Intermix Salon yazanye udushya dutuma Abanyarwanda bakomeza kwishimira umwaka mushya bakeye

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje kwishimira kwinjira mu mwaka mushya wa 2019, Intermix Salon ifite ubunararibonye mu kwita ku bwiza bw’abagabo n’abagore yabazaniye udushya dutuma bakomeza gusa neza.

Intermix Salon imaze imyaka isaga itanu itunganya imisatsi y’abagore n’abagabo, inzara ndetse n’ibindi bifitanye isano n’ubwiza, imaze gusobanukirwa ibyifuzo by’abayigana.

Ibi ni nabyo yahereyeho ibazanira ibikoresho bituma umusatsi urambuka (hair relaxer) bigezweho birimo; Kera care relax, Mizani n’izindi ukoresha ugatandukana no kuba uruhu rwakwangirika cyangwa imisatsi igapfuka.

Hari kandi ‘teinture’ zituma imisatsi ihindura ibara ziri mu bwoko butandukanye nk’amavuta (tube), ifu n’izimeze nk’umwuka (spray) ushobora gushyiramo bitewe n’aho wifuza kujya kandi igihe cyose ukaba wayikuramo (non permanent color).

Ku birebana n’imisatsi kandi Intermix salon itanga serivisi zo gusokoza no gusuka ibisuko bitandukanye kandi mu gihe gito, abifuza imisatsi izinze izwi nka ‘dreadlocks’ nabo bayikorerwa ku giciro kinoze.

Uretse imisatsi, Intermix salon inakora inzara aho ifite imashini zigezweho zifasha koza ibirenge n’intoki (pedicure and Manicure), intebe igorora umugongo mu gihe wozwa ibirenge, ndetse na ‘vernis’ zirimo iz’igihe gito n’ikirekire (nail & gel polish) byizewe, biherekezwa n’imiti ishobora gufasha abafite inzara zikunze kwangirika (nail treatment).

Intermix Salon inogosha abagabo, inafite serivisi za spa zirimo kugorora umubiri mu gihe ufite amavunane cyangwa ibindi bibazo zirimo mu bwoko butandukanye nka aroma massage na deep tissue ndetse n’icyumba gikorerwamo siporo zitandukanye.

Umwihariko wa Intermix salon ni uko ifite ibyumba byihariye (VIP rooms), aho iyo ubishatse uhabwa icyumba n’abakozi babizobereye ugasohokamo uhawe serivisi zose wifuza.

Hari kandi inzobere mu kwita ku bana, aho umubyeyi uzanye umwana adahangayikishwa n’uko mu gihe wenda ari gusukwa cyangwa gusokozwa yahura n’ibindi bibazo kuko abakozi babikora babizobereyemo.

Muri izi ntangiriro z’umwaka, Intermix salon itanga serivizi zirimo kwandika ku mubiri no gutobora (tattoos and body piercing), yanashyizeho poromosiyo idasanzwe ku bantu bayigana inshuro nyinshi.

Umugore usabye serivisi inshuro eshanu iya gatandatu ayihabwa ku buntu, mu gihe umugabo wiyogoshesherejemo inshuro 1o iya 11 yogoshwa ku buntu.

Intermix salon ikora kuva saa moya za mu gitondo kugera saa tatu z’ijoro. Ukeneye serivisi cyangwa gusobanuza biruseho wabasanga aho bakorera Gacururo mu nzu ya AMY’S House iri ku muhanda KG 12 Av, Kinyinya Road.

Ushobora kandi kubahamagara kuri +250781276175/+250788308534; ushobora no kuboherereza ubutumwa kuri [email protected] cyangwa ukandika Intermix salon kuri Twitter, Facebook na Instagram ukarushaho kubona byinshi mu byo bakora.

Bagufitiye 'relaxers' n'ibindi bikoresho bituma umusatsi wawe ukomeza gusa neza
Bazanye 'relaxers' zirimo Mizani na Kera Care zituma utandukana no gushya cyangwa kwangirika kw'imisatsi yawe
Ibikoresho byifashishwa mu guhanagura abamaze guhabwa serivisi bibikwa ahantu heza kandi hasukuye
Icyumba abagana iyi salon bogerezwamo mu mutwe
Ifite icyumba cyisanzuye abamaze kudefiriza cyangwa kogosha bogerezwamo mu mutwe
Intermix Salon ifite ibikoresho bihagije bituma serivisi zayo zirushaho kunogera abayigana
Intermix Salon ifite icyuma cyihariye ushobora guhererwamo serivisi uri wenyine
Intermix Salon yakira abagore n'abagabo kandi bose bagahabwa serivisi nziza
Intermix Salon yifuriza Abanyarwanda umwaka mushya mwiza, yashyizeho uburyo budasanzwe bugamije gutuma bawutangira bakeye
Iyi ntebe ikunanura umugongo mu gihe uri kozwa ibirenge
Iyi salon ifite umwihariko wo kwita ku bwiza ikanatanga serivisi za spa
Umukozi wa Intermix Salon ahora yiteguye kwakirana urugwiro abayigana

Kwamamaza