Musha: Ishuri St Kizito ryibanda ku guteza imbere ikoranabuhanga ryatangiye kwandika abanyeshuri bashya

Nubwo umubare w’amashuri yigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro arushaho kwiyongera bitewe n’imbaraga Leta igenda ishyiramo, haracyari imbogamizi ko menshi muri yo by’umwihariko ay’ingenga usanga atujuje ibisabwa byose ngo abashe gutanga ubumenyi bufite ireme.

Ni mu gihe kandi aba akenewe cyane kuko ugereranyije n’umubare w’abakeneye kwiga aya masomo bigaragara ko ari ingenzi ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, amashuri ya leta adafite ubushobozi bwo kubakira bose, bigatuma ababyeyi bahera mu gihirahiro.

Iki kibazo ariko Ishuri St Kizito Technical High School (ETSK) ryigisha amasomo y’Ikoranabuhanga (Computer Science), Ubwubatsi no Guteka(culinary Art) ryaragikemuye, kuko uretse kuba rifite abarimu b’inzobere, rinafite ibikoresho bihagije ku buryo uhize asohoka afite ubushobozi bwo guhita atangira akazi cyangwa akihangira imirimo.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi mukuru wa ETSK iherereye i Musha mu karere la Rwamagana, NKURUNZIZA Alexia avuga ko abanyeshuri bahabwa umwanya munini wo gushyira mu ngiro amasomo baba bize kuko bafite ibikoresho bihagije.

Ati” Twibanda cyane mu kubashishikariza gukoresha ikoranabuhanga. Dufite isomero ririmo ibitabo, mudasobwa na Internet, ku buryo abana babasha gukora ubushakashatsi kandi bisanzuye, ibyo batumva bakegera abarimu bakabasobanurira.”

Iri shuri ryatangiye gutanga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu 2010, rinafitanye umubano wihariye na kaminuza ya Northestern University iri i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bituma baboherereza abarimu bafite ubunararibonye baza gufasha abanyeshuri mu myigire yabo.

Ishuri ETSK rifite amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa ryatangiye kwandika abifuza kuryigamo muri uyu mwaka w’amashuri wa 2018. Imyanya iri mu mwaka wa kane n’uwa gatanu muri ariya masomo uko ari atatu.

Ku bindi bisobanuro cyangwa wifuza kwiyandikisha wahamagara kuri +250788436189 cyangwa 0788875439. Ushobora no kugera ku biro by’iri shuri biherereye mu kagali ka Kagarama, Umurenge wa Musha akarere ka Rwamagana.

Wanasura urubuga www.etsk.org aho wasanga amakuru atandukanye arebana na St Kizito Technical High School.

Abiga ubwubatsi na bo bahabwa umwanya wo gushyira mu ngiro ibyo biga
Bafite ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu bwubatsi
igikoni gikoreshwa n'abiga guteka
Imikino n'imyidagaduro nayo ntibayisiga inyuma
Isomero ribamo ibitabo, mudasobwa, iPad na Internet bifasha umunyeshuri gukora ubushakashatsi
Laboratoire y'abiga Ikoranabuhanga irimo mudasobwa zihagije

[email protected]


Kwamamaza