Amashirakinyoma:Iyo abakobwa batwaye inda z’indaro bamaraga koherwa, hakurikiragaho iki?

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 4 Gashyantare 2016 saa 11:05
Yasuwe : XX
0

Mu Rwanda rwo hambere,umukobwa watwaraga inda y’indaro yacibwaga mu muryango, akoherwa mu birwa by’ikiyaga cya Kivu cyangwa ahandi kugira ngo hakurweho amahano n’igisebo yabaga ateje mu muryango we. Uwo mukobwa ujugunywe ku Karwa k’Abakobwa yabaga yibagiranye burundu, bityo abamuzi n’abamukundaga ntibongere kumuca iryera kuko atigeraga agaruka.

Kuva ha mbere ,havuzwe byinshi ku bakobwa batwaraga inda z’indaro bakajya kujugunywa iyo zitanywera. Ababyeyi babo cyangwa abavandimwe, nta wongeraga kugira icyo abavugaho,kuko batigeraga bagaruka kubatesha umutwe.Ariko se, aba bakobwa koko barajugunywaga bakaribwa n’impyisi koko?

Kubyara ikinyendaro mu muryango Nyarwanda byari ikizira rwose, ndetse byari umuvumo, kuko byatumaga barumuna b’uwakibyaye batarongorwa, kubera igisebo yabaga yambitse umuryango we.

Amateka atwereka ko abakobwa batinyaga cyane gutwara inda batarashaka,kuko iyo byamenyekanaga ko batwite, byatumaga bahabwa akato,ibyari urukundo bigahinduka urwango ruvanzemo amarira. Batekerezaga ko kujya kujugunywa cyangwa koherwa mu Kivu ari inzira y’umusaraba n’agahinda gakurikirwa n’urupfu,maze bagatinya kugira imishyikirano n’abasore, aka wa mugani ngo” imbeba yakurikiranye akaryoshye mu nsi y’ibuye ihakura inda y’akabati”.

Gutwara inda ku bari b'u Rwanda byari amahano

Mu mayira atandukanye, wasangaga abagabo b’inkorokoro bitwikiriye ijoro berekeje inzira ya Kivu, aho babaga bagiye guta abakobwa batwaye inda badafite abagabo.

Bitewe n’aho baturutse, benshi bakoraga ingendo ndende,bamwe bakamara iminsi n’iminsi kugira ngo bazagere ku Karwa k’Abakobwa mu Kivu.

Kuva nko mu Bwanacyambwe werekeza mu Kinyaga byari urugendo rutisukirwa,ariko abajya kujugunya umukobwa barugendaga nta yandi mahitamo kugira ngo bikureho ikimwaro.

Byavugwaga ko ,nyuma yo kujugunywa, abo bakobwa bahindukaga umuhigo w’amenyo y’impyisi ,bakaba bagiye buheriheri nk’amahembe ya nkungu.

Nubwo byateraga inkumi gutinya abasore ndetse bamwe bakabazinukwa, inda z’indaro ntizigeze zicika.

Bajugunywaga kure aho badashobora koga ngo bambuke

Koherwa ku Karwa k’Abakobwa byabaga ari nk’ikimenyetso cy’ibihano bigenerwa abantu bitwara nabi mu muryango nyarwanda, aho umubyeyi wonkeje yemera ko umwana we ajya gutabwa mu Kivu, akaruca akarumira. Igitangaje ni uko kuva kera, nta wigeze avuga ko yaba yarigeze abona aho abajugunywe baririwe n’izo mpyisi. Ubwo byagendaga bite?

Abashi babaye ba mucutse umumpe….

Mu Kiyaga cya Kivu, hari uturwa twinshi abakobwa boherwagaho, ariko ahazwi cyane ni ku ‘Karwa k’Abakobwa’ mu Karere ka Nyamasheke,Intara y’Uburengerazuba,akaba ari na ho izina ‘Nyamasheke’ nyirizina rikomoka.

Hari n’akandi karwa gaherereye mu Karere ka Karongi hafi y’Akarwa k’Amahoro, aho bajugunyaga abo bakobwa bamaze gukora urugendo rurerure mu bwato, kugira ngo bazaribwe n’inyamaswa z’inkazi n’inzoka zifite ubumara bwica.

Abakobwa batabwaga aho hantu ntibaribwaga n’impyisi nk’uko bamwe babyibwira. Habaga hari abantu biganjemo abashi bakomoka ku Kirwa cya Idjwi cyangwa i Bushi n’i Bunyabungo (ubu ni mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo) bahoraga barekereje ngo barebe ko hari umukobwa wajugunywa hafi aho mu kirwa ngo baze bamwitwarire.

Kuva na kera, Abashi bari bazi ko u Rwanda rugira abakobwa bafite uburanga, ibyo gutabwa kuko batwite inda z’indaro byari byiza kuri abo Bashi,kuko byatumaga batunga Abanyarwandakazi b’uburanga kandi batakoye.

Ni yo mpamvu usanga hari Abanyarwanda bafitanye amasano n’abaturage bo hakurya y’amazi (Kivu),kubera urwo ruhererekane runyuze mu nda zatewe abakobwa b’Abanyarwanda zikabyarirwa iyo i Bushi n’i Bunyabungo.

Ndetse,usanga n’ururimi rw,Amahavu rukoreshwayo rufitanye isano n’Ikinyarwanda,ku buryo iyo baruvuga ugira ngo ni Ikinyarwanda kigoretse.

Ubundi mu myumvire y’Abanyarwanda b’icyo gihe, gutabwa ku karwa k’abakobwa byari ugutanga igihano cy’intangarugero ku bakobwa batwara inda z’indaro, bikaba n’umwitangirizwa ku bana bakiri bato kugira ngo batazazitwara. Ariko,mu by’ukuri nta munyarwandakazi wigeze aribwa n’impyisi ngo ni uko atawe ku Karwa k’Abakobwa mu kiyaga cya Kivu.

Akarwa k'Abakobwa i Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE