Monaco Cafe ikomeje kwerekana imikino ya UEFA Champions League nk’aho waba uri ku kibuga

Abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje gutegerezanya amatsiko imigendekere y’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku mugabane w’u Burayi ( UEFA Champions League) dore ko nta n’imwe iba yoroshye muri zose.

Mu kubamara amatsiko,Monaco Café yahisemo gukomeza gufasha abashaka gukurikirana umupira bameze nk’abibereye ku kibuga.

Ni amashusho akeye kandi kuri za televiziyo nini cyane ubundi ukareba uburyo hazaca uwambaye kuri uyu wa Gatatu saa mbiri z’umugoroba zo mu Rwanda.

Mu makipe akunzwe azaba arimo guhura hari Basel izahura na Benfica, CSKA Moskva izaba ihura na Manchester United, PSG izahura na Bayern, Anderlecht izahura na Celtic ndetse na Atheletico Madrid ikazahura na Chelsea.

Ubuyobozi bwa Monaco café bwatangaje ko “Umuntu uje kureba imikino muri Monaco Café, ahora agaruka kuko amashusho arihariye; biba bimeze nk’aho umuntu ari ku kibuga. Ikindi ni uko haba hari n’ibyo kunywa n’ibiribwa bitandukanye bituma umuntu aticwa n’inzara cyangwa inyota.”

Ukeneye ibindi bisobanuro kuri Monaco Café wabasura aho bakorera mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya T2000 mu igorofa ribanza.

Wasura urubuga rwabo ari rwo www.monacocafe.net, ushobora no gusura paji yabo ya Facebook ari yo Monaco Café kuri instagram nabwo ni Monaco- Café-Rwanda. Wanabahamagara kuri 0733253788 ugahabwa ibisobanuro birambuye.

Monaco Cafe izerekana iyi mikino ya UEFA Champions League

Kwamamaza