Rugende Park, ahantu wakorera ubukwe n’ibindi birori bihendutse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Mutarama 2018 saa 01:07
Yasuwe :
0 0

Rugende Park yaje ari igisubizo ku bategura ubukwe, ibirori n’abashaka gukora siporo, kuruhuka no gutembera ku ifarasi zidakunze kuboneka henshi mu Rwanda.

Iherereye mu Karere ka Gasabo, urenze i Kabuga werekeza mu Karere ka Rwamagana.

Ni ahantu nyaburanga hari ubusitani bwiza bwo gukoreramo ubukwe, inama n’ibindi birori bitandukanye n’ibindi bishobora gufasha umuntu kuruhuka no kugira ubuzima bwiza nka Sauna, Massage, ibibuga by’imikino y’abakuru n’abana n’ibindi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa byayo, Ntirenganya Joseph, uzwi ku izina ry’Umwana w’umwami Rugende, yatangaje ko Rugende Park ibereye abantu b’ingeri zose kuko hari serivizi zagenewe bose kandi zishingiye ku byiza nyaburanga utasanga ahandi.

Yagize ati “Ni ikigo cy’ubutembere, gifatanye n’ubushakashatsi ku bijyanye na Pariki. Hari n’izindi serivisi zituma utugannye atakwicwa n’inzara, atabura aho arara, atabura aho aruhukira nko muri Sauna muzi ko ivura umunaniro na Massage byose, ariko twubakiye ku bushakashatsi n’ubumenyi ku buzima bw’inyamaswa, cyane cyane ku mafarashi.”

Yakomeje avuga ko by’umwihariko, Rugende Park ifite ahantu heza kandi hatuje ho gukorera ibirori by’amoko yose nk’ubukwe, isabukuru z’amavuko, inama n’ibindi kandi ko ifite n’ibintu byiza byo kwidagaduriraho no kwifotorezaho bihendutse by’umwihariko muri iyi minsi mikuru.

Igabanuka ku biciro by’ubusitani

Ntirenganya yagize ati “Twashize ku biciro biri hasi ku buryo buri wese yisangamo[…] ikiyongereye, nko gusaba no gukwa mu busitani byari ibihumbi 500Frw ariko muri iyi minsi yo gusoza no gutangira umwaka twayishyize ku bihumbi 300Frw harimo ibikoresho byose bikenewe.”

Abana ntibibagiranye

Uretse kuba hari ibibuga by’imikino nk’umupira w’amaguru n’indi abana bakunda, Ntirenganya yasobanuye ko bazi neza ko banakunda utundi tuntu dutuma banezerwa nk’urwicundo, gutozwa kugendera ku ifarasi kandi ko ibiciro biri hasi, aho kuzenguruka inshuro eshatu ku ifarashi byavuye ku 5000Frw bigera kuri 3000Frw n’ibindi kandi no ku bakuru habayeho kugabanya.

Yakomeje ashishikariza ababyeyi gukunda no gukundisha abana umuco wa Siporo kuko kumujyana muri Rugende Park bimusigira ubumenyi mu mibereho y’imyamaswa n’ibijyanye n’ubukerarudendo, asaba ko ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri 0788304947 cyangwa 0788359389.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza