TECNO Phantom 6+ yinjiza umuriro vuba ukanamaramo igihe kinini

Ibigo bikomeye bikora telefoni ku Isi bikunze gutamazwa n’uburyo telefoni bikora umuriro wazo utaramba ndetse no kuwushyiramo bigatwara igihe kirekire ku buryo birambira uyitunze.

Umwaka wa 2016 wazanye igisubizo kuko ibi bibazo ni byo byatumye telefoni Phantom 6+ izana ikoranabuhanga ryo kuzuza umuriro mu gihe gito kandi ukamaramo umwanya munini, ku buryo ugeze kuri 35% ubasha kukumaza amasaha 12. Umuriro ushyizemo mu minota 10 gusa uba uhagije.

Uburyo bw’imikorere budasanzwe bwa MediaTek Helio x20 deca-core ikoresha nibwo buha TECNO Phantom 6+ kuramba kwa batiri yayo.

’Processor’ ya Helio X20 iri muri Tecno Phantom 6+ ituma ibasha gukora ibintu byose uyisabye mu buryo bwihuse ari na ko yizigamira 30% by’igihe batiri imarana umuriro.

Ubugenzuzi bwakozwe n’umuhanga mu by’ikoranabuhanga, bwagaragaje ko TECNO Phantom6+, ihereye kuri 0%, mu minota 10 iba igeze kuri 35% kandi uyu muriro ushobora kumara amasaha 12.

Ubusanzwe telefoni iriho ubu ijyamo umuriro vuba, ibasha kwinjiza 1% mu masegonda 65, gusa TECNO Phantom 6+ iyikubye inshuro nyinshi kuko yo yiyongeraho 1% mu masegonda 29 gusa.

Si ukwihutisha uburyo bwo kwinjiza umuriro gusa kuko hagiye kuza na batiri yayo ifite ingufu ziri ku gipimo cyo ku rwego ruhambaye cya 4050 mAh(milliampere hour).

Umuriro w’iyi telefoni utuma uyifite abasha kuganira no gukina amashusho bikamara igihe ashakiye kuko aba atikanga ko igiye kumuzimana.


Kwamamaza