IGIHE.com
IKINYARWANDA
IKIRUNDI
FRANCAIS
ENGLISH
IGIHE TV
Kwamamaza

Imashini ivanga amarangi arenga ibihumbi 14, kimwe mu byo Ameki Color yamuritse muri Expo

Uruganda Ameki Color rumaze imyaka isaga 25 rukora amarangi y’amoko atandukanye, rwamuritse mu imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali, imashini rwazanye yoroshya akazi aho ivanga amarangi bitewe n’icyo umukiriya yifuza, nyuma y’iminota mike akabasha kuribona.

Ni imashini zikoresha ikoranabuhanga mu gukora ibara ryose umukiliya yifuje hifashishijwe mudasobwa mu buryo bwihuse kandi bufite ubuziranenege bwo ku rwego mpuzamahanga.

Mu imurikagurisha mpuzamahanga rikomeje kubera i Gikondo, abamurika bakomeje kugaragarariza abaryitabira serivisi n’ibicuruzwa babafitiye kugira ngo na nyuma yaryo bazakomeze gukorana ubucuruzi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Kayitare Jean Paul ushinzwe ibya tekiniki mu ruganda Ameki Color yatangaje ko mu dushya barimo kumurika ari imashini zivanga amarangi kuko zoroshya akazi cyane kandi bigatwara umwanya muto ngo amarangi yifuzwa aboneke.

Ati “ Dufite imashini yitwa ‘Titing machine’, umuntu araza akareba mu gitabo cyacu akarebamo amabara ashaka yaba irangi ryo hanze, iryo mu nzu, irirabagirana n’iritarabagirana, noneho tukabishyira muri mudasobwa igatanga ikigero cy’ibisabwa ngo iryo rangi rikenewe riboneke,ako kanya imashini ishinzwe kuvanga igahita ibivanga irangi rikaboneka.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu imashini zikora ako kazi zari zisanzwe zikoreshwa ku ruganda ariko ubu bakaba bamaze kuzana imashini zirindwi zizoroshya n’akazi mu bahagarariye urwo ruganda hirya no hino.

Ati “ Izi mashini zigamije kwihutisha akazi aho kugira ngo uze ushaka irangi usange bigutwaye umwanya urindiriye ko tugukorera irijyanye n’ubushake bwawe, iyi mashini twazanye, yo mu minota itarenze icumi iba yamaze kuriguha kuko mudasobwa yacu iba ibitse amabara menshi ashoboka.”

Yakomeje agira ati “ Ni imashini ifite ubushobozi bwo kuvanga amarangi 14800, biterwa n’icyo uyisabye gukora.”

Abayobozi ba Ameki Color bavuga ko ubu buryo bw’iyi mashini busanzwe bukoreshwa ari uburyo bwiza bwo kwegereza abakiriya serivisi badakoze ingendo kandi bigatuma barushaho kubona serivisi nziza.

Uretse imashini zivanga amarangi, Uruganda rwa Ameki Color rufite n’ishami zikora ibijyanye n’ibikoresho. Aho niho barimo kumurika intebe zo mu ruganiriro, ibitanda, intebe, ameza n’ibindi.

Uhasanga kandi amarangi y’amoko yose ku bashaka kurangura.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri +250788307510,+250 252 500257
Wahamagara kandi umutungo utishyurwa ari wo 3570 cyangwa ukabandikira kuri [email protected]

Wanabasura kandi aho uruganda rukorera i Gikondo mu gace kagenewe inganda ugahabwa ibisobanuro birambuye.

Catalogue ya Ameki Color irimo amabara atandukanye
Amarangi ya Ameki Color ari mu ngeri zitandukanye
Amabara yo muri mudasobwa
Umukozi iyo atanze komande kuri mudasobwa imashini ivanga amarangi itangira akazi kayo
Uko imashini ivanga hasohoka ibara ry'irangi
Iri koranabuhanga ryihutisha akazi
Iyi mashini yitwa Shaking machine ivanga amarangi aba yatanzwe n'iyitwa Titing machine
Aho Ameki Color yakoreraga muri expo
Ameki Color ikora amarangi naho Ameki Meuble igakora ibikoresho byo mu nzu nk'intebe, ibitanda n'ibindi
Bafite n'ibikoresho byo mu nzu

[email protected]

Andi mafoto
  • Bafite n’ibikoresho byo mu nzu
  • Catalogue ya Ameki Color irimo amabara atandukanye
  • Ameki Color ikora amarangi naho Ameki Meuble igakora ibikoresho byo mu nzu nk’intebe, ibitanda n’ibindi
Contacts
IGIHE LTD
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15
www.igihe.com
Read Other advertorials
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved