Kaminuza ya Kigali igiye gutangiza ishami ry’icungamutungo

Kaminuza ya Kigali irafungura ku mugaragaro ishami ryayo ryigishya ibijyanye n’icungamutungo inasobanurire abafatanyabikorwa bayo imikorere y’ikigo gitanga amahugurwa y’igihe gito ku guteza imbere ibigo bya Leta n’ibyigenga (Centre for Economic Governance and Leadership).

Uyu muhango urabera muri Radisson Blu Hotel, Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2016.

Kaminuza ya Kigali, isanzwe itanga impamyabumenyi zitandukanye harimo iza CPA (Certified Public Accountant), CIFA (Certified Investment Financial Analyst), ACCA (Association of Chartered Certified Accountants), na CAT (Certified Accounting Technician).

Iyi kaminuza kandi irateganya gushyiraho uburyo bwo korohereza abashaka kuyigamo basanzwe ari abakozi, aho mu kwezi kwa Gatandatu 2017, bazajya biga mu mpera z’icyumeru.

Abifuza kwiyandikisha kwiga muri iryo shami ry’icungamutungo bakwandikira umuyobozi waryo Patrick Ngechu kuri email:[email protected]/ [email protected] cyangwa bakamuhamagara kuri numero za telephone (+250) 782 369 238/0788303386 naho abashaka kwiyandikisha muri Centre for Economic Governance and Leadership bahamagara kuri Tel: +250735549870 cyangwa bagakoresha email: [email protected] Bashobora no gusura urubuga rwayo arirwo http://uok.ac.rw/cegl/.

Kaminuza ya Kigali, Ishami rya Kacyiru

Kwamamaza