RwandAir yatangije ingendo nshya Kigali - Mumbai mu isura y’ubudasa (Video)

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 Mata 2017 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Ku isaha ya saa 00:40 zo kuri uyu wa 4 Mata 2017, nibwo ku nshuro ya mbere indege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800, imwe mu zo Ikigo Nyarwanda gikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir, cyaguze umwaka ushize; yahagurutse ku butaka bwa Kigali yerekeza i Mumbai mu Buhinde itwaye abagenzi barenga 80.

Iyi ndege yabatijwe Kalisimbi yaguzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifite imyanya 154 harimo 16 yiyubashye, ikaba ikoranye ikoranabuhanga rya internet nziramugozi WIFI, ndetse niyo ya mbere yo muri ubu bwoko yageze muri Afurika.

Icyerekezo Kigali-Mumbai cyatangijwe mu isura idasanzwe kuko indege ya RwandAir izajya ikora urugendo rw’amasaha arindwi idahagaze, bitandukanye nuko izindi zabanzaga guca mu bindi bihugu, ibi bikazatuma imigenderanire n’ubucuruzi hagati y’umugabane wa Afurika n’u Buhinde bukorwa neza kurushaho.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi rusange muri RwandAir, yabwiye itangazamakuru ko gutangiza izi ngendo ari igisubizo gikomeye mu kugabanya amasaha abagenzi bamaraga mu ndege bagenda, kuko yavuye kuri 11 akagera kuri arindwi, ku buryo bizatanga umusanzu ukomeye mu bijyanye n’ubucuruzi, ubutwererane no kugenderana.

Yagize ati “Kuba amasaha agabanutse ku bagenzi ni ikintu cy’agaciro gikomeye cyiyongereye kuva dutangije indege igiye kujya ihaguruka ikajya Mumbai idaciye ahandi hantu aho ariho hose.”

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kugirango RwandAir yese umuhigo wayo wo guhuza Abanyafurika n’andi mahanga, ibiciro nabyo byatekerejweho ku buryo impuzandengo y’ibiciro byo kuva i Kigali- Mumbai ari amadorali 600 avuye hagati ya 1500 na 2000 by’amadolari.

Yagize ati “Byorohereje abashoramari baturuka mu Buhinde baza hano ndetse n’Abanyarwanda bakorerayo ubucuruzi, birabyoroheje cyane ku buryo nizerako RwandAir igiye kuba umusemburo wo kugirango ubutwererane, ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi birusheho gutera imbere.”

RwandAir izajya ikora ingendo zerecyeza mu Buhinde idahagaze buri ku Cyumweru, kuwa Kabiri, kuwa Kane no kuwa Gatandatu. Izajya kandi ihaguruka Mumbai yerekeza i Kigali buri wa Mbere, kuwa Gatatu, kuwa Gatanu no ku Cyumweru.

Umuhinde Ajay Sharma, uhagarariye Africa Business News muri Afurika y’Iburasirazuba, asanga ingendo za RwandAir ziva Kigali zijya Mumbai inshuro enye mu cyumweru, ari ikintu cyiza ku mikorere ye, kandi nk’Abahinde bishimiye umusaruro w’uruzinduko rwa Perezida Kagame yagiriye mu Buhinde mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Yagize ati “Kuva Kigali –Mumbai udahagaze ni ikintu kidasanzwe yaba ku migenderanire, ubucuruzi n’umubano ushingiye ku muco ugiye gukura hagati y’u Buhinde n’u Rwanda ndetse na Afurika y’Iburasirazuba yose.”

Yongeyeho ko uru arirwo rugendo rwa mbere rugera Mumbai nta guhagarara, bityo RwandAir ikaba igomba gukurura abantu bo mu karere cyane cyane Abahinde baba Tanzania, Uganda, Kenya n’ahandi nabo bakaryoherwa n’iki gikorwa kidasanzwe.

Uwitwa Manju Unambiar nawe wajyanye na RwandAir ku nshuro ya mbere, yashimye uburyo RwandAir imukijije urugendo rugoranye rwamaraga amasaha menshi kuko hari ubwo byasabaga ko atega indege inshuro zirenze imwe.

Yagize ati “Ubusanzwe nta cyerekezo gihita kigera i Mumbai cyabagaho, byadusabaga guca i Dubai cyangwa Doha, turishimye. Ubusanzwe yari amasaha 14 kuzamura ariko ubu ni hagati y’amasaha arindwi n’umunani.”

Ubusanzwe umugenzi werekezaga i Mumbai byamutwara igihe aturutse i Kigali, kuko yabanzaga guhagarara ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, i Nairobi muri Kenya n’i Addis Ababa muri Ethiopia mbere yo kugera ku mugabane wa Aziya.

Mu gihe cyo gutangira hazakomeza gukoreshwa indege za Boeing 737-800 ariko muri Nyakanga ingendo zimaze kumenyera hashobora kuzajya hakoreshwa Airbus ishobora no kujya ikomeza ikava Mumbai ijya mu Bushinwa.

Iyi ndege ni imwe mu zo RwandAir yaguze umwaka ushize
Abagenzi 80 nibo yahagurukanye i Kigali yerekeza i Mumbai mu rugendo rw'amasaha arenga arindwi
Ni ubwa mbere RwandAir igiye Mumbai
Abahinde benshi bishimiye ko batazongera kumara amasaha menshi mu nzira
Izajya ikora ingendo eshatu mu cyumweru zijya i Mumbai
Iyi ndege yabatijwe Kalisimbi
Nta yindi ndege ya Boeing 737-800 iri mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza