‘Ingabo z’u Rwanda’, Intumwa z’Imana zasanze uruhinja rumeze nabi zirarurera

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 1 Ukwakira 2015 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Ubwanditsi: Mu gitekerezo cy’umusomyi wa IGIHE yarase ubutwari bw’ingabo z’igihugu zitanze kugira ngo u Rwanda rube igihugu gitekanye kugeza aho rugeze ubu.

Mu gitekerezo Uwanyuzwe Catherine yateruye agira ati “’Ingabo z’u Rwanda’, Intumwa z’Imana zasanze uruhinja rumeze nabi zirarurera”

“Intumwa z’Imana, zasanze uruhinja rumeze nabi cyane, zirahaguruka, zirurwanaho ‘zirarurera’.

Izo ntumwa byarazigoye ariko ntiziheba ntizamutererana. Zihagarika ibindi bintu byose zakoraga zihagurukira uwo mwana zashinzwe n’Imana.

Izo ntumwa, byarazigoye bitabaho, zirahatiriza zibishyiraho umutima wose.
Ntawe utumwa n’Imana ngo acike intege, kuko iyo yaguhisemo, iguhora hafi.

Izo ntumwa, zarahatirije hashize imyaka ine zibona wa mwana atangiye kuzanzamuka, atangiye guhagarara gato abantu benshi bazirebaga, barazinengaga cyane bati ‘bariya bo ntaho bazigeza.’

Nyamara zo zikavuga ziti "nta kidashoboka.”

Wa mwana zamuhaye akabando, ziramusindagiza, zimuba hafi, zirakomeza ziramurera ababireberaga barumirwa, baratangara ndetse n’abatari abaturanyi biba byabagezeho bose barahurura baza kureba uwo mwana, kuko amateka ye yari azwi na benshi.

Ubu uwo mwana yabaye umuntu utagira uko asa, ubyirutse neza mu gaciro, mu ishema no mu burere buhambaye.

Ubu afite imyaka makumyabiri n’itanu, yabaye ikirangirire, yitwa "RWANDA". Izo Ntumwa ni "Ingabo z’Igihugu" hamwe n’abazibaye hafi bose.

Kabeho Rwanda nziza, uzahore uganza, uzahore mu biganza by’Imana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza