Kwamamaza

Koko muvandi wiyemeje kwitwikira ijoro?

Yanditswe kuya 7-10-2015 saa 10:22' na Virgile Uzabumugabo


Ukibaho Muvandi, Nizere ko uri aho umeze neza. Ariko ngo gahunda yawe ni ntugasaze. Ngo wakaniye kwikinga abayobozi, ukigondera akazu ku mugoroba no muri weekend kandi icyangomba shwi.

Nonese reka nkwibarize tiwamenye ibyabaye kuri Karoli, Ntiwumvise ibyabaye i Kinyinya kwa Georges no ku Muhima kwa Kalipofori. Ntiwumvishe ibyabaye Nyamasheke ko abashatse kubangamira abari baje gusenya babiguyemo? Ubwo uri mu biki koko? Urashaka guhomba gusa.

Yewe njye mbona utinyuka kabisa!! Ariko ubwo wakaniye reka nkugire inama y’ukuntu uzabyitwaramo kigabo.

Ibyo ari byo byose uremeranya na njye ko utazubaka ngo urinde urangiza nta muntu ubibonye.

Reka nkwereke abantu bashobora kuzakubera intambamyi nibaramuka bakora inshingano zabo neza nk’uko babirahiriye igihe mubatora. Ubundi turebe icyo twakora.

- Duhere mu mudugudu, wibuke ko harimo komite nyobozi igizwe n’abantu batanu, ubwo uzubaka urangize basi n’ushinzwe umutekano atahageze ngo abibone?
- Wibuke ko mufite abajyanama b’ubuzima nabo hafi bane, ubwo hazabura n’umwe ujya gutanga imiti kwa wa muturanyi wawe ngo abibone?
- Harya mwe ntimufite komite y’ubudehe, nayo ni abandi batanu hafi, uzabaca he koko ?
- Kubitaho abahagarariye urubyiruko bo mu mudugudu wanyu, abo 5 ;
- Ntiwibagirwe DASSO zo mu mudugudu wanyu nazo ni nka 6, ubwo hazabura nka babiri banyura aho ku irembo batashye babone ko uri kubaka ngo bakubaze ibyangombwa ?
- Njya numva bavuga ngo wakubaka nijoro, wibuke ko buri kwezi wishyura igihumbi cyo kwishyura inkeragutabara, zikora nijoro, uzabaca he ? Na bo ni nka 6 ;
- Wibuke ko hari n’abagiye ku rwego rw’akagali n’umurenge batuye mu mudugudu wanyu ;
- Wibuke na wa mugabo uba muri Njyanama y’Akarere atuye haruguru y’uwo muhanda unyura iwawe. Ubwo azabura rimwe ahura n’izo kamyo zizanye ibikoresho ?

Ngaho mbwira, tubaze abantu hafi 30 banyura hafi y’aho wubaka umunsi ku wundi. Ese uzabigenza ute ngo batabimenya? Ese ubundi ubwo batabimenye baba bakora ibyo batorewe?

Reba nawe gusiza ntibizagutwara munsi y’iminsi 4. Ubwo bazaba batarabibona koko?

Nonese amabuye ya fondasiyo uzayazana mu ishashi, kandi zaraciwe. Uwakunyereka uri kuyazana. Bazakubona tu, uyazana, bamwe bakugire inama ubime amatwi. Wabona uzabaha akantu, bamwe bakemere abandi bakange.

Tuvuge ko ubacitse mu kuzana amabuye. Ubwo uzamena imicanga n’amasima, ba bantu bose 30 barenga wabambitse fume za gute ? Urazamutse ugeze kuri rento.

Sibwo ikamyo igarukanye amabati n’imbaho zo gukora charpante. Utambeshye koko n’ubu nta na DASSO wari wahaca ngo aguhabure? Nta nubwo umuyobozi w’Akagari arakubaza ati ibyangombwa biri he byo kubaka wahawe?

Niba ugeze aho ibintu ni bibiri:

- Icya mbere ni uko Inzego mwatoye mu Mudugudu n’akagari zirasinziriye bihagije ku buryo n’uwashaka yabafatana akagari ntibazabimenye. Ushatse wakubaka na stade iwawe, abo ntacyo bazagutwara. Abo bayobozi njyewe nabeguza bikagira inzira.
- Icya kabiri ari nacyo gikunze kuvugwa ni uko abakugeze ho mbere, wabahaye akantu bakajya bagukingira ikibaba ku bandi bababeshya ko ufite ibyangombwa.

Ariko se nshuti, ubwo bizakomeza gutyo kugeza ryari ?

Reka dukabye tuvuge ko nk’abantu 8 bagize intege nke ukabashukisha akantu. Buri wese ubwo ni nka 30,000 ugashyiramo n’ibifi binini bisaba nka 50,000. Byibuze bizagutwara nka 400,000 Frw.

Hanyuma se iyo nzu ifite agaciro kangana iki utangira inyoroshyo ingana gutyo. Wibuke ko hari abandi hafi 22 mutaravugana, kandi bamwe muri bo bazi impamvu biyamamaje, bazi ko bagomba kukurinda igihombo.

Nibagera aho bakagutanga uzavuga ngo hari abo nahaye none aba bararakaye ko ntabahaye ? Uzabona ayo ubaha bose ra ? Nibayanga se uzabigenza ute ? Ese Akarere nikaza muri contrôle, Mayor uzamuca he ? Abo wahaye bose ko bazakwihakana, cyane cyane ko akantu burya nta nugatanga ngo bamuhe resi ?

Dore ingaruka zizakubaho rero :

- Nta na rimwe uzaryama ngo usinzire kuko uzi ko isaha n’isaha bashobora kuza bakagusenyera inzu warayujuje wiyushye akuya ;
- Bamwe wahaye burya nabo hari igihe bakubitwa na crise bakibuka ko hari umuntu wubatse nta byangombwa. Akagaruka akakubwira ati mpa and cyangwa se …. Ukaba umuhaye andi ?
- Uko kuba ku nkeke bituma nta n’undi mushinga muzima utekereza kubera guhora uhangayitse.

Inama nziza muri make ni ugushaka ibyangombwa ukemera bikaguhenda bikanagutwara igihe aliko ukubaka ubifite. Kandi ikigaragara ni uko bishoboka.

Nihagira ukugora, dore ko nabo babaho, hamagara polisi cyangwa umuvunyi, ubabwire ko hari umuntu uri kugushyiraho amananiza kugira ngo abone uko akwaka ruswa. Yewe, bazazana ibyuma bamugufatire kandi icyangombwa ukibone bidatinze.

Abayobozi na bo barebera umuntu ari kwishyira mu gihombo kugira ngo bazabone uko bamukuraho akantu nyuma, numva atari abo kuzatugeza muri 2020. Abamenyekanye bajya babivamo bakajya mu bindi bijyanye n’umuhamagaro wabo.

Njye nanasaba inzego z’ubuyobozi zacu ko bajya bakora iperereza ryimbitse. Umuyobozi ugaragayeho kuba yarabimenye, ntibigaragare ko yagiriye inama uwubaka, cyangwa ntagire icyo akora ngo ubuyobozi buhagarike umuntu ataragera aho igihombo kiba gikabije, uwo nawe yagombye kweguzwa ndetse akanakurikiranwa. Bitihise aba yarariye ruswa cyangwa se aba ari umugambanyi, ari umugome ndetse aba yanga igihugu n’abagituye, ku buryo agishora mu gihombo gikabije.

Virgile Uzabumugabo


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 1 Ugushyingo 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved