Inkuru Ziheruka

1 | 2 | 3 | 4 | 5
.

Wicikwa n'ubu Bunani

Inkuru Nyamukuru

.
.

Wari uzi ko

  • Abenshi bacicikana mu nzu zitunganya umusatsi n’izogosha kuko bafata umusatsi nk’ikintu cy’ingenzi, buri wese ahirimbanira kudatakaza.

    Muri bo hari abatabikorera kurimba ahubwo bahisha uruhara. Bakoresha amayeri ni menshi! Abagabo biyogoshesha bamaraho umusatsi mu gihe abakobwa n’abagore bashyiraho imisatsi y’imiterano izwi nka ‘plante’.

    Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Dr Alice Amani Uwajeni, inzobere akaba n’Umuganga w’Indwara z’Uruhu mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, yavuye imuzi impamvu zishobora gutera uruhara.

    Dr Uwajeni yavuze ko ikibazo gikomeye kiri ku basore n’inkumi batekereza ko uruhara rushobora kubagabanyiriza igikundiro.

    Bamwe bagira impungenge yo kubona abo bazabana no kugaragara nk’abakuze kandi bakiri bato.

    Uyu muganga yavuze ko mu bahangayikishijwe no kugira uruhara, abagore baza ku isonga. Yasobanuye ko uruhara rwibasira cyane abagore kurusha abagabo rwitwa ‘Alopecia Areata’.

    Ati “Ntabwo mubabona kuko umugore kenshi ashobora gusuka cyangwa agashyiraho ‘plante’. Abagabo ntibabikora bambara ingofero, ushobora kubibona bagiye kwiyogoshesha. Nta nyigo twakoze mu Rwanda ariko biriho.”

    Intandaro z’uruhara n’uko wazirinda

    Uruhara rushobora guterwa n’agahinda kenshi gatuma umuntu akurura imisatsi cyangwa imikorere y’umubiri ushobora gukora abasirikare basenya uturemangingo dushinzwe gutuma ikura neza.

    Yavuze ko “Uruhara rwa kigabo rukunda gutangirira mu misaya, rugakomeza inyuma. Ruzwi cyane ku bazungu ariko n’abirabura bararufite. Akenshi urusanga mu miryango, ugasanga sogokuru wawe ararufite n’abandi.”

    Yahanuye ababyeyi kudatangira kubohesha abana imisatsi bakiri bato, kubera ko uko ikururwa ishobora kurandukana n’imizi yayo.

    Ati “Umwana utangira gusuka afite imyaka itatu, azagira 70 mu by’ukuri uwo musatsi warakuruwe mu buryo budasanzwe. Gusuka umwana muto byongera ibyago byo kuzana uruhara mu gihe umubyeyi abikora ashaka kugira akana ke keza. Dukwiye kubyirinda gusa iyo umusatsi utarandutse nta kibazo.”

    Abakobwa n’abagore bakwiye no kurindwa amavuta akoreshwa mu gutunganya imisatsi kuko ashobora kubatwika, ibisebe byatinda gukira, udukoko dutera za kanseri tukabona aho twinjirira byoroshye.

    Uruhara ruravurwa rugakira

    Urwaye uruhara ashobora kuvurwa agakira iyo avuriwe igihe, agahabwa imiti n’umuganga w’inzobere.

    Dr Uwajeni ati “Hari imiti ihari ariko ntiyavura umusatsi waranduranwe n’imizi. Hari abarwayi tuvura, iyo bitaragera kure birakira. Abivuje kare baba bafite amahirwe yo gukira vuba. ”

    Yashimangiye ko n’abagabo babishaka bashobora gusaba ‘plante’, kuko hari izabagenewe. Ati “Ikibazo ni uko badakunze kuzisaba. Hari n’uburyo bwo gusimbuza umusatsi (transplantation) ariko butaragera mu Rwanda. Nibuza buzaba buhenze, si umuntu wese uzabwigondera.”

    Dr Uwajeni yatanze inama zo kubungabunga umusatsi birinda ariko bakanafata indyo yuzuye, ifite intungamubiri zose umuntu akenera, gushaka ubujyanama kwa muganga no kwivuza kare mu gihe wikanze ko ugiye kumera uruhara.

    Ku bagabo ho biroroshye, umusatsi bamwe bahita bawogosha bakawumaraho
  • Icya kabiri cy’amagufa ya muntu, abarizwa mu bice bibiri by’ingenzi: mu kiganza no mu birenge

  • Ibihugu by’Abarabu bizwi ho kuba bikungahaye ku mabuye y’agaciro. Mu mujyi wa Abu Dhabi hari imashini ya ATM isohora uduce twa zahabu

  • Ikibumbano kirekire ku Isi kiri mu Buhinde, gifite metero 182. Kigaragaza umunyapolitiki Sardar Vallabhbhai Patel. Gisimbuye kuri uyu mwanya Spring Temple Buddha kiri mu Bushinwa cyo kireshya na metero 128

ITEGANYAGIHE
Kuwa Mbere
10/12/2018
Nyarugenge
06:00 - 12:00
15oc
12:00 - 18:00
25oc
Nyagatare
06:00 - 12:00
14oc
12:00 - 18:00
26oc
Kayonza
06:00 - 12:00
14oc
12:00 - 18:00
26oc
Ngoma
06:00 - 12:00
14oc
12:00 - 18:00
25oc
Gicumbi
06:00 - 12:00
10oc
12:00 - 18:00
21oc
Musanze
06:00 - 12:00
11oc
12:00 - 18:00
22oc
Rubavu
06:00 - 12:00
14oc
12:00 - 18:00
25oc
Karongi
06:00 - 12:00
13oc
12:00 - 18:00
25oc
Rusizi
06:00 - 12:00
14oc
12:00 - 18:00
25oc
Nyamagabe
06:00 - 12:00
13oc
12:00 - 18:00
23oc
Huye
06:00 - 12:00
13oc
12:00 - 18:00
25oc
Muhanga
06:00 - 12:00
14oc
12:00 - 18:00
25oc

Bahagaze Bate

BAHAGAZE NEZA
.
Buravan

Yakoze igitaramo cy’amateka yamurikiyemo album ye ya mbere

.
Sherrie Silver

Yatangiye kwamamariza uruganda rwa Nike

BAHAGAZE NABI
g
Haruna Niyonzima

Ntiyishimiye gukina muri Simba Sports Club kubera kudahabwa umwanya uhagije mu kibuga

g
Uwineza Antoinette

Yakatiwe n’urukiko rwo muri Kenya ahamijwe ubwicanyi

Inkuru zamamaza

Sondage/Poll

g
Mu Mateka: Tariki ya 10 Ukuboza

Turi kuwa 10 Ukuboza 2013, umunsi wa 344 w’umwaka, ni iminsi 21 isigaye uyu mwaka ugasozwa ku bazawurangiza.

Taliki ya 10 Ukuboza buri mwaka ni umunsi mpuzamahangaa w’uburenganzira bwa muntu

Ibyamamare byavutse kuwa 10 Ukuboza

1904 : Antonin Novotny, Perezida wa Tchécoslovakiya.

1980 : Alexa Rae Wamenyekanye cyane muri sinema z’ubwambure n’ihuzabitsina (porno actress)

Ibyamamare byatabarutse kuwa 10 Ukuboza

1906 : Béhanzin wari Umwami wa Dahomey, yaje guhindurwa Bénin. Uyu Behanzin yari yaravanywe ku bwami n’Abafaransa mu mwaka w’1894, ubwo batangiraga gukoroniza Dahomey..

1999 : Franjo Tudjman, Perezida wa Croatia

Ibindi byabaye kuwa 10 Ukuboza

1520 : Nibwo Martin Luther yatwitse bimwe mu bimenyetso by’Ubupapa (bulle papale) kuko atari yishimiye ibyo yitaga umuvumo uziririjwe wabyo.

1775 : Ubwato bubiri butwaye abacakara bavaga muri Afrika, bwaraohamye mu nyanja hapfa abantu 1200

1817 : Nibwo Mississippi yabaye Leta ya 20 mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika

1869 : Abagore bemerewe bwa mbre uburenganzira bwo gutora (ariko badatorwa) muri Wyoming.

1876 : Inkongi y’umuriro i Sacramento, USA, yahitanye abantu 110.

1961 : Papa Yohana wa 23 (Giovanni XXIII), yahamagariye abakristo aho bari hose ku isi gutahiriza umugozi umwe, baunga ubumwe, bagahuza n’imyumvire.

1963 : Nibwo Zanzibar yabonye ubwigenge, unmwaka umwe mbere y’uko iba igihugu kimwe na Tanganyika bigahinduka Tanzania

1971 : Umuririmbyi Franck Zappa, yarakubiswe akomeretswa mu maso no ku maguru, agira imvune mu ntugu n’imbavu. Yakubiswe n’umusore wari ufite ifuhe ryinshi ku mukunzi we (fiancée), wari waratwawe umutima n’uyu muririmbyi, n’ubwo we atari azi umukobwa.

1996 : Nibwo hasohotse bwa mbere « dessin animé » ihugura mu tuntu n’utundi, izwi ku nyito "Il était une fois... les Explorateurs"

2005 : Nibwo Miss Islande, Unnur Birna Vilhjalmsdottir, yatorewe kuba Nyiramwiza w’isi (Miss World 2005).

Twitter

g
g

Events

  • igihe_event1
    Life is funny
servicemag
Life is funny

Inkuru z'amajwi

g
g

VIDEOS

AMAFOTO

Kwamamaza