Ubuhamya bw’umusore ukorera leta wafashwe ku ngufu n’umukobwa; akeneye inama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukwakira 2018 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Muraho. Ndi umusore w’imyaka 32 ariko munyihanganire amazina yanjye sinifuje kuyatangaza. Ndi umukozi wa Leta mu Rwanda n’ubwo ubu ntahari kubera ko nagiye hanze gukomeza amashuri.

Ndaremerewe pe! Munyemerere mbagezeho ubuhamya burebure bw’uburyo umukobwa yamfashe ku ngufu, uko yambwiye ko namuteye inda n’ibyakurikiyeho ari nabyo byatumye mbandikira nsaba inama.

Mbandikiye ngira ngo mumfashe mungire inama munampe ubunararibonye cyane cyane nk’ababyeyi b’abagore baba babizi wenda kurusha abagabo.

Mu buzima sinigeze ngira amateka yo gukundana n’abakobwa kuko nakuze nkunda kwiga gusa kandi n’igitsure cy’ababyeyi nticyari kubinyemerera.

Mu 2012 naje kumenyana n’umukobwa w’umuganga musanze ku kazi aho yakoreraga, dukomeza kujya tuganira iby’imibereho itandukanye mbese turamenyana bihagije pe, nk’abavandimwe kuko yari amaze kumenya imyitwarire yanjye, nanjye bimwe nari mbizi kuri we.

Twajyaga tunaganira ku bijyanye n’urukundo ariko ntitwigeze dukundana. Rimwe rero aza kumbwira ariko ngira ngo ni ibiparu bisanzwe ati ariko buriya nta mukobwa wakwiba umwana? Nti gute se? ati nyine mukaryamana ukamutera inda.

Ndamusubiza nti kuri njye numva bitashoboka kuko ibyo nakora naba nabiteguye neza ndetse nabitekerejeho, bityo rero nteye umukobwa inda ubwo yaba ari umugore wanjye kuko si nywa inzoga ngo wenda zizankoreshe ibyo ntateguye, Ibyo byarangiriye aho.

Mu 2014 naje kugira amahirwe ku kazi mbona buruse yo gukomeza amashuri i Burayi. Ibyo nabimubwiye mu Ukuboza 2014, haburaga nk’iminsi ibiri ngo ngende.

Nk’umuntu twari tuziranye, ansaba ko yaza akamfasha gutunganya ibyo nari kujyana ndetse akazanamperekeza, nanjye nti oya shenge si ngombwa pe.

Ubwo hari ku Cyumweru ngomba kugenda ku wa Mbere mu masaha y’ijoro. Nari mvuye mu misa bisanzwe aba arampamagaye ngo aranshaka byihutirwa ngo nimusange aho yabaga. Nanjye nti ko ntahazi se ndahabwirwa n’iki? ati fata moto umpe umumotari tuvugane ahakugeze.

Nahise ntaha njya guparika imodoka mu rugo, ubwo mfata moto erega, njya aho yabaga mubajije icyo anshakira ati nagira ngo dusangire ibyo natetse mbere y’uko wigendera nanjye nti ni byiza cyane nta kibazo dore ko nari nisonzeye.

Twabanje kuganira ibyo kumeza bitaraza ngiye kubona mbona arimo arijomba akantu ku rutoki n’akandi akagashyira mu kanwa ngira amatsiko mba ndamubajije nti utwo ni uduki ?

Ati ni HIV Rapid Test (udukoresho dupima ubwandu bwa sida ako kanya). Nanjye nti egoko sha sinari nkazi pe !! Ati nkaguhe wipime ? Mbanza kubyanga kuko numvaga nta mpamvu ariko nyuma ndatekereza nti atankeka ukundi maze nti ntakibazo.

Ubwo araza arampima nyine nk’umuganga ubundi arambika aho hashize akanya aranyereka ati dore nta bwandu ufite nawe azana ka kandi ke aranyereka ati dore nanjye ndi muzima.

Ndamubaza nti ariko ubundi ibi ubikoze ngo bimare iki? Aho kunsubiza araseka cyane ati hari icyo bigutwaye se? Ndabyihorera turakomeza turaganira ubwo aba azanye ibyo kurya tumaze kurya ajya muri firigo azana Jus y’agashya yansukiye ku kirahuri arampereza.

Jus nayinywaga nitonze pe nk’umushyitsi gusa ntababeshye nagiye kuyimara numva mu mubiri nahindutse ukuntu nkumva ndashaka gukora imibonano mpuzabitsina.

Na we arabibona atangira kunyiyegerza, ariko ndihangana mwigizayo, bigereho ntangira kureba nabi mpita mpaguruka nihuta ndamubwira ngo ndatashye ahita akubitaho urugi ati ntiwagenda umeze gutyo banza uruhuke ho gato.

Ubwo hari nko mu ma saa kumi z’umugoroba ngerageza guhatiriza ngo nsohoke ahita yirukira mu cyