Menya byinshi ku nguzanyo ya KCB Mobiloan-Ibibazo n’ibisubizo

Mu rwego rwo gukomeza kwegera abakiliya no kubaha serivise zibanyura kandi zihuse, KCB Bank, ishami ry’u Rwanda ntiyasigaye inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga aho telefone isigaye yifashishwa mu gusaba inguzanyo, umukiliya atiriwe ajya gutonda umuringo.

Serivisi yo gusaba no gutanga inguzanyo muri KCB Bank yiswe Mobiloan ikaba ifasha umukiliya kuyihabwa byihuse kuri konti ya banki ye akoresheje telefone, igihe cyose abyifuje ariko hakurikijwe umubare ntarengwa, uhereye ku mafaranga 500 kugeza ku bihumbi 500 by’amanyarwanda.

Ibindi bibazo n’ibisubizo

Ni ibiki bisabwa kugira ngo ukoreshe serivise ya KCB Mobiloan?

Ugomba kuba ufite konti muri KCB, wariyandikishije kuri KCB Mobi ndetse ubyemerewe (wujuje ibisabwa by’ibanze)

Ni gute nemererwa gusaba inguzanyo?

Usabwa kuba umaranye konti yawe amezi 6 nibura, ugomba kuba ufite umubano mwiza na banki hakurikijwe ibisabwa by’ibanze ndetse ugasaba amafaranga atari hejuru cyangwa hasi y’ayagenwe.

Ni gute niyandikisha kuri KCB Mobiloan?

Niba wariyandikishije kuri KCB Mobibank ushobora gukoresha Menu ya mobiloan.
Nsabye inguzanyo ya RWF 50,000 nahabwa angahe?

Uhabwa RWF 50,000.

Nzishyura amafaranga angahe?

Usabwa kwishyura ayo wigurije mu gihe kitarenze ukwezi kandi hongeweho inyungu.

Ni gute nishyura inguzanyo nafashe?

Hari uburyo bubiri: - Ushobora kwishyura mbere y’itariki unyuze kuri menu ya "Pay Loan" cyangwa ugategereza ko amafaranga azakurwa kuri konti yawe itariki ntarengwa igeze.

Ni gute nasaba inguzanyo kuri ino serivise?
• Jya kuri KCB Mobi ukanze *522# cyangwa ukoreshe Mobi App kuri telefone
• Hitamo Mobiloan.
• Kanda “Gusaba inguzanyo”
• Andika umubare
• Andika umubare wa konti ishyirwaho amafaranga.
• Hitamo amabwiriza y’inguzanyo
• Emera amategeko n’amabwiriza unemeze ibisobanuro uhabwa.
• Uhita ubona ubutumwa bugufi ku gikorwa umaze gukora.
• Uri bubone ubutumwa bugifi bwa kabiri bwemeza niba inguzanyo yemejwe cg itemejwe.

Ni gute nabona amabwiriza n’amategeko?

Iyo uhisemo “Amabwiriza y’inguzanyo” uhabwa incamake y’Amabwiriza n’amategeko kuri Menu ya Mobiloan cyangwa ukajya kuri: https://rw.kcbgroup.com/home/ways-to-bank/327-kcb-connect-mobi-bank kugira ngo uhabwe Amategeko n’amabwiriza yose ya Mobiloan.

Ni uwuhe mubare muto ntarengwa nshobora kuguza?

Amafaranga make ntarengwa ushobora kuguza ni 500 y’u Rwanda, naho umubare munini wo uterwa n’ayo wemerewe. Ayo wemerewe ni umubare munini ntarengwa wemerewe kuguza, ukaba ubarwa hitawe ku nshuro ukora ibikorwa kuri konti yawe.

Ni gute menya umubare nemerewe kuguza?

Ushobora kureba ayo wemerewe ugiye kuri Menu ya “Loan Status”

Ayo wemerewe ajya ahinduka?

Ikigero ntarengwa kiriyongera cyangwa kikagabanuka bitewe n’inshuro ndetse n’umubare w’amafaranga ushyira kuri konti yawe, ndetse n’uko wishyurira ku gihe. Ikigero ntarengwa kizakurwaho mu gihe: Utishyurira ku gihe, Ubikuza birenze urugero, Ufite inguzanyo utarishyura cyangwa Udashyira amafaranga kuri konti yawe.

Ni iki cyatera kwimwa inguzanyo?

Ushobora kwimwa inguzanyo mu gihe uguza ari hejuru y’ikigero ntarengwa cyawe, nta kigero ntarengwa ufite, ufite indi nguzanyo, cyangwa uri/ warahoze kuri lisite y’icigo gishinzwe kugensura inguzanyo (CRB) y’abatarishyuye inguzanyo.

Credit Reference Bureau ni iki?

Ni ububiko bw’umwirondoro w’inguzanyo z’umukiriya. Bishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’ikigo cya Metropol Credit Reference Bureau. Ku bindi bisobanuro, mwaduhamagara kuri 5222 cyangwa: 0788140000, no kuri email: [email protected]

Ni gute nishyura inguzanyo?

• Ujya kuri menu ya ’Mobiloan’
• Ugahitamo ’Kwishura Inguzanyo’
• Ukandika umubare maze ukemeza
• Wohererezwa ubutumwa bwa SMS mu gihe bikunze cyangwa byanze.

Ni gute menya ayo nsigaje kwishyura?

Jya kuri menu ya Mobiloan: Uhitemo kuri 4 "Loan Status” maze uhabwe ubutumwa bukubwira ayo usigaje kwishyura.

Hari inyungu nishyura kuri Mobiloan?

Inguzanyo uhabwa yishyurwana n’inyungu ya 6% buri kwezi.

Nshobora guhabwa inguzanyo zirenze imwe icya rimwe?

Oya. Usabwa kurangiza kwishyura inguzanyo ya mbere kugira ngo uhabwe indi.

Bigenda bite mu gihe ntabashije kwishyura inguzanyo yanjye ku gihe?

Usabwa kwishyura inguzanyo yawe buri gihe ku gihe kugira ngo wirinde ibihano. Uhabwa ibihano bingana na 10% ku nguzanyo itarishyurwa nyuma y’itariki ntarengwa. Gutinda birushijeho bishobora kukuviramo gushyirwa kuri lisite y’ikigo kigenzura abatishura inguzanyo (CRB).

Bigenda gute iyo wishuye arenze ayo usabwa gutanga?

Konti yawe ya banki ikurwaho gusa umubare w’amafaranga ugomba kwishyura


Kwamamaza