Techno Market yagabanyije ibiciro ho 15% yishimana n’abakiliya mu mpera z’umwaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Ikigo Techno Market Ltd gitanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), cyagabanyijeho 15% mu gucapa ibyapa binini byamamaza bizwi nka banners muri izi mpera z’umwaka.

Mu kiganiro na IGIHE, Ntaganda Michel ushinzwe ibikorwa muri Techno Market Ltd yatangaje ko impamvu bahisemo kugabanya ibiciro mu gukora ibyapa binini ari uko bifuza gusoza umwaka bishimana n’abakiliya.

Ati « Kugabanyaho 15% ku biciro byo gucapa ibyapa binini byamamaza bizwi nka ‘Banners’ cyangwa se ‘Bill-board banners’ muri Techno Market Ltd tubikoze mu guha ubunani abakiliya ndetse tunishimira imashini nshya twazanye icapa ibyapa vuba kurenza izari zisanzwe».

Muri Techno Market bashobora gukora Banner ireshya na Metero kare 1 mu minota 5, ku munsi bashobora gucapa banner zireshya na metero kare ibihumbi bitatu cyangwa zikarenga bitewe n’akazi kabonetse. Iyi mashini nshya kandi ikora banner ireshya na metero eshanu icyarimwe.

Imashini ‘Flora’ (Xtra 320 sg) igaragaza amagambo neza n’amabara wifuza neza ndetse ikagira vuba ku buryo bitagusaba kugenda ngo uzagaruke ahubwo igihe cyose wihuta ugenda ubitwaye.

Techno Market Ltd ikomeje gutanga serivisi nziza no mu bindi byose ikora nko gucapa ibitabo, kwandika ku myambaro no ku bindi bikoresho ndetse iyo ukoresheje ibintu byinshi babikuzanira aho ukorera.

Techno Market Ltd iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako nshya ya 2000 ahateganye no kwa Ndamage, ku muhanda ugana kuri Sulfo.

Ukeneye ibindi bisobanuro wasura urubuga rwabo www.technomarketrwanda.com cyangwa ukabahamagara kuri 0788 15 88 00.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza