Ibaruwa ifunguye yandikiwe Inteko ya Uganda ku mubano n’u Rwanda

Yanditswe na
Kuya 8 Werurwe 2019 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko,

Mbandikiye nk’umuturage uhangayitse kandi ubisobanukiwe neza ku buryo nanahagarara imbere yanyu, nshingiye ku kuba mu myaka ibiri ishize narakurikiranye ibibazo iri hagati y’igihugu cyacu n’u Rwanda uko byagiye bigenda kugeza ubu.

Banyakubabwa badepite, ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda si bishya mu Nteko, byagiye bigaragazwa inshuro nyinshi ariko akenshi bikarangira nta gisubizo kibonetse cyangwa bikimwa agaciro. Nzi neza ko ibiganiro byaberaga aho tutabona byabaga bikomeye nubwo bitamenyekanaga. Muri iyi baruwa ndashingira ku bimenyetso.

Dusubiye gato mu 2017, u Rwanda rwatanze impuruza rwinubira ko hari imitwe y’inyeshyamba ikorera hano ifite intego yo gutera u Rwanda.

Twibuke ko uko u Rwanda rwakomezaga kuzamura impungenge ku bwiyongere bw’abanzi barwo muri Uganda, ibyihebe bya RNC niko byarushagaho kubaka ibirindiro bikomeye ndetse bigakorana bya hafi n’inzego zacu zishinzwe ubutasi. Nta gihe cyashize hatangira kuvugwa abanyarwanda bashimutirwa mu bice bitandukanye bya Uganda.

Nyakubahwa Perezida w’Inteko, nubwo ibimenyetso byigaragaza, ibivugwa nta gaciro tubiha nyamara hari ibimenyetso simusiga birimo amafoto n’amashusho by’abanyarwanda batotejwe.

Nkatwe abakurikiranira hafi ibya politiki yo mu karere, iki kibazo cyaraduhagurukije. Twiboneye ukuntu polisi yafatiye abanyarwanda bagera kuri 50 mu modoka i Kikagati bashaka kwambuka bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baciye muri Tanzania.

Banyakubahwa badepite, abo bantu ni abari batumweho n’umutwe urwanya u Rwanda uzwi nka RNC. Ubwo bahatwaga ibibazo, aba bantu bahishuye ko bari bagiye mu myitozo ya gisirikare, intego ari ugutera u Rwanda.

Ibi byabaye hafi mu Ukuboza 2017. Nyamara muri Kamena (2018) abo bantu bararekuwe baragenda. Bakomereje muri Congo ariko bamwe muri bo biza kurangira bafashwe n’ingabo za Loni muri Congo, aho bazihishuriye uburyo na CMI (Urwego rushinzwe ubutasi mu ngabo za Uganda) ibifitemo uruhare.

Hari ikindi kibazo cy’abanyarwanda benshi batabwa muri yombi bashinjwa kuba intasi. Benshi muri abo baturage bavuganye n’itangazamakuru bagaragaza itotezwa ry’indengakamere bakorewe n’uburyo bagiye bafungwa igihe kirekire mu buroko bwa CMI. Mu kuri, ibi ni ubushotoranyi ku kindi gihugu.

Bamwe muri abo banyarwanda ni bato cyane abandi ni bakuru bafite hafi imyaka 76 ariko inzego zacu z’umutekano zabafashe nk’intasi. Koko ni nde wakoresha umusaza w’imyaka 70 mu bikorwa by’ubutasi?

Ndifuza kumenyesha Inteko Ishinga Amategeko ko aba bantu banahishuye ko hari abandi banyarwanda basize mu buroko aho bari bafungiye.

Nubwo nyakubahwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa n’Umuvugizi wa Guverinoma Ofwono Opondo bahakanye iby’abanyarwanda bafunzwe, ntitwatinya kuvuga ko babeshye ku bushake. Twagiye twibonera ko “Igihe cyose u Rwanda rutatse, Uganda hari abanyarwanda irekura.”

Banyakubahwa badepite, iki si igihamya ko abayobozi bacu bagenda bakwirakwiza ibihuha?

Ndibwira neza ko Inteko isobanukiwe n’icyo amategeko ateganyiriza abantu batawe muri yombi. Nk’umuntu iyo akekwa aba afite uburenganzira bwo kubona ubutabera no gusurwa, gutotezwa ntibyemewe n’amategeko. Ibyo byose twarabyirengagije.

Igihe ni iki banyakubahwa badepite ngo muhaguruke mushikamye mwamagane iri hohoterwa riri gukorerwa abaturage b’inzirakarengane b’igihugu duturanye.

Ibi bibazo by’ubucuruzi, abanzi b’ikindi gihugu ku butaka bwacu, gufunga no gutoteza abanyarwanda birarambiranye kandi byangiza isura yacu mu ruhando mpuzamahanga. Icyakora ibi ni ibibazo bishobora gukemurwa.

Twabanye n’abanyarwanda mu mahoro igihe kini, kubatakaza ntitwabyihanganira, byaba ubu n’ikindi gihe.

Ndizera nshikamye ko Inteko izakomeza gusuzumana ubushishozi iki kibazo, ikagira inama nziza ubutegetsi.

Murakoze

Charles Kamya Ssentamu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza