Imiziririzo 10 itangaje yo mu Rwanda rwa kera irimo igihabwa agaciro

Yanditswe na Akumuntu Athanase
Kuya 15 Mutarama 2019 saa 01:43
Yasuwe :
0 0

Imvugo yakwiye nyuma y’umwaduko w’abapadiri bera igira iti “Kiliziya yakuye kirazira” ntagushidikanya ko yashishikarizaga abakurambere bacu gucika ku mihango ndetse na za kirazira zari inkingi zikomeye z’umuco nyarwanda, bakegukira idini nshya yari yadutse i Rwanda, “idini ya gikirisitu”.

Bimwe mu by’ingenzi abogezabutumwa ba mbere bihanangirizaga abayoboke babo gucikaho, harimo imihango nko kubandwa, guterekera, kuraguza, kwambaza nyabingi, kwambara impigi n’indi mihango myinshi yiswe iya gipagani. Ibyo byajyanye ariko no kubashishikariza gucika buhoro buhoro ku miziririzo yubahwagwa kuva kera na kare ndetse rwose izwi mu mutwe na rubanda rwa giseseka, aho yasimbujwe amategeko y’Imana.

Iyi miziririzo yagereranywaga n’amategeko agenga umuryango nyarwanda ndetse abato bakaba barahoraga bayibutswa n’abakuru kugira ngo hato uwateshukaga kuyiziririza atazava aho yikenya cyangwa agakenya abe. Gukenya ubundi bikaba ari ugusurira umuntu gukenyuka, agapfa vuba byihuse, atisaziye.

Hasi aha, ngiye kubasangiza imiziririzo 10 itangaje, ndetse imwe ikaba igifite agaciro mu Rwanda rw’ubu (Twifashishije igitabo “Imihango n’Imigenzo n’Imiziririzo mu Rwanda”, cyanditswe na Musenyeri Bigirumwami Aloys, Nyundo 1974):

1. Kirazira kurya ubyina, uhagaze cyangwa ugenda

Byari bizwi ko kurya ubyina, uhagaze cyangwa ugenda bikenya abavandimwe b’ubikoze. N’ubu ibi biracyaziririzwa ndetse biracyafite agaciro mu muco nyarwanda aho usanga cyane cyane abakuze badashobora guha amafunguro uhagaze cyangwa uticaye hamwe. Ibi ariko hamwe na hamwe muri iki gihe, biracyari imbogamizi kuko usanga hari abadashobora kwihanganira inzara ugasanga bafatira amafunguro ku karubanda yewe no mu muhanda cyangwa mu ma modoka. Ubundi kurira mu nzira cyangwa ku karubanda si iby’i Rwanda.

2. Kirazira gukora kuri mwishywa wawe ntacyo umuhaye

Cyaraziraga kikaziririzwa gukora kuri mwishywa wawe ntacyo umupfumpatishije kuko bitera isusumira. Ubundi mwishywa ni umwana wa mushiki wawe, habagaho imvugo igira iti “nyokorome akuruma akurora” bishatse kuvuga ko iyo udafite icyo uha umwana wa mushiki wawe aho kumwakira mu maboko uhitamo kumurebesha amaso gusa nubwo nabyo biteye ipfunwe kubura icyo wihera umwishywa.

Ikiriho n’ubu ni uko abantu benshi bakiziririza ibi n’ubwo ntawahamya ko koko hari uwarwara isusumira igihe adashoboye kugira icyo aha umwishywa. Ikindi kandi, ubu ibi ntibireba gusa abishywa, ahubwo uruhinja rwose iyo barwakiriye, barupfumbatisha ikintu. Hari kirazira nyinshi zishingiye ku bishywa aho banavuga ko umwishywa urya igikumwe akenya nyirarume, ko kizira ko umwishywa agera ku buriri bwa nyirarume n’ibindi.

3. Kirazira gusomeza amata inyama z’intama, ihene….

Kurya inyama z’intama, ihene, inkware cyangwa urukwavu warangiza ukanywa amata ngo bituma inka ipfa amabere, kereka iyo bazirunze (bazikaranze)!. Uwariye kandi ibyobo cyangwa se imegeri yirinda kuba yanywa amata. Muri iyi minsi umubare w’abatunze inka waragabanutse ugereranyije na cyera ariko abakizigira rwose baracyaziririza gusomeza amata ibyavuzwe haruguru.

