‘Muri Demokarasi, bamwe bati kirazira abandi bati birakampama’

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 Nzeri 2015 saa 04:28
Yasuwe :
0 0

Ubwanditsi: Tariki ya 15 Nzeli buri mwaka, ni umunsi wahariwe Demokarasi ku Isi hose. Washyizweho mu mwaka wa 1997 ubwo Umuryango w’Abibumbye wagenaga amahame aranga Demokarasi ndetse n’ibiranga Guverinoma yimakaje Demokarasi.

Umwanditsi akaba n’Umunyamakuru wigenga, Prof. Pacifique Malonga mu gitekerezo cye, yavuye imuzi uko abona demokarasi muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Inyandiko ikurikira ni ibitekerezo bwite bwa Prof Malonga.

Iri jambo “Demokarasi” mu ndimi z’amahanga aho ryavuye risobanura ubutegetsi bw’abaturage, bushyirwaho n’abaturage bugakorera abaturage. Aha rero ntibireba abazungu cyangwa abirabura, abagabo cyangwa abagore, abakuru cyangwa abana, abakize cyangwa abakene ahubwo bireba isi yose muri rusange.

Ubwami

Mu Isi dutuyeho hari aho ibihugu cyangwa abantu bategekwa n’abami nko muri Afurika twavuga Swaziland, Maroc cyangwa i Burayi tukavuga u Bubiligi, u Buhorandi, n’ahandi muri Aziya naho hari abami benshi b’ibihugu by’Abarabu.

Aha naho nubwo abami bayobora ibyo bihugu badatowe ahubwo babikomora ku miryango icyo umuntu yakwita kuvukana imbuto bikazakomeza ku bana n’abuzukuru nkuko biboneka mu Bwongereza.

Icyitonderwa aba bose bavuga ko ibihugu byabo bigendera kuri demokarasi. Uti bite se kandi baba batashyizweho n’abaturage?

Aha niho umuntu agomba kwitondera kuko nubwo ubwami budakorwaho, haba abitwa ba Minisitiri b’intebe bava mu mashyaka atandukanye, aba yatsinze amatora akaba ariwe uyobora leta ariko ubwami n’ibijyanye n’umuco w’igihugu ntawubukoraho cyangwa ngo abe yagerageza kubuhungabanya.

Demokarasi itangirira he? Igaherukira he?

Mu buryo bworoshye kumva na buri muntu wese atagombye kuvunika cyangwa kumeneka umutwe, Demokarasi ni inyoboramatwara, imfashabitekerezo n’inyunganizi y’ubuyobozi. Igamije kugabanya ibibazo by’abaturage no kongera umunezero “minimizing pains and maximizing pleasure of the people."

Umunezero n’ibibazo rero ntabwo bishobora kuba bimwe ku Isi yose, ibihugu ntibishobora gusangira ibibazo cyangwa umunezero kuberako imiterere n’imibereho yabyo iratandukanye cyane.

Iyo ufashe u Bubiligi ukabugereranya n’u Rwanda usanga bitandukanye cyane haba mu mico y’abatuye ibyo bihugu, haba no mu bukungu biratandukanye, haba mu bidukikije n’ibindi.

Mu gihe umwana muto mu Rwanda tumwita Igitambambuga kubera yirirwa arwana n’ikijumba ashonaho ashyira hasi ku mbuga, iryo jambo umwana w’umubiligi ntiwarimwita wenda wamwita Ikiryamunyenga kuko arya sereraki no gukinira mu tumodoka tw’abana n’izindi ngero nyinshi nabaha nk’umuntu wabaye igitambambuga mu Nyantango ariko nkaza kuba patoro kuko aha mu bazungu nanjye narahabaye ndanahabyarira.

Kirazira muri Demokarasi

Iyo umuntu yitegereje neza muri demokarasi ku Isi hose habamo kubeshyana, kuryaryana n’inyungu nyinshi zitandukanye ku buryo ibyo bamwe bita kirazira abandi babyita birakampama! Ingero ni nyinshi. Mu gihe umugabo Kadafi bamwanze bakamusenya ndetse n’abahungu be bakavutswa ubuzima, uwitwa Bush wategetse Amerika n’ubu abo mu muryango we bari kwiyamamariza kuyiyobora.

Abanyafurika nabo bazi kwiga vuba, jye ndabemera nka Mwarimu nguwo Bongo n’umuhungu we muri Gabon, nguwo Kabila n’umuhungu we muri R.D.Congo, Kenya n’ahandi. Bamwe bakazana barumuna babo cyangwa bakuru babo cyangwa abagore babo. Nko muri Malawi, hari abagiye bamara igihe bakagaruka nka Amani Tumani Toure muri Mali, Buyoya i Burundi, Buhari muri Nigeria n’abandi mu bundi buryo.

Bigaragara rero ko hari uburyo bwinshi bwo gutegeka no kuyobora abatuye Isi kandi icyuka cya Demokarasi bose batagihumeka kimwe nta n’ishuri ryayo rihari.

Igitangaje kigiye kumena abantu imitwe ni imyaka abantu bamara k’ubutegetsi n’imyaka yabo y’ubukuru nko muri Cameroun, Angola, Zimbabwe, Uganda n’ahandi.

Aha rero niho nshingira ngira Abanyarwanda inama mu bushishozi, nk’umwana w’umutambyi, inararibonye n’umusesenguzi w’amateka na politiki.

Kubera ko demokarasi itoroshye kuyumva cyangwa gushyirwa mu bikorwa ku buryo bumwe, icyarimwe kandi hose, ni byiza ko abantu bicara bakaganira bakabwizanya ukuri kuko indyarya n’abanzi ntibabura kuko n’Imana hari n’abatayemera.

Inama rero nuko Abanyarwanda bashyira imbaraga mu bumwe, kubaka igihugu kigendera ku bwenge cyangwa ibitekerezo byubaka, kigendera ku kurwanya ubukene kuko ushonje atumva neza. Igihugu kigendera ku burenganzira bwa buri muntu atabangamiwe cyangwa ngo abangamire abandi, kandi mu gihe cyose umuntu agafatwa nk’undi imbere y’amategeko.

Abanyarwanda bagomba kwirinda gushyushywa imitwe na politiki z’abanyamahanga kuko Perezida udufitiye akamaro, udutera ishema haba mu Rwanda no mu mahanga Imana yamuduhaye ku buryo ibya politiki twaba tubishyize iruhande kuko dufite umutekano n’ubuyobozi bwiza abantu bagashyira imbaraga mu by’umuco n’ubukungu kugira ngo twihute mu iterambere rirambye nkuko ibyo gukora ari byinshi.

Reka n’abaturage bose babe aribyo bitaho cyane no kumenya gushishoza hatishinzwe ibya Demokarasi itumvikanwaho kimwe cyane cyane ko waba umuzungu, umwarabu cyangwa umwirabura ubwenge turabunganya usibye bituzitira.

Erega twibuke ko:
Niba hari Imana y’i Rwanda ,
Inka nyarwanda,
Amazina y’ikinyarwanda,
Inzira z’ikinyarwanda,
Umuco nyarwanda tugendere no muri demokarasi nyarwanda.

Prof. Pacifique Malonga
Umwanditsi n’umunyamakuru wigenga


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza