00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Parents’ School igiye gutangiza porogaramu ya Cambridge

Ishuri ribanza rya Kigali Parents’ riherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo rizwiho gutanga uburezi n’uburere binoze ku bakiri bato, rirateganya gutangiza gahunda ya Cambridge mu gihe cya vuba.

Ibikorwa byo gutegura ibikenewe byose bijyanye n’iyo gahunda birarimbanije mu rwego rwo gukomeza gutanga uburere buboneye kandi bubereye abarigana.

Kuva ryashingwa mu 1995, Ishuri rya Kigali Parents’ abarigana barimenyereyeho kwigishanya ubuhanga no gutanga uburere ku buryo umwana akura afite indangagaciro no gukunda umuco Nyarwanda kandi agakurana ubumenyi buhanitse.

Ku bijyanye n’indimi zishyirwamo imbaraga ni eshatu zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza ku buryo umwana asoza amashuri abanza ari intyoza mu kuzivuga no kuzandika.

Umuyobozi wa Kigali Parents’ school, Buzaale Guershom, yabwiye IGIHE ko bita ku bana bashingiye ku bushobozi bwe, bagakurikirana aho afite intege nke agahabwa ubufasha akwiye kugira ngo azamuke kimwe n’abandi. Ibi bituma umwana akunda ishuri kuko abona yitabwaho cyane ‘‘Pastoral teaching.’’

Yagize ati “Ibi tubikesha ubufatanye bwiza n’ababyeyi turerera. Kurera kwiza kugomba kubaho gushamikiye ku nkingi eshatu zigizwe n’umunyeshuri ari na we mugenerwabikorwa, umurezi ndetse n’umubyeyi. Izo nkingi uko ari eshatu zigomba gukorera hamwe kugira ngo umusaruro uboneke. Ni yo mpamvu dushimira ababyeyi n’abarezi bacu badahwema kwitanga kugira ngo duhore ku isonga mu myigire n’imitsindire myiza y’abanyeshuri bacu ku rwego rw’igihugu.’’

Yavuze ko intego yabo ari ukugira ngo umwana uharererwa asoze amashuri abanza ari intyoza mu kuvuga indimi eshatu arizo Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza ndetse afite n’ubumenyi bwamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ati “Ibi bimubera umusingi n’ipfundo ry’uburere bujyanye n’icyerekezo ndetse no guhangana neza ku isoko ry’umurimo.’’

Nubwo hari benshi badakunze kwita ku burere buhabwa abana bato by’umwihariko mu mashuri abanza, uyu muyobozi yasobanuye ko kwita ku burere bw’umwana akiri muto ari wo murage mwiza aba ahawe.

Yagize ati "Umwana apfa mu iterura. Iyo umwana atabonye uburezi bwiza mu mashuri abanza biramudindiza bityo bikazamugiraho ingaruka akuze. Umwana aba agomba kubona uburezi bw’ ibanze mu rwego rwo kumutegurira ejo heza."

Yakomeje agira ati "Kigali Parents’ school ni ishuri rifite ubuyobozi bwiza, abarezi b’inararibonye kandi babikora nk’umuhamagaro atari akazi gusa. Ibyangombwa nkenerwa mu myigire y’abana, integanyanyigisho zihagije bityo bigafasha abana kwiga neza. Bituma basoza amashuri abanza batsinda neza kandi bakagira n’ubumenyi bwihariye kuko bakurikiranwa bakiri bato.’’

Harabura iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki kugira ngo abanyeshuri batangire umwaka mushya w’amashuri kuko biteganyijwe ko bazawutangira ku wa 11 Ukwakira 2021.

Kigali Parents’ School yafunguye imiryango ku bana bagejeje igihe cyo gutangira amashuri mu byiciro byombi, n’abifuza uburezi bunoze kuyigana.

Uretse guhabwa amasomo, abanyeshuri bigamo bahabwa ubumenyi n’uburere mboneragihugu ndetse bagakoreshwa n’imyitozo ngororamubiri inyuranye mu rwego rwo kubafasha gutekereza neza no kugira ubuzima buzira umuze.

Ibikorwa bya buri munsi bya Kigali Parents’ School biboneka ku rubuga rwa www.kpsrwanda.ac.rw ndetse ukeneye ibindi bisobanuro yanyura kuri 0782859121, 0788742500, 0788595403.

Kigali Parents’ School igiye gutangiza porogaramu ya Cambridge
Abana banyuze muri iri shuri basohoka ari abahanga
Kigali Parents’ School inafite Computer lab igezweho
Abana bagenewe ahantu hihariye ho kwidagadurira
Umutekano ucungwa neza, camera ziri ahantu hatandukanye
Ishuri ribanza rya Kigali Parents’ riherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo

Amafoto: Mucyo Regis


Special pages
. . . . . .