Inkuru Ziheruka

1 | 2 | 3 | 4 | 5

Inkuru Nyamukuru

Wari uzi ko

  • Mu Ukwakira 1998, muri RDC ubwo habaga umupira w’amaguru wahuje Bena Tshadi na Basanga, inkuba yakubise abakinnyi 11 bose ba Bena Tshadi barapfa; indi kipe yo ntihagira n’umwe ukomereka. Haketswe amarozi

  • Umupira w’amaguru ni imwe muri siporo isaba ingufu cyane. Buri mukinnyi wakinnye iminota 90 yose, nibura aba yirukanse ibilometero 9.65 muri buri mukino

  • Kuva mu 2004, abaturage ba Amerika biyongeraho umwe muri buri masegonda 12. Nibura mu masegonda umunani havuka umwana umwe, umwimukira akiyongera ku basanzwe mu masegonda 25 ndetse umuntu umwe agapfa muri buri masegonda 13

ITEGANYAGIHE
Kuwa Kane
26/04/2018
Nyarugenge
06:00 - 12:00
15oc
12:00 - 18:00
25oc
Nyagatare
06:00 - 12:00
17oc
12:00 - 18:00
26oc
Kayonza
06:00 - 12:00
16oc
12:00 - 18:00
25oc
Ngoma
06:00 - 12:00
14oc
12:00 - 18:00
25oc
Gicumbi
06:00 - 12:00
12oc
12:00 - 18:00
20oc
Musanze
06:00 - 12:00
14oc
12:00 - 18:00
23oc
Rubavu
06:00 - 12:00
16oc
12:00 - 18:00
23oc
Karongi
06:00 - 12:00
15oc
12:00 - 18:00
24oc
Rusizi
06:00 - 12:00
16oc
12:00 - 18:00
24oc
Nyamagabe
06:00 - 12:00
14oc
12:00 - 18:00
22oc
Huye
06:00 - 12:00
14oc
12:00 - 18:00
23oc
Muhanga
06:00 - 12:00
14oc
12:00 - 18:00
24oc

Bahagaze Bate

BAHAGAZE NEZA
.
Uwamariya Assoumpta

Yazamuwe no kwenga divayi muri ‘betterave’

.
Rugwizangoga Michaella

Yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda

BAHAGAZE NABI
g
Mugisha Drake

Yakatiwe igifungo cya burundu ahamijwe kwica Pasiteri Maggie

g
Uzayisaba Alex

Yanze kurekura ubuyobozi yirukanweho

Sondage/Poll

Mu Mateka: Tariki ya 26 Mata

Tariki ya 26 Mata ni umunsi wa 116 w’umwaka usanzwe. Hasigaye iminsi 249 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1805: Ingabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyambu cya Derne n’umujyi wa Tripoli mu ntambara ya mbere ya Barbary yari iyobowe na Lieutonant Presley O’Bannon.

Iyi ntambara yabaye mu mwaka wa 1801 irangira mu mwaka wa 1805, ni intambara ya mbere yahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abayisilamu bo muri Afurika y’Amajyaruguru b’aba Beriberi bigenganga. Barimo ab’i Tripoli na Algeria.

1928: Mu mujyi wa Los Angeles hatashywe inzu y’ibiro bikoreramo umuyobozi w’uwo mujyi.

1942: Mu gihugu cy’u Bushinwa abantu 1549 baguye mu mpanuka y’ikirombe cya Benxihu bacukuragamo amabuye yagaciro.

Benexi ni ikirombe cyacukuwemo bwa mbere mu mwaka wa 1905, kigenzurwa n’Abayapani ndetse n’Abashinwa, gusa uko iminsi yagiye ihita cyaje kujya mu maboko y’Abayapani.

1954: I Genève habereye inama igamije kugarura amahoro hagati y’igihugu cya Koreya na Indochine (agace gaherereye mu Majyepfo ya Aziya gahuza igihugu cy’u Bushinwa n’u Buhinde) .

1963: Igihugu cya Libya cyahinduye itegeko nshinga ryari rizwi nka United Kingdom of Libya, rihindukamo Kingdom of Libya.

1964: Tanganyika yishyize hamwe na Zanzibar bikora Tanzaniya.

Zanzibar ni agace gaherereye mu Burasirazuba bwa Afurika, ikaba igizwe n’ibirwa bibiri binini aribyo Unguja ari cyo kirwa gifatwa cyane nka Zanzibar ndetse n’ikirwa kindi cya Pemba. Tanganyika nayo iherereye mu Burasirazuba bwa Afurika, ikaba iri hagati y’inyanja y’u Buhinde n’ibiyaga bigari bya Afurika aribyo Victoria, Nyasa na Tanganyika.

1986: Bwa Mbere mu mateka, Muganga Michael R.Harrison wo muri Kaminuza ya California, mu mujyi wa San Francisco yabashije bwa mbere gukora icyo bita Fetal surgey gifitanye isano no kubyaza.

1986: Habaye impanuka ikomeye mu ruganda rutunganya amashanyarazi rukoresheje ibinyabutabire bizwi nka Nuclear chemical elements, iyi mpanuka ikaba yarabereye mu gihugu cya Ukraine mu ruganda rw’i Chernobyl.

1944: Indege y’u Bushinwa yitwa China Airlines Flight 140, yakoreye impanuka mu gihugu cy’u Buyapani, ku kibuga cy’indege cya Nagoya maze abantu 264 bahasiga ubuzima abandi 271 barakomereka.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1648: Umwami Petero II wa Portugal.

1966: Chris Perry, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1957 : Gichin Funakoshi.

Uyu mugabo niwe wahimbye umujyo w’imikino njyarugamba wa Shotokan Karate-do ibarizwa mu rwego rwa karate.

1969 : Morihei Ueshiba, umuyapani wakinaga imikino njyarugamba; ari na we washinze undi mujyo nshya rugamba witwa aikido.

Twitter

Events

  • igihe_event1
    Mashariki African Festival
servicemag
Mashariki African Festival

Inkuru z'amajwi

g
g

VIDEOS

AMAFOTO

Kwamamaza