TECNO Phantom 6+ irihuta kandi ntibibuza umuriro wayo kuramba

Kimwe mu bintu abakoresha smart phones bakunze kwinubira muri iyi minsi, ni uburyo abazikora bagaragaza udushya twinshi tuzigize, umuntu agasigara yibaza niba koko hari icyo bimaze.

Kuri Tecno ariko siko bimeze kuko buri gashya kose kagaragaye kuri telefoni zayo, biba bifite icyo bisobanuye kinini ku muntu uzayikoresha.

Urugero ni nko kuba Tecno Phantom 6+ ifite akuma gatuma yihuta (processor) ya deca-core aho kuba Quad-core nk’uko byari bimenyerewe ku zindi telefoni.

Ushobora guhita utekereza ko uku guhindura ubwoko bwa processor byagize icyo bihindura ku muvuduko gusa ariko itandukaniro riri hagati ya telefoni ikoresha Quad core na deca-core n’igihe batiri ishobora kumarana umuriro.

’Processor’ ya Helio X20 iri muri Tecno Phantom 6+ ituma ibasha gukora ibintu byose uyisabye mu buryo bwihuse ari na ko yizigamira 30% by’igihe batiri imarana umuriro.

Indi nyungu iri mu kuba Tecno Phantom 6+ ikoresha Helio X20 ni uko igira ubushobozi bwo gutuma umuntu abona ikintu kiri muri telefoni nk’aho kiri imbere ye koko (Augmented Reality).

Indi nyungu processor ya deca-core izageza ku bazatunga TECNO Phantom 6+ ni ugukora ibintu byinshi mu gihe gito kandi telefoni ntishyuhe cyane nk’uko bikunda kuba ku bundi bwoko bwa telefoni.


Kwamamaza