4. Kirazira ko umugabo aryama ivure

Kirazira kikaziririzwa ko umugabo yaryama ivure, bikenya umugore ndetse nawe ubwe. Ivure ni uruhande rw’urutara, igitanda cy’ubu, rwegereye urukuta rw’inzu.Umugabo mu rugo agomba kurara ku rwuririro kuko n’ubundi umugabo ni myugariro. Kirazira rero kandi ko umugabo yatanga umugore kuryama ngo hato umugore ataza kumurenga agana ivure! Umugore urara ku rwuririro akenya umugabo we. Ibi byabaye ihame n’ubu, ntaho uzasanga umugabo urara ivure.

5. Kirazira ko umugabo aryamira

Umugabo uryamira akabigira akamenyero, yemwe akajya atangwa iteka n’umugore we kubyuka, ngo bimusurira kubyara abana b’abakobwa gusa. Umugore uhora atanga umugabo we kubyuka ngo abyara abana basa nawe ntiyigera abyara abana basa na Se!.

Muri iyi minsi ubuzima bugoye cyane, usanga akenshi ababyeyi bombi babyukira rimwe ariko akenshi umugore akaba ariwe ugira imirimo myinshi abanza gushyira ku murongo mu gitondo, nko gutegurira abana kujya ku mashuri n’ibindi bituma ashobora kubyuka mbere y’abandi bose mu rugo. Ese aho mama ntibyaba bituma ariyo mpamvu abana benshi basigaye bavuka basa na ba nyina?.

6. Kirazira ko umugore agenda imbere y’umugabo

Nta mugore ugendana n’umugabo ngo amugende imbere. Kiraziririzwa rwose, umugabo niwe ugenda imbere. Umugore agenda imbere y’umugabo iyo yirukanywe. Kandi koko burya umugabo nyawe aba agomba kuba nyamugenda mu b’imbere. Byavugwaga ko umugore ugenda imbere y’umugabo aba ari umushizi w’isoni cyangwa inkunguzi.

7. Kirazira ko umugore ufite umugabo w’umujura ahindukira ku buriri

Umugore ufite umugabo w’umujura ahengera umugabo we agiye kwiba, iryo joro akaryamira urubavu rumwe ntahindukire, agafunga umwuka, kugeza igihe umugabo agarukiye. Iyo ahindukiye, baramufata bakamuboha (amapingu).

8. Kirazira ko umugabo ufite umugore utwite ajya guhamba

Umugabo ufite umugore utwite aziririza kujya guhamba kuko bikenya umwana batwite. Ibi kandi nabyo bireba umugore kuko nawe ntiyemerewe kujya gushyingura igihe atwite hato ngo bitamukururira kuzabyara umwana upfuye.

9. Kirazira kurira cyangwa kuvuza induru iyo inkuba ikubise abantu cyangwa itungo

Iyo inkuba ikubise umuntu cyangwa itungo, kiraziririzwa kurira cyangwa kuvuza induru ahubwo bavuza impundu ngo bayigushe neza. Ngo gutaka ni ukuyiterereza ikazakumara ku bantu n’amatungo. Ngo iyo inkuba ikubise umuntu, bagira bati “umwami yarongoye” yaba ikubise inka bati “ umwami yakujije inka”, bati yakujije zingahe? Bakavuga umubare wazo.

10. Kirazira ko umuntu utunze inka aca urwara rw’agahera

Umuntu w’umutunzi agomba kuziririza guca urwara rw’agahera. Gutereka urwara rw’agahera ngo bisurira umutunzi kuramba mu nka ntizizamushireho. Ibi biragenda bicika kandi mu minsi ya vuba aha wasangaga hari abakibiziririza, cyane cyane aborozi.

Nanzura, nakwibutsa ko kirazira ziri mu muco nyarwanda ntawazirondora ngo azirangize, ndetse n’abazanditseho, nubwo ari bake, batagejeje no muri kimwe cya kabiri cyazo. Icy’ingenzi ni uko kuzibutsa ababyiruka byazagirwa intego maze tukirinda ko amahano yagwiririye u Rwanda kubera guteshuka kuri kirazira n’izindi ndangagaciro z’umuco nyarwanda atazongera ukundi.

Nsabe kandi ababyiruka bihatire kugira ishyaka ryo gukunda no gukurikirana ubukungu bwihishe mu muco wacu kuko ni wo soko y’abo turi bo “ Abanyarwanda”.

Byanditswe na Akumuntu Athanase, Umusomyi wa IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza