amafunguro y’iwabo mu Buhinde nk’inkoko ifite ibirungo bitandukanye akarenzaho divayi yo mu Budage (German Riesling wine), Awanish yavuze ko u Rwanda rufite ibiribwa byinshi bifite isa n’icyanga cyihariye.

Ati “Nakunze Kigali cyane. Ni umujyi usukuye, ushimishije kandi ufite umuco mwiza wo kwakira abashyitsi. Ibiribwa by’ino biraryoshye kandi ni umwimerere. Inyama y’ihene ifite uburyohe ntagereranywa. Ndyoherwa cyane na burusheti n’ibirayi, ibitoki n’imboga za dodo, mizuzu n’inyama z’ihene zitetse zifite ibirungo.”

Awanish avuga ko Kigali Marriott ifite abatetsi b’inzobere mu gutegura amafunguro y’uburyo butandukanye yaba ayafite inkomoko mu bihugu nk’u Butaliyani, u Buhinde n’ayo mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’aya Kinyarwanda.

Muri restaurant yayo yitwa Soko, Kigali Marriott itanga umwiharikoku bantu bashaka kurya neza buri mugoroba mu minsi y’akazi (Theme Nights) ndetse no muri weekend (Weekend Brunch) biherekejwe n’imyidagaduro ifasha abantu gusoza icyumweru neza.

Umuyobozi wungirije w'abatetsi muri Kigali Marriott Hotel, Awanish Joshi
Kigali Marriott Hotel ifite Weekend Brunch na Theme Nights, aho igabura amafunguro menshi atandukanye
Imboga ni ingirakamaro kuko zikungahaye ku ntungamubiri, bikarushaho kuba byiza iyo ziriwe ari mbisi
Imboga mbisi zongewemo ibirungo
Andi mafoto
  • Umuyobozi wungirije w’abatetsi muri Kigali Marriott Hotel, Awanish Joshi
  • Imboga mbisi zongewemo ibirungo
  • Imboga ni ingirakamaro kuko zikungahaye ku ntungamubiri, bikarushaho kuba byiza iyo ziriwe ari mbisi
  • Imbuto ni ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu
  • Kigali Marriott Hotel ifite Weekend Brunch na Theme Nights, aho igabura amafunguro menshi atandukanye
Contacts
IGIHE LTD
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15
[email protected]
www.igihe.com
Read Other advertorials
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved