IGIHE.com
IKINYARWANDA
IKIRUNDI
FRANCAIS
ENGLISH
IGIHE TV
Kwamamaza

Inzozi z’abashaka kwiga ibyo gutwara indege zigiye kuba impamo

Ni kenshi usanga abantu bafite ibyo biyumvamo cyangwa bashaka kuzaminuzamo ariko hakaba ubwo babura aho bashobora kubyigira kubera kutabona amakuru ahagije bityo inzozi zabo zigacyendera.

Iyo niyo mpamvu ikigo Asian Study Centre cyafunguye ishami mu Rwanda kugira ngo gifashe abashaka kwiga amasomo adakunze kuboneka muri Afurika harimo nko kwiga gutwara indege, gucunga ibibuga by’indege, ubugeni, ubutetsi mpuzamahanga n’ibindi.

Ni ikigo gifite umwihariko kuko serivisi zo gufasha abanyeshuri no kubahuza na kaminuza bakeneye kwigamo kizitangira ubuntu igihe abandi bishyuza.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uhagarariye Asian Study Centre ishami ry’u Rwanda , Nkurunziza Lambert, yatangaje ko bafite umwihariko wo gufasha abanyeshuri ku buntu bakajya kwiga ibyo bifuza mu nzozi zabo.

Ati “ Umwihariko dufite ni uko twebwe twikorera ntabwo dutegereza gusaba amafaranga ushaka ko tumuhuza na kaminuza akeneye kwigamo nk’uko abandi babigenza, tumufasha ku buntu kandi tukamufasha no kubona ibyangombwa byose.”

“ Ikindi ni uko kaminuza dukorana nazo muri Aziya usanga zigisha amasomo agezweho abantu baba barabuze; twavugamo ibyo gutwara indege, ibyo gucunga ibibuga by’indenge, ubugeni, ubutetsi buri ku rwego mpuzamahanga,ikoranabuhanga n’andi masomo.”

Yakomeje avuga ko mu byumweru bibiri gusa, umunyeshuri aba amaze kwemererwa na kaminuza agiye kwigamo, noneho mu byumweru bitandatu kaminuza ikaba yamaze kumushakira Viza ku buryo mu mezi abiri gusa umunyeshuri ahita ajya gutangira amasomo.

Nkurunziza ati “Muri kaminuza zisaga 100 ikigo cyacu gikorana nazo usanga buri gihe haba harimo imyanya ku buryo buri mezi abiri ushaka kwiga yakirwa.”

Asian Study Centre ikorana na kaminuza zo mu Buhinde, Malysia, Dubai,u Bwongereza, Canada na Australia.

Ibyo bihugu bifite kaminuza zitandukanye kandi ziri ku rwego rw’iziyoboye ku Isi.

Uyu muyobozi avuga ko amashuri yo muri ibi bihugu bakorana na byo ahendutse haba mu cyiciro cya kabiri cya Bachelors, Masters ndetse na PHD.

Ibyiza byo gukorana na Asian Study Centre

 Batanga serivisi zo gusabira abanyeshuri ibigo ku buntu
 Ikigo uzajya kwigamo nicyo kigusabira visa
 Bagufasha kubona imodoka izagukura ku kibuga cy’indege ikakugeza aho ugiye kwiga
 Bagufasha kuvugana na kaminuza ikaba yakugabanyiriza ku giciro cy’amafaranga wagombaga kwishyura ndetse noneho bakagusabirano kwishyura mu byiciro.
 Bagushakira ibigo bikomeye ukabasha kwimenyereza ibyo wiga (internship)

Aho baherereye

Ikigo Asian Study Centre giherereye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Niboye ku muhanda KK 372.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri 0781468884 cyangwa 0784608475, ushobora no kubandikira kuri [email protected] cyangwa kuri [email protected]

Ushobora no gusura urubuga www.asianstudycentre.com ukareba ahanditse Rwanda

[email protected]

Andi mafoto
Contacts
IGIHE LTD
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15
www.igihe.com
Read Other advertorials
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved