Kwamamaza

‘Kudahindura ingingo ya 101, ni ugutiza umurindi abanga Perezida Kagame’

Yanditswe kuya 15-07-2015 saa 06:28' na Patriote James


Umukunzi wa IGIHE mu gitekerezo cye agaragaza impamvu abona ko kuvugurura Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 101 ariyo nziza iboneye yo gukomeza guteza imbere u Rwanda.

Muri iki gitekerezo yerekana ko Perezida Kagame yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu bityo ko kutavugurura Itegeko Nshinga byaba ari ugutiza umurindi abantu badashaka ko u Rwanda rukomeza gutera imbere.

Yagize ati "Abazungu banga ugaragaza amakosa yabo cyane cyane aya mpatse Afurika.

Perezida wacu Kagame ari mu bayobozi bake batinyuka kubibabwira; kubw’iyo mpamvu baramwanga kandi tuzi neza ko batamwifuriza ibyiza ariko, ‘wenye wivu watajinyonga mpaka’.

Kuba abazungu batwanga, niyo mpamvu bahora badutegeye ku nda (ibyo badufashisha), waba utemeye kuvuga ’Ndiyo Bwana’ ku byo bagutegetse, byanze bikunze baguhimbira ibyaha bakabinyuza muri za ’Raporo’ bakora, ukajya kumva ngo ’U Rwanda rwafatiwe ibihano..., inkunga rwagenerwaga tubaye tuzihagaritse mu gihe bitarasobanuka; kera kabaye inkunga bakazirekura kandi mu by’ukuri ugasanga nta bintu bifatika bahereyeho banazihagarika.

Abanyarwanda barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bati “ Twakwishyiriyeho ’Agaciro Development Fund’ ko wasanga mu myaka mike tuvuye ku ngoyi yo guhora dutegeye abazungu amaboko? Iki gitekerezo ntako gisa kandi nizeye ko tuzabigeraho kugeza ubwo u Rwanda ruzatera imbere baduha imfashanyo bazireka... Ubu ingengo y’imari y’u Rwanda irakura, nka 67% imbere mu gihugu, umwaka utaha tuzaba tugeze nka 70%, ukurikiyeho tugere 80% mpaka tugeze 100%, maze nzarebe.

Kudahindura ingingo ya 101, ni ugutiza umurindi abanga Perezida Kagame kandi ari nabo banga u Rwanda, uti gute? Ejo aramutse avuyeho, Abanzi b’u Rwanda bose, uhereye ku bakoze Jenoside Perezida Kagame yarashe akabamenesha, ubu bakaba bamaze imyaka 21 mu ishyamba, basigaye bafite imico nk’iy’ibikoko byo mu ishyamba kuko bose baba mu mashyamba, abandi bari kwaba Hollande, Espagne, South Africa n’ahandi ntavuze, baba babonye umwanya wo kongera gutoba u Rwanda basize batobye! Nanjye nti ’Never again’.

Ubwo se ko batinyuka kudukora mu jisho bafata ukuriye iperereza ry’Igihugu cyacu kandi Perezida Kagame akiri ku butegetsi, aramutse avuyeho mubona batazajya baza kubafatira no mu gihugu bakabatwara aho bashatse?

Mwibuke ko Itegeko Nshinga ari ’inyandiko’ zifungiye mu gatabo gato cyane; n’uwashaka yaba akabitse, ni uko tutabikora kuko ariyo Bibiliya y’u Rwanda, ariko nashakaga kuvuga ko n’uwaba yirengagije aka gatabo, agakomeza kwita ku mibereho y’Abanyarwanda, aharanira ko uko bwije n’uko bukeye hari abava mu cyiciro cy’ubukene bukabije bakajya mu cyiciro cyisumbuyeho, uwari umukene akajya mu cy’abifashije, n’ibindi.....u Rwanda rwaba paradizo yo ku Isi muri aka karere ndabarahiye.

Igitekerezo cyanjye n’uko abakunda u Rwanda, abakunda Perezida Kagame kubera ibyo tumukesha, kuko nitwe benshi, mureke duhangane n’aba bashaka kudusubiza mu bihe bibi dukoresheje uburyo bushoboka bwose, bakoresha amajwi dukoresha indangururamajwi, bakoresha 2G dukoresha 4G, bakoresha amagare dukoresha imodoka, bakoresha imodoka dukoresha indege, maze 2017 tuzahurire muri Stade National Amahoro tubyina intsinzi.

Reka nsoreze kucyo bita demokarasi ngo duhinduye Itegeko Nshinga ntiyaba ihari. Ese kuki igisobanuro cya demokarasi bashyizeho mu binyejana bishize bumva ntawakijyanisha n’igihe cyangwa ngo agihuze n’ukuri kw’aho ari cyangwa igihugu arimo?

Amerika imaze imyaka irenga 200 ibonye ubwigenge, twebwe tumaze 50 yonyine. Uko twiyubaka ubu, niko babikoraga muri ibyo binyejana bya kera.

Abafaransa, Abongereza, izo za Espagne n’ibindi bihugu by’i Burayi, byarakolonije, bivuze ngo byari bisanzwe byishoboye ahubwo byongera ubushobozi bwabyo bubikuye muri Afurika n’ahandi hose.

Muri ibyo bihe, bahonyoraga ikiremwa muntu nk’uhonyora urushishi none ubu barashaka ngo igisobanuro cya demokarasi kibe kimwe iwabo no mu Rwanda. Bo bageze iyo bajya, twe turacyarwana no kugabanya umubare w’abicwa n’inzara, batabona ibyo bambara, dukora ibishoboka byose, bo bati nta ’demokarasi’ ahubwo tubafatire ibihano... tubahagarikire inkunga, n’ibindi.”

Igitekerezo cya Patriote James


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 24 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved