Kuki twemera ko Kigali Car Free Zone iba ahantu hadafite icyo hamaze?

Yanditswe na Sanny Ntayombya
Kuya 28 Kamena 2018 saa 10:38
Yasuwe :
0 1

Mfitanye umubano wuje urukundo na ‘Kigali Car Free zone’. Nk’uko nabyanditse mu myaka hafi itatu ishize, igice kitagendwa n’ibinyabiziga cyari cyitezweho ‘kugabanya imyuka ihumanya mu mujyi rwagati, gushishikariza abantu kugenda mu modoka rusange no kugabanya umubare w’abakuze bibasiwe n’umubyibuho ukabije, kuko bazajya bakora imyitozo ngororamubiri ku buntu igihe bihuta n’amaguru bajya ku kazi.

Ubwo iki gice cyamaraga gushyirwaho, nibwiraga ko aka gace gahariwe abanyamaguru kazazana ubuzima bushya mu mujyi. Mu nyandiko nanditse nyuma y’ibyumweru bibiri gusa ishyirwaho ry’iki gice rimaze gutangazwa, nagaragaje ko “tudakwiye kwemera ko aha hantu rusange hadupfira ubusa. Akenshi nagiye mbona ahantu hagenewe rubanda hatabyazwa umusaruro.

Urugero, ni nk’aho nta muntu ugira icyo akorera mu gice gitoshye giherereye imbere ya Minisiteri y’Ingabo. Nta muntu ukoresha ubusitani bw’imbere ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Ni ahantu heza gutyo habereye ijisho ariko hatagize icyo hamariye abaturage nyamara hatunganywa n’imisoro yacu.

Ikibabaje ni uko kiriya gice kizira ibinyabiziga kitigeze gikoreshwa nk’uko byari byitezwe. Simvuze ko hasa neza n’ubutayu, ariko nanone dukwiye kuvugisha ukuri, tukemera ko nk’Abanyakigali twananiwe kugira aha hantu ahacu.

Ndabizi ko byoroshye kwegeka amakosa yose ku bayobozi b’Umujyi wa Kigali, ariko natwe dukwiye kugira ibyo twinenga. Ese udushya twahanze turi he? Ese ubuhanga bwacu mu bikorwa bibyara inyungu buri he?

Tariki ya 9 z’uku kwezi , muri ‘Car Free Zone’ hasusurukijwe n’amajwi y’abana bakina, abakiri bato babyina n’ababyeyi bizihiwe n’umugoroba w’uwa Gatandatu, mu gikorwa cyateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Iki gikorwa cyiswe ‘European Street Fair’ nk’uko The New Times yabitangaje, cyaranzwe ‘n’urunyurane rw’ibikorwa nk’imurikagurisha ry’ibihangano by’ubugeni, imbyino gakondo, ingoma zavugijwe n’Itorero Ingoma Nshya, indirimbo z’abahanzi bakizamuka n’abamaze kubaka izina.

Mumbabarire rwose ariko ibi ntibyanshimishije. Si uko mfitanye ikibazo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi cyangwa Abanyaburayi; ahubwo ni uko nk’abaturage bacu bateguriwe ibintu n’abandi. Ese ibigo byacu bitegura ibikorwa by’imyidagaduro biri he? Kuki Urugaga rw’Abikorera bacu ntacyo ruri gukora?

U Rwanda rwihaye intego ko ubukerarugendo buzaba bwinjiza miliyoni 800 z’amadolari ku mwaka bitarenze mu 2024. Ibi birashoboka ariko birasaba ko tubyaza umusaruro amahirwe yose dufite. Car-Free Zone ni amwe muri ayo mahirwe. None se kuki ntacyo turi kuyikoresha? Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, ni mwe bireba.

************************************************

Ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal: Ukuri ntaho kujya

Lisa Delpy Neirotti, Umwarimu w’ibijyanye n’Ubukerarugendo na Siporo muri Kaminuza ya George Washington, yatamiye ibyo atabasha gutapfuna ubwo yageragezaga gutesha agaciro ubufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere na Arsenal FC bwatangajwe mu kwezi gushize.

Si we wenyine watannye mu biyita inararibonye. Ariko burya ukuri ntaho kujya

Amasezerano ya ‘Visit Rwanda’ ni yo nkuru iganirwaho mu mujyi. Ibyo biganiro ntibyarangiriye mu bitangazamakuru ahubwo byanagarutsweho cyane mu ishakiro rya Google.

Muri Gicurasi 2017, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho hava ba mukerarugendo benshi baza mu Rwanda, habarurwaga inshuro 110 ijambo ‘Visit Rwanda’ ryashakishijwe. Muri Gicurasi 2018 ariko ryashakishijwe inshuro 1600, ni ukuvuga izamuka rya 1355%. Ku Isi yose muri icyo gihe ubwiyongere bw’abashakishije ‘Visit Rwanda’ bwazamutse ku 5600%.

Mu nyandiko ebyiri bashyize hanze, Pablo Pedraza, Umushakashatsi muri Kaminuza ya Amsterdam na Irem Önder, Umwarimu mu Ishami ry’Ubukerarugendo no kwakira Abantu muri MODUL University Vienna, bagaragaje ko hari isano rikomeye hagati y’ibyishimirwa cyane kuri internet n’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Mu mvugo yoroshye, ibi bigaragaza ko uko abantu bamenya ahantu, ni ko barushaho kumva bifuza kuhasura. Ibi ni ibintu byumvikana.

Gahunda y’u Rwanda mu guteza imbere ubukerarugendo irasobanutse. Yubakiye ku ntego z’Icyerekezo 2050 na gahunda ya EDPRS II. Yatekerejweho neza kandi imaze kugira uruhare mu gufasha abaturiye pariki z’igihugu. Kwita ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal ikindi kitari ubuhanga mu imenyekanishabikorwa ni ibintu bidafite agaciro.

Umwanditsi w’igitekerezo, Sanny Ntayombya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza