Ubugambanyi bwa Rudasingwa ntibukwiye kwirengagizwa

Yanditswe na Willis Shalita
Kuya 10 Werurwe 2019 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Ubugambanyi ni icyaha cyo kugambanira igihugu cy’umuntu, kurenga ku cyizere wagiriwe no gushyigikira cyangwa guha icyuho umwanzi.

Theogene ’Redcom’ Rudasingwa ahamwa n’ibi byose. Reka mbisobanure.

Mu gihe icyo aricyo cyose hagize inkuru ivugwa mu bitangazamakuru ireba u Rwanda, Rudasingwa akunze kwigaragaza nk’umukemurampaka. Gusa uyu ni umwanya adakwiriye, uretse no kuvuga ko yahamijwe ibyaha agahunga ubutabera.

Mu 2011 Rudasingwa yahamijwe ibyaha bitandatu akatirwa gufungwa imyaka 24, gusa yahise ahunga igihugu kuva icyo gihe, ubu yafashe icumbi mu Mujyi wa Washington. Hagize umubona yahamagara ku Biro bishinzwe imikoranire na Polisi Mpuzamahanga, Interpol kuri 202-616-9000.

Igihembo: Inyambo

Bimwe mu byaha yahamijwe harimo gutoroka igisirikare, kurema umutwe w’iterabwoba, guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya umudendezo w’abaturage, kubiba ivangura rishingiye ku bwoko no gutuka perezida.

Inkuru yo ku wa 6 Werurwe 2019 ifite umutwe ugira uti “Gufunga umupaka w’u Rwanda na Uganda, Ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi usanzweho wa Kigali’, Rudasingwa yayitanzeho ibitekerezo bya cyana bigaragaza kamere ye y’ubugambanyi.

Nsanzwe nzi ko Rudasingwa atanywa inzoga. None kuki akora ibintu nk’ibi? Amaze igihe yihisha mu buhungiro yishyizemo kuva mu 2004. Sindaba mu buhungiro ariko numva ko haba ubuzima busharira cyane cyane iyo udafite umutungo uhagije.

Mu mwanya wa Redcom ugomba guhora wemera ibije byose. Ibi byatuma ugira ibibazo mu mitekerereze.

Rudasingwa akorera abamubeshejesho (nka Rujugiro na bagenzi be) n’abo bafatanya. Aharanira gukomeza kuba umutoni wabo mu guharabika u Rwanda n’ibifitanye isano narwo. Mu mafuti ye n’ibitekerezo bye bituma yiyita inzobere ku Rwanda, ibintu byatumye asaba ndetse agahabwa ubuhungiro muri Amerika.

Mu mbwirwaruhame ze nyinshi ku batazi neza u Rwanda n’amateka yacu no ku nkuru nyinshi atambutsa mu barwanya leta, Rudasingwa ntasiba kuvuga ko yigeze kuba ambasaderi muri Amerika, Umunyamabanga Mukuru wa RPF no kuba Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida Paul Kagame.

Mu yandi magambo, ibyo bitabayeho yagombye kuba ntacyo aricyo kubera ko nta bushobozi afite, habe no muri Haiti.

Mu myanya yose yagiye abamo, Rudasingwa yabanzaga kurahirira kwitangira igihugu, kukirengera no kutamena ibanga ry’akazi ke.

Ni iki mu by’ukuri Rudasingwa yakoze mu nkuru twababwiye haruguru? Yishe aya mategeko yose, aganira ku butumwa bivugwa ko Perezida Kagame yagiye amwoherezamo. Ni nde wakora nk’ibi?

N’abashumba bagira amabanga

Rudasingwa mu bitekerezo bye bike yibwira ko ibi bimufasha mu kumvikana mu bo bakorana bagizwe n’abajenosideri, abayihakana n’abayipfobya.

Kuva u Rwanda rwahura na Jenoside rwakomeje gutera imbere, rugerageza gushyiraho sosiyete imwe aho buri Munyarwanda afite uburenganzira hadashingiwe ku nkomoko n’ubwoko bwe.

Rudasingwa we ashaka kugarura ibyagejeje igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho usanga avuga ko u Rwanda ruyobowe, mu magambo ye si ayanjye, n’abo mu bwoko bw’Abatutsi mu basirikare bakuru.

Akomeza agira ati “kuri byinshi nzi kuri Gen Kagame n’amabanga y’u Rwanda...”

Niba ubu atari ubugambanyi ubwo na Yezu Kristu ntiyapfiriye ku musaraba.

Rudasingwa ni umwe mu bashinze ishyaka Rwanda National Congress (RNC) rigizwe gusa n’abatsinzwe. Ubu abita "abantu bari aho b’abahezanguni cyangwa itsinda ry’abafite ibyifuzo bya gisirikare, babura umurongo uhamye w’ibitekerezo no gushyira hamwe, badafite ubushobozi bwo kumukura (Kagame) ku butegetsi."

Hari igitangaje? Nta na kimwe. Nta cyubahiro kiba mu gace k’abaswa n’abagambayi. Yego, ndabivuze!

Mu ijambo yagejeje ku bayobozi bitabiriye Umwiherero uyu munsi (9 Werurwe 2019), Perezida Paul Kagame yagize ati "Hari ikintu kidashoboka, icyo ntabwo cyambaho kandi ndifuza ko kitaba ku gihugu cyacu, nta muntu aho yaba ari hose wamfukamisha, ntibishoboka."

Ibikorwa bya Rudasingwa bituma afatwa nk'ugambanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza