Ishuri City Infant ritsindisha abana bose mu mashuri abanza rikomeje kwandika abazigamo 2018

Ubuyobozi bw’ishuri City Infant School riherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, buvuga ko kuba ryaratsindishije abana bose mu bizamini bisoza amashuri abanza bakaba bari mu cyiciro cya mbere (Division I) ari ikigaragaza ko uburezi n’uburere buhatangirwa bwivugira.

Aho niho bushingira bugaraza ko abashaka kuharerera mu mwaka w’amashuri wa 2018 bashobora kwihutira kwandikisha abana haba mu mashuri n’inshuke no mu mashuri abanza kuko ishuri rifite ubushobozi bwo kwakira abana 1000 kandi bakiga neza.

Bunatangaza ko bugiye kongera amasaha yo kwigisha Igifaransa ku buryo abana bazajya kucyiga amasaha angana n’ayo biga Icyongereza.

City Infant ni ishuri rifite uburambe bw’imyaka isaga 23 abana baryigiyemo bagiye babona ibigo bifuza kuko baba batsinze neza.

Batanga uburere ndetse n’indangagaciro na kirazira ku bana kugira ngo bazavemo abantu b’ingirakamaro, binyuze ku barimu baryo bose baba barize ibijyanye n’uburezi kandi bakunda abana.

Umwihariko iri shuri rifite ni uko abanyeshuri bose batsinda haba mu mashuri y’incuke n’abanza kuri ubu abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bose bakaba barabitsinze bari mu cyiciro cya mbere.

Hakurikijwe gahunda y’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, amasomo yose iri shuri rirayigisha kandi abanyeshuri bayatsinda neza.

Kwiyandikisha birakomeje

Ubuyobozi bw’Ishuri City Infant burashishikariza ababyeyi kwandikisha abana kuko imyanya igihari haba mu y’incuke n’abanza.

Igikorwa cyo kwandika abanyeshuri bashya kizasozwa tariki ya 20 Mutarama 2018 kuko gutangira amashuri ari tariki ya 22 Mutarama. Bikorerwa ku cyicaro cy’ishuri guhera saa mbili za mu gitondo kugeza saa sita n’igice buri munsi mu masaha y’akazi.

Ishuri rifite imodoka zitwara abanyeshuri

Aho umwana yaba atuye hose muri Kigali, ishuri rifite imodoka zijya kumuzana zikanamucyura arangije amasomo ku buryo ababyeyi baba bizeye umutekano we ko nta cyamuhungabanya.

Ishuri ritanga amafunguro ya mu gitondo (breakfast) ndetse n’aya saa sita (lunch) kugira ngo abana bige bameze neza. Iri shuri rifite ibibuga byo gukiniraho ndetse n’isomero rituma abanyeshuri bakarishya ubwenge.

Ushobora gusura ishuri aho rikorera i Rusororo

Ushaka kumenya byinshi ku Ishuri City Infant wabasura aho baherereye mu Murenge wa Rusororo, ni kilometero imwe uvuye mu gasantere ko ku Mulindi ujya ku Ngoro ya RPF.

Ushobora no kubahamangara kuri nimero 0788308644 na 0788511087, cyangwa ukabandikira kuri email: [email protected] cyangwa [email protected]

Ushobora no kubasura ku rukuta rwabo rwa Facebook ari rwo: https://www.facebook.com/City-infant-and-primary-school-1502724906711354/

Abana barakurkiranwa igihe cyose baba barikumwe n'abayobozi
Abana batsinda neza bose mu mashuri abanza
Bafashwa kwitabira imikino itandukanye
Bafite abarimu bakurikirana buri mwana wese ntasigare inyuma
Bafite amasomero abafsha abana gukunda gusoma no kunguka ibintu bishya
Ishuri rifite ubusitani bwisanzuye

Kwamamaza