00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkuru Ziheruka

1 | 2 | 3 | 4 | 5
.

| Cyamunara

Inkuru zamamaza

Amatangazo

AMAKURU YA CORONAVIRUS

Bahagaze Bate

BAHAGAZE NEZA
BAHAGAZE NABI
g
Niyonsaba Marcel na Mbarushimana Emmanuel

Sondage/Poll

Mu Mateka: Tariki 23 Ukwakira

Tariki 23 Ukwakira ni umunsi wa 297 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 69 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Domice, Jean de Capistran, Léothade.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1915: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa New York habaye imyigaragambyo ikomeye y’abagore babarirwa hagati y’ibihumbi 25 na 33 bateraniye hafi y’ahitwa Fifth Avenue baharanira uburenganzira bwabo.

1972: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye igikorwa cya gisirikare muri Vietnam ya ruguru, iki gikorwa cyiswe Operation Linebacker cyari kigamije kwihorera ku gitero cyari cyabaye kuri Pasika mu mezi atanu yabanje.

1973: Umuryango w’Abibumbye watangaje ko intambara yiswe Yom Kippur War hagati ya Israel na Syria irangiye.

1989: Repubulika ya Hongaria yahindutse Repubulika y’abaturage ya Hongria bisabwe na Perezida wayo Mátyás Szűrös.

1992: Umwami w’abami Akihito yabaye umwami wa mbere w’ubwami bw’u Buyapani washoboye gukandagira ku butaka bw’u Bushinwa.

1998: Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ari kumwe n’umuyobozi wa Palestina Yasser Arafat bashyize umukono ku masezerano y’amahoro yiswe Land for Peace.

2001: Uruganda Apple rukora ibikoresho bijyanye n’itumanaho rwatangije igikoresho gishya cyo kumviraho umuziki cyiswe iPod.

iPod ya mbere yasohotse mu 2001

2004: Umutingito ukomeye wibasiye intara yo mu Buyapani ya Niigata iherereye mu Majyaruguru y’iki gihugu uhitana abantu 35, hakomereka abandi 2200, abarenga ibihumbi umunani bava mu byabo.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1940: Pelé, wabaye umukinnyi w’ikirangirire ukomoka mu gihugu cya Brazil.

1951: Fatmir Sejdiu, wabaye Perezida wa Kosovo.

1957 : Tariki ya 23 Ukwakira 1957 mu muryango wa Asteria Bisinda Rutagambwa na Deogratias Rutagambwa havugijwe impundu! Ni wo munsi Perezida Paul Kagame yabonye izuba.

1984: Meghan McCain, umukobwa wa Senateri John McCain wo muri USA.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1990: I Ryabega habereye urupfu rwa bamwe mu basirikare bakomeye mu Nkotanyi barimo Major Bunyenyezi na Major Bayingana,baguye mu mutego wa FAR.

2005: Stella Obasanjo, wabaye umufasha w’uwigeze kuba umufasha w’umukuru w’igihugu cya Nigeria, Olusegun Obasanjo.

2006: Lebo Mathosa, umutoza ukomoka mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.

g
g

Twitter

g
g
g

Inkuru z'amajwi

g
g
Special pages
. . . . . .