Restaurant Veni Vidi yashyize igorora abifuza kurebera igikombe cy’isi ahantu hatuje

Mu gihe hirya no hino ku Isi abantu bakomeje kwirebera igikombe cy’Isi, Restaurant Veni Vidi, imaze kumenyekana cyane kubera serivisi nziza itanga ndetse n’ibiciro binogeye buri wese, yashyize igorora abayigana nabi ibashyiriraho aho kwirebera umupira batuje.

Iki gikombe kibaye ku nshuro ya 21, kiri kubera mu Burusiya kuva ku wa 14 Kamena kugeza ku wa 15 Nyakanga 2018; kitabiriwe n’amakipe 32 arimo atanu yo muri Afurika.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Veni Vidi, Mwamini Delphine, yavuze ko kuri ubu yashyizeho umwihariko ku bifuza kuharebera igikombe cy’isi bisanzuye.

Ati “ Twashyizeho uburyo bwo kwerekana imikino yose y’igikombe cy’isi, abantu barebera umupira ahantu hatuje kandi hisanzuye. Ikindi n’uko tuzajya dushyiraho igabanyirizwa ry’ibiciro ku binyobwa bizajya bigurwa n’abaje kureba umupira.”

Yakomeje avuga ko kuba bakorera ahantu hisanzuye, hari amahumbezi bituma abakiliya batagira ikibazo cy’ubushyuhe bushobora kubabuza amahwemo mu gihe bari kwirebera umupira cyangwa gufata amafunguro.

Veni Vidi isanzwe ifite umwihariko wo gutegura amafunguro atandukanye yiganjemo aya Kinyarwanda ndetse ikaba ifasha abantu kwidagadura binyuze mu bitaramo cyangwa ubusabane hagati y’inshuti.

Restaurant Veni Vidi iherereye ku muhanda wagizwe uw’abanyamaguru uzwi nka Car Free Zone mu gikari cy’ahahoze Urwego Opportunity Bank, ahateganye neza na Camellia Tea House.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa ushaka gusaba gutegurirwa ibyo ukeneye (commande) wabahamagara kuri nimero 0788595685.


Kwamamaza