Kugura telefoni za Tecno bigiye guhesha abanyamahirwe kwegukana miliyoni

Tecno yatanze amahirwe yo gutsindira miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ku banyamahirwe batanu bazaba baraguze telefoni zigezweho zayo mu kwezi kwa Kamena.

Kugira ngo umuntu abe mu banyamahirwe bimusaba kuba yaraguze telefoni ya Tecno nka Tecno CAMONCX, WX3 ndetse na Tecno W5lite hagati y’itariki 15 na 23 Kemena 2017.

Ushaka kujya muri iri rushanwa agomba kugura imwe muri telefoni zavuzwe haguru hagati y’ayo matariki ndetse agasiga imyirondoro ye ku iduka yaguriyemo kugira ngo igihe cyo gutombora nikigera ayo mahirwe ntazamuceho.

Mu ntara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali uzaba umunyamahirwe azahabwa ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, maze bose bose uko ari batanu bagabanywe miliyoni imwe Tecno yageneye icyo gikorwa.

Ubuyobizi bwa Tecno bwatangaje ko ari igikorwa kigiye kujya gikorwa buri kwezi mu rwego rwo kugaragariza abakiriya bayo ko babitayeho no gutuma abantu barushaho gushishikarira gutunga telefoni za Tecno.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabasura ku rubuga rwabo rwa Facebook kuri :TECNOmobileRwanda, kuri twitter ni @TECNOMobileRW naho Instagram ni TECNOrwanda

Abazagura tefefone zigezweho za Tecno zahahembwa miliyoni uko ari batanu

Kwamamaza