Kaminuza ya Gitwe yahaye amahirwe abifuza gukomeza amasomo mu mashami atanu

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe bukomeje kwandika abanyeshuri bifuza kuyikomerezamo amasomo yabo mu mashami atandukanye, mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira muri Nzeri 2019.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe buvuga ko kwiyandikisha bikorerwa ku rubuga rwayo cyangwa ku cyicaro cya Kaminuza i Gitwe mu Karere ka Ruhango, mu masaha y’akazi.

Iyi kaminuza itanga impamyabumenyi mu mashami agezweho nk’impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) mu bumenyi mu by’ubuvuzi (General Nursing Sciences) n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu mashami y’ubumenyi mu by’ubuvuzi (General Nursing Sciences), mu bumenyi mu bya mudasobwa (Computer Sciences Engineering) n’imicungire y’ibijyanye na mudasobwa (Computer Science Management).

Hari kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’uburezi mu masomo akomatanyije y’Icyongereza n’Igifaransa; Icyongereza n’Ikinyarwanda; Icyongereza n’Igiswahili; Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi; Imibare n’Ubumenyi bw’Isi; Ubukungu n’Amateka; Imibare n’Ubumenyi mu bya mudasobwa; Imibare n’Ubukungu; Imibare n’Ibinyabuzima; Ibinyabuzima n’Ubumenyi bw’Isi n’Amateka n’Ubumenyi bw’Isi.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza ya Gitwe, Dr Rwandema Joseph, yavuze ko iyi kaminuza iha abanyeshuri bayo uburezi bufite ireme.

Ati “Uwahisemo Kaminuza ya Gitwe aba ahisemo kuzabona umwuga mwiza, uzatuma agira ahazaza heza agateza n igihugu cye imbere”.

Iyi kaminuza iherereye i Gitwe mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, ikaba imaze imyaka 26 itanga uburezi bufite intego.

Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefoni 0788585067 cyangwa 0783661933.

Kaminuza ya Gitwe ifite Laboratwari kabuhariwe
Hari na mudasobwa zihagije zifasha abiga ibijyanye n'ikoranabuhanga
Isomero ry'iyi kaminuza naryo rijyanye n'igihe
Kaminuza ya Gitwe ifite abarimu b'inzobere
Kaminuza ya Gitwe ifite ibikoresho bihagije bifasha abiga ubuvuzi
Abanyeshuri bigira ahantu hameze neza
Kaminuza ya Gitwe imaze imyaka 26 itanga uburezi bufite ireme

Kwamamaza