Abarimu batandukanye mu ishuri rimwe mu burezi bw’amashuri abanza ni ngombwa?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 23 Mata 2016 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Dr Alphonse Sebaganwa ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha mu ishami ry’uburezi akaba anafite ikigo gitanga ubujyanama ku bana bahura n’ikibazo cyo gutsindwa mu mashuri, yatanze igitekerezo ku bijyanye no kuba abarimu batandukanye bigisha mu ishuri rimwe mu abanza.

Hashize imyaka itanu uburyo bwo gutanga uburezi n’uburere bugenda buhinduka mu mashuri abanza aho usanga buri somo rifite umwarimu uritanga kuva mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatandatu.

Ubundi mu mashuri abanza umwana aba afite hagati y’imyaka 6 na 11 y’amavuko. Kuri icyo kigero, aba yubaka uwo ariwe, ni ukuvuga indangagaciro zituma yishushanya n’uwo agomba kuba we. Ibi bisaba ko agira uwo yishushanyaho.

Ni cyo gituma abamubera ingero batagomba kuba benshi kuko icyo gihe umwana aba akiri muto cyane ku buryo atabasha gutandukanya neza imico, imyifatire, imikorere n’imitekerereze y’abarimu benshi bagomba no kumubera urugero.

Umwana cyangwa umuntu mukuru agenda yiyubaka uko akura bitewe n’uburyo abona ibintu bimukikije, abantu cyangwa ibindi bifite icyo bisobanuye kuri we, bigatuma agira imyifatire, imitekerereze cyangwa imikorere imuranga.

Tugarutse rero ku myigire y’abana bato, biba bikwiye ko umwana utararenza imyaka 10 na 11 agira umwarimu (cyangwa umurezi) umwe utanga amasomo yose kugira ngo ashobore kumenya neza umwana. Ibi kugira ngo bishoboke, umwarimu agomba kugira umwanya uhagije wo kugumana n’umwana no kumukurikirana.

Nongere nibutse ko mu mashuri abanza, nta bumenyi bwihariye buhatangwa, ahubwo hatangwa ubumenyi bw’ibanze. Ubwo bumenyi bw’ibanze abarimu bose bize inderabarezi ibategura kuzigisha mu mashuri abanza baba babufite buhagije bwo kwigisha amasomo yose.

Birashoboka ko uburyo bwo gukoresha abarimu benshi mu ishuri rimwe budafasha abana bafite ubushobozi buke bwo gukurikira mu ishuri (learning disabilities, difficulties or disorders), cyane cyane ku bana bafite hagati y’imyaka 6 n’imyaka 8 (p1,p2, p3), bo bakwiye kugira umwarimu umwe rukumbi kubera impamvu twavuze hejuru.

Mu bihigu byateye imbere byo mu Burayi, Amerika, ntabwo nzi aho bakoresha ubu buryo bw’aho abarimu batandukanye bigisha abana bari mu mashuri abanza. Icyakora muri bimwe mu bihugu bidukikije, hari aho bakoresha ubu buryo bw’abarimu batandukanye ariko nabwo bigakoreshwa guhera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Ku bana bisumbuye ho gato (imyaka12, 13, 14…) bamaze gusa n’aho bamaze kubaka ibibaranga ( identity) ubu buryo bwo guhinduranya abarimu bushobora gufasha umwana kuko aba yatangiye kumva urusobe rw’ibintu bitandukanye ku buryo abarimu benshi n’uburyo bwinshi bakoresha bitabavangira ahubwo bibafasha kurushaho.

Iyi nyandiko nyikoze kugira ngo abantu batekereze ku burezi n’uburere bw’abana bato bo mu mashuri abanza bashobore kubiganiraho barebe icyagirira abana bose akamaro, cyane cyane abafite intege nke mu guhabwa ubumenyi, ndetse n’uburere buzatuma bigirira akamaro bakanakagirira n’igihugu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza