Restaurant Veni Vidi ikomeje kuba umwihariko wo gutanga ikinyobwa ku buntu ku ifunguro

Veni Vidi ni Restaurant ikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati hafi y’umuhanda uzwi nka Car Free Zone, mu mahumbezi adasanzwe, ahantu hatuje kandi hisanzuye, aho ugura ifunguro gusa ikinyobwa ukagihabwa ku buntu.

Umuyobozi wa Restaurant Veni Vidi, Mwamini Delphine, atangaza ko gutanga ikinyobwa cy’ubuntu ku mukiriya uguze ifunguro ari inshingano zabo mu gufasha abakiriya kwishima no kubereka ko uko bakeneye amafunguro ari nako iyi restaurant nayo ibakeneye ku buryo bose ari magirane.

Mwamini ati “ Nibyo koko mu bucuruzi habamo gushaka amafaranga ariko nka Veni Vidi ntabwo twirengagiza n’ababa bayazanye ko tubagaragariza ko tubitaho (customer care).

Iyo niyo mpamvu buri wese uguze ifunguro tumuha n’ikinyobwa kugira ngo twe kuba abantu bakira gusa ahubwo tube n’abantu batanga kandi bita ku bakiriya.

Yakomeje agira ati “ Bitewe n’uko Veni Vidi ifite Bar irimo ibyo kunywa bitandukanye ndetse na restaurant, ntabwo bikuraho ko ushaka kwigurira icyo kunywa kindi atabikora . Twebwe twumva ko ari umuco guha umuntu amafunguro ukamuha n’icyo kunywa nk’uko aramutse ari iwe mu rugo yabigenza ariko yiguriye ikindi kinyobwa nabyo biremewe."

Ikindi Mwamini uyobora Veni Vidi avuga cyatuma abantu bayigana ni uko ari ahantu hisanzuye hatandukanye naho usanga abantu barya bihanagura ibyunzwe.

Ati “Ahantu dukorera harisanzuye, haba hari amahumbezi kandi hatuje, si kimwe n’ahahandi ugera ugiye kurya ugasananirwa n’ubushyuye nk’ubwo muri Sauna ku buryo hari abasiga amafunguro yabo kandi bari baje bashonje.”

Ikindi Mwamini avuga cyatuma abafite ibirori bagana Restaurant Veni Vidi ni uko ibiciro ku biribwa byaba ibyokeje cyangwa ibitetse ndetse n’ibinyobwa muri Bar biri hasi cyane ku buryo buri wese ashobora kubyisangamo.

Avuga ko muri Restaurant Veni Vidi ari nko mu rugo uhabona amafunguro atandukanye nkayo wakwitekera iwawe yaba aya Kinyarwanda n’aya Kizungu.

Restaurant Veni Vidi iherereye ku muhanda wagizwe uw’abanyamaguru uzwi nka Car free zone mu gikari cyahahoze Urwego Opportunity Bank, ahateganye neza na Camellia Tea House.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa ushaka kubaha komande wabahamagara kuri nimero 0788595685.

Muri Veni Vidi batanga ikinyobwa ku buntu ku ifunguro uhafatiye
Uhasanga amafunguro yose wifuza
Muri Restaurant Veni Vidi harisanzuye, abakiriya bafata amafunguro batuje

Kwamamaza