Kipharma yagabanyije kugera kuri 50% ibiciro by’ibicuruzwa birimo n’ibya Sebamed

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje kwitegura kwizihiza iminsi mikuru irimo Noheli n’Ubunani, Kipharma isanzwe icuruza imiti n’ibindi bikoresho bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza yagabanyije kugera kuri 50%, ibiciro by’ibicuruzwa birimo n’amavuta ya Sebamed amaze kwigarurira imitima y’abatari bake.

Mu kiganiro na IGIHE, Uwimana Yvonne ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Kipharma yavuze ko muri uyu mwaka bishimira ko bungutse abakiliya benshi, ari nayo mpamvu bahisemo kubagabanyiriza ibiciro bishimana na bo muri iki gihe cy’iminsi mikuru, banabafasha kwinjira mu mwaka mushya basa neza.

Ati” Kipharma yateguye Noheli y’abakiliya bayo bose, by’umwihariko abakoresha ibicuruzwa byayo birimo ibya Sebamed, Nuby na Miradent. Twashyizeho igabanywa ry’ibiciro kugera kuri 50% kuri ibi bicuruzwa byose.”

Yakomeje avuga ko by’umwihariko Sebamed isanzwe ifite ubwoko bw’amavuta butandukanye burimo n’akuraho amaribori ‘Anti-stretch mark cream’, izajya itanga inyongezo zirimo udutambaro twifashishwa mu kwiyuhagira (gant de toilette), udukoreshwa mu gihe cyo kugaburira umwana(Bavette), ibikinisho by’abana, amasabune yo mu mutwe ndetse n’akoreshwa mu myanya y’ibanga y’umugore.

Uretse Sebamed kandi, iri gabanywa rizagera no ku bicuruzwa bya Nuby birimo Bibelot n’ibijyana na zo, udukoresho dufasha ababyeyi gukama amashereka, udupamba turinda ababyeyi bafite amashereka menshi kuba yakwanduza imyenda n’ibindi.

Nk’uko Uwimana yabitangaje iri gabanywa ry’ibiciro rizagera no ku bikoresho bitandukanye bifasha umuntu kugira isuku yo mu kanwa bikorwa n’uruganda Miradent by Hager and Warken, birimo uburoso bw’amenyo budasaba gukuba nk’uko bisanzwe, kuko bufite ahantu ukanda ubundi ukagenda ubuzengurutsa aho wifuza gusukura (sonic toothbrush).

Ibi bicuruzwa byose uko biri mu byiciro bitatu bizanwa mu Rwanda na Kipharma, akaba ari nayo ibiranguza abandi bacuruzi biganjemo za farumasi.

Igikorwa cy’igabanywa ry’ibiciro giteganyijwe kuwa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017, kuva saa munani, no kuwa Gatandatu kuva saa ine za mu gitondo, ku ishami rishya rya Kipharma riri Kimihurura hafi y’akabari kazwi nka Car Wash.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788530353


Kwamamaza