IGIHE.com
IKINYARWANDA
IKIRUNDI
FRANCAIS
ENGLISH
IGIHE TV
Kwamamaza

Uri kugura telefone ya "Tecno Spark" muri Expo afite amahirwe yo gutsindira tike ijya i Dubai

Tecno Mobile Rwanda yahaye amahirwe abakiriya bayo bari kugurira telefone ya Tecno Spark mu imurikagurisha mpuzamahanga (Expo) riri kubera i Gikondo, aho umunyamahirwe umwe azatsindira itike imujyana i Dubai.

Iyi telefone nshyashya Tecno iri kugura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 85.

Umuyobozi wa Tecno Mobile Rwanda, Aimable Ngendahayo yavuze ko iyi telefone ifite umwihariko wo kuba ihendutse, ifotora neza kandi ntawe ushobora kuyiba.

Yagize ati “Telefone ifite camera nziza, itanga amafoto meza.Ikindi nuko baba bandi biba, iyi si telefone yibwa.Ifungurwa igafungwa n’urutoki rwawe (fingerprint).Ni telefone udashobora kwiba ngo igire ikindi igukorera.Urutoki rwawe nirwo rufunguzo.Rutabonetse ntabwo yakora.”

Ngendahayo yakomeje avuga ko agashya ari uko umuntu uri kugurira iyo telefone muri Expo y’uyu mwaka ashobora kugira amahirwe yo gutombola itike imujyana i Dubai.

Ati “Ubu twashyizeho ubukangurambaga buvuga ngo uguriye Tecno spark hano muri Expo ya 2017, muri ba bandi bazaba baguze tuzatoranyamo umunyamahirwe umwe uzahabwa tike y’urugendo imujyana i Dubai.”

Umunsi ubanziriza uwo Expo izasorezwamo nibwo hazaba tombola ku bazaba baguze tecno Spark, habonekemo umunyamahirwe uzahabwa itike imujyana I Dubai.
Uzatombola kujya Dubai, Tecno izamwitaho kubyo azakenera mu rugendo rwe byose.

Tecno kandi ifite indi poromosiyo yitwa Ryoherwa, aho yazanye miliyoni 4.5 z’amanyarwanda zijya zitomborwa mu duce dutandukanye tw’igihugu ku bantu bari kugura Tecno Spark.

Mu mujyi wa Kigali umunyamahirwe azatsindira miliyoni 1.5. Mu mujyi wa Musanze, abanyamahirwe ba Ryoherwa bazahatanira ibihumbi 680, mu mujyi wa Rubavu bazaba bahatanira ibihumbi 930, Kayonza bazahatanira ibihumbi 450, Huye ni ibihumbi 450, Rusizi bazahatanira ibihumbi 450.

Umunsi wa Tombola ku bazaba baraguze Tecno Spark muri poromosiyo ya Ryoherwa tariki 15 Nzeli.

Ngendahayo yashishikarije abaguze Tecno Spark mu iduka iryo ariryo ryose mu gihugu kwibuka kwiyandikisha kugirango bazabashe gutombola.

Kuri iki cyumweru, Tecno yifashishije abahanzi Charly na Nina mu gukangurai abaitabiriye Expo kugura Tecno Spark.

Abaje muri Expo basobanuriwe ibyiza bya Tecno Spark
Umuyobozi wa Tecno Rwanda, Aimable Ngendahayo hamwe na Charly na Nina
Abaje muri Expo basobanuriwe ibyiza bya Tecno Spark
Abakiriya bataramirwa na Charly na Nina muri Expo ubwo hamamazwaga Tecno Spark
Andi mafoto
  • Abantu bari benshi baje kureba Charly na Nina bavuga ibyiza bya Tecno Spark
  • Abakiriya bataramirwa na Charly na Nina muri Expo ubwo hamamazwaga Tecno Spark
  • Abaje muri Expo basobanuriwe ibyiza bya Tecno Spark
  • Umuyobozi wa Tecno Rwanda, Aimable Ngendahayo hamwe na Charly na Nina
Contacts
IGIHE LTD
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15
www.igihe.com
Read Other advertorials
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved