Kutabungabunga amateka y’u Rwanda bihombya igihugu akayabo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 22 Nyakanga 2016 saa 10:17
Yasuwe : XX
0

Ni ubuntu gusura urutare rwa Kamegeri, urwa Ndaba, ikibuye cya Shali, Bazilika ya Kabgayi, Seminari nto ya Kabgayi, kuvoma amazi y’umugisha i Kibeho ndetse no gusura imva z’abami i Rutare n’andi mateka amwe n’amwe y’u Rwanda.

‘Ubuntu’ ni ukuvuga ko uwasuye ayo mateka nta faranga na rimwe yishyuza, kuko nta rwego na rumwe rwa leta rwari rwabungabunga ayo mateka ngo ye gukomeza gupfira ubusa igihugu.

Kumva agaciro k’aya mateka bisaba kwitegereza ibibera ahandi, aho mu bihugu bya Misiri na Kenya ndetse n’iby’i Burayi usanga amateka y’ahantu nyaburanga abyazwa umusaruro ku buryo budasanzwe.

Mu Misiri usanga n’ahakekwa ko hari amateka habyazwa umusaruro ku buryo budasanzwe, ndakomoza ku ho nasuye, harimo urusengero rwa mbere rw’aba-Coptes[bagereranywa n’abemera Yezu mu bihugu by’abisiramu] ruguru yaho hari iriba Yozefu na Mariya bavomagaho ubwo bahungishirizaga Yezu mu Misiri, ahari amabuye maremare yacongwaga akagirwa iminara, uruzi rwa Nili n’ibindi.

Ayo mateka usanga yarakijije igihugu, ariko n’abaturage nabo babyungukiramo, kubera ibicuruzwa bitandukanye bacura, bakabigurisha abitabira ubwo bukerarugendo.

Ahasurwa muri Misiri hiyongereyeho ahari amateka akomeye nka Pyramides zatabarizwagamo[zashyingurwagamo] abami ba Misiri[Pharaons], hinjiza akayabo k’amadolari, urugero nuko muri 2010 yasuwe n’abantu basaga miliyoni miliyoni 14.7, bayinjirije amadolari ya Amerika asaga miliyari 12.5 ni ukuvuga asaga miliyari 9 803 cyangwa 9 803 189 221 106Frw.

Ayo mafaranga ajya kungana n’ingengo y’imari y’u Rwanda mu myaka hafi itandatu.

Mu bihugu byo mu karere, muri Kenya muri 2014, ubukerarugendo bwinjije asaga miliyari 7 60 angana na 10% by’umusaruro mbumbe w’igihugu ndetse butanga akazi gasaga miliyoni 277.

Muri 2015, ubukerarugendo mu Rwanda bwinjije asaga miliyoni 315 z’amadolari ya Amerika ni ukuvuga hafi miliyari 247 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga yinjizwa na pariki y’Ibirunga, Akagera, ishyamba kimeza rya Nyungwe ndetse n’ingoro z’amateka mu Rwanda.

Ahantu nyaburanga hatabyazwa umusaruro

Mu Rwanda hari ahantu batandukanye hatabyazwa umusaruro kandi hakunda kugendwa na ba mukerarugendo ugereranyije n’uko biba bimeze mu bindi bihugu.Hamwe muri aha haramutse hitaweho habyazwa umusaruro wateza imbere abahaturiye n’igihugu muri rusange.

Ahatabarizwaga Imigogo y’abami b’u Rwanda

Abami b’u Rwanda bagiye batabarizwa(bashyingurwa) ahantu hatandukanye, ahazwi cyane ni Nyanza mu karere ka Nyanza n’i Rutare mu karere ka Gicumbi.

I Rutare hari irimbi ryatabarizwagamo abami b’u Rwanda n’Abagabekazi babo riherereye mu Mudugudu wa Nyakavunga, Akagari ka Kigabiro, mu Murenge wa Rutare, mu Karere ka Gicumbi ho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iryo rimbi kugeza n’uyu munsi rihingwa hejuru, ndetse ikimenyetso kiharanga kugeza ubu ni imva ya Kigeli IV Rwabugili wategetse ahasaga mu w’1853-1895, ituranye n’umugore we Nyirayuhi Kanjogera na yo itagaragara. Ahandi harangwa n’imihati itapfa gutanga ibisobanuro.

Urutare rwa Kamegeri na Ndaba

Urutare rwa Ndaba rufite ubujyakuzimu nk’ubwa metero 100 zicucumukaho amazi, rwitiriwe Ndaba, umutwa wagiye guhakura afashijwe n’abandi yabima bakamurekura akarugwamo agapfa.

Ndaba i Karongi

Ayo mateka akurura benshi, kuko uko hateye binogeye ijisho, usanga asobanurwa n’abana barebye kure biga indimi nke zo kuyasobanura, bakazimanira ababahaye amafaranga make muzika bacurangisha iningiri yabo.

Kamegeri mu Ruhango

Urutare rushushanya impuhwe z’umwami mu bisigo bitaga “Rugabishabirenge” washutswe n’umutware witwaga Kamegeri ko abagize nabi bazajya batwikirwa kuri urwo rutare rumaze gucanirwa, Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura arebye uko rwabaye igishirira ategeka ko uwatekereje icyo gihano yagihanishwa.

Narwo ruri aho rurebwa n’abahisi n’abagenzi ku muhanda Huye-Kigali, ariko hari icyizere ko rwazabyazwa umusaruro, nyuma y’inzu ebyiri zubatswe bigaragara ko hazazitirwa.

Urutare rwa Kamegeri rubitse amateka yo hambere

Ikibuye cya Shali

Bivugwa ko icyo kibuye cyamenyekanye ku bw’umwami Ruganzu Ndori, igihe yateraga Abarundi mu rwego rwo kwagura igihugu, Abarundi baje kumwoherereza inzoka y’uruziramire runini, rubuza ingabo z’u Rwanda gukomeza kubatera, aho rwinjiriye mu mwobo ngo bahise bahakinga icyo kibuye ngo rutagira uwo ruyongobeza.

Amateka Nyobokamana, Kabgayi, Ruhango na Kibeho

Uhereye ku mateka y’i Roma, aho wishyura kugira ngo winjire aho Pawulo yaciriwe umutwe n’umwami Nero, mu Rwanda hari amateka atandukanye yabyazwa umusaruro mu by’iyobokamana.

I Kabgayi, hari ibikorwa remezo bigaragaza amateka y’Ubukirisitu mu Rwanda, ishuri ryisumbuye ryabanjirije irindi mu Rwanda, seminari nto ya Kabgayi yashinzwe mu 1913, uko yubatse nuko iteye byabyazwa inyungu ntagegeranywa.

Bazilika nto ya Kabgayi, imwe muri Kiliziya eshatu zifite ayo mazina muri Afurika, ndetse n’i Mbare, umurwa w’i Nazareth wasuwe na Papa Jean Paul II mu Rwanda, naho ntihabura kwinjiza, akayabo mu gihe hakumbujwe abantu.

Ubuvumo bwa Kanyarira busengerwamo n'abatari bake butunganijwe bwakurura abakerarugendo

Kibeho .....

Iherereye ku musozi wa Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru ho Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Ni umusozi wabereyeho amabonekerwa mu 1981, aho Bikiramariya yagiye aganira mu bihe binyuranye n’abakobwa batatu; Alphonsine Mumureke, Natalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango bo mu ishuri ryisumbuye ry’ i Kibeho riyoborwa n’ababikira bo mu Muryango wa Benebikira.

Kibeho ni umujyi muto ariko watoranyijwe ku mugabane wose wa Afurika, ukaba ari wo ushyirwaho ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe ifite uburebure bwa metero 6 n’uburemere bw’ibiro 950.

Kibeho yitabirwa n’amahanga yose ku buryo budasanzwe tariki ya 15 Kanama, hizihizwa umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya( Assomption).

Kibeho hari iriba bavuga ko rivubura amazi y’umugisha, utatandukanya n’iriri i Roma aho Puwulo yaciriwe umutwe, benshi bavoma amazi y’umugisha , agacupa kagura amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’igihumbi.

Iriba ridasanzwe i Kibeho abantu baba baribyiganiraho bavoma amazi y'umugisha

Ruhango na Kanyarira

Ruhango, kwa Yezu Nyirimpuhwe, ingoro yitiriwe mutagatifu Tereza, hasurwa n’imbaga y’Abanyarwanda n’abanyamahanga cyane ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi, mu gihe ibikorwa byaho ndetse no gusura inyubako zaho byitaweho byatanga izindi nyungu ku gihugu.

Umusozi wa Kanyarira ......

Abahagana bahise aho Imana yumvira amasengeshi yaho kandi bagasubizwa, amaso akwiye kurenga impanuka zijya zihavugwa ahubwo hagatunganywa ku buryo buri wese uhagana agira umusanzu atanga ngo hasanwe, abanyamahanga bahagana nabo bakinjiza amadovize.

Rucunshu yavuzwe mu mateka

Ku Rucunshu , aho byacikiye mu mwaka wa 1896, habereye intambara yabaye hagati y’abari ku gice cy’umugabekazi Kanjogera washakaga ko himikwa umuhungu we Musinga, n’abari ku gice cy’umwami Mibambwe Rutalindwa. Iyi ntambara yaje kurangira ingabo zo ku gice cya Kanjogera zitsinze iza Rutalindwa waje kwitwikira mu nzu. Nta kimenyetso kigaragaza ko ku Rucunshu, habereye ayo mateka, yiyongereyeho ay’urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1994, aho ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zagize ibirindiro byatumye zihangamura izo zari zihanganye, birya no hino muri ako gace.

Amateka asurwa kugeza ubu ni akubiye mu ngoro ndangamurage, i Kigali kwa Richard Kandt, ingoro y’Abaperezida mu Rwanda, mu Rukari i Nyanza, ndetse n’i Huye hiyongereyeho aho abami bakarabiraga ubwoko i Musanze, ariko ayandi arandagaye.

Ubutaha tuzabagezaho ahandi hakwiye kwitabwaho, tugereranyije n’ibihugu twavuze haruguru.

Ikibuye cya Shari mu Karere ka Nyaruguru na cyo kibitse amateka yabyazwa umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE