IGIHE.com
IKINYARWANDA
IKIRUNDI
FRANCAIS
ENGLISH
IGIHE TV
Kwamamaza

Jumia Market mu bukangurambaga bushya bwo korohereza ababyeyi kugura ibikoresho by’abana

Isoko rikorera kuri internet rihuza abacuruzi n’abaguzi babo hirya no hino mu gihugu mu buryo bworoshye kandi bwizewe, Jumia, ryashyizeho ubukangurambaga bushya buzafasha ababyeyi kubona ibikoresho by’abana babo ku biciro bito.

Jumia Market yatangije ubukangurambaga yise “We Care For Mothers Too” bugamije korohereza ababyeyi no kugabanya ibiciro ku buryo babasha kugura ibikoresho by’ingenzi by’abana bikenerwa cyane ndetse bakabibona batavuye aho bari.

Muri iri gabanuka, Evy Baby pampers zisanzwe zigura hagati ya 6500Frw na 8000Frw mu maduka atandukanye, kuri ubu ku rubuga rwa Jumia zashyizwe kuri 5000Frw. Ibi bijyana no kuzigerezwa aho uherereye nta kindi kiguzi utanze.

Muri ubu bukangurambaga, Jumia yanazirikanye abakiliya bayo badafite amakarita abafasha kwishyura azwi nka ‘Credit card ’ aho bashobora kwishyura amafaranga mu ntoki nyuma yo gushyikirizwa ibyo batumije bibageraho mu gihe kitarenze amasaha 24.

Ubu bukangurambaga bwanashyizwemo n’ibindi bikoresho birimo matelas z’abana (baby mats), amavuta y’abana; bibelot z’abana n’ibindi byinshi.

Jumia ikomeje kwita ku babyeyi b’ingeri zose irateganya gutangira gutanga ibiryo by’abana. Amakuru yose yerekeye ibicuruzwa bya Jumia bigaragara ku rubuga rwayo ari naho hanyuzwa poromosiyo zose ziba ziteganyijwe.

Jumia irateganya no gutangiza ubukangurambaga bwitwa ‘BLACK FRIDAY 2017’ buzaba budasanzwe aho ibiciro bizaba byahanantuwe mu buryo budasanzwe.

Ku bindi bisobanuro ku bashaka kugura ibikoresho unyuze kuri Jumia Market wahamagara kuri 0784365917/ 0725219626 cyangwa se ukabandikira kuri Whatsapp 0784365917. Ushobora no kubasanga ku rukuta rwabo rwa Facebook (JumiaRw); kuri Twitter (JumiaRwanda) na Instagram (Jumia.rw).

Andi mafoto
Contacts
IGIHE LTD
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15
www.igihe.com
Read Other advertorials
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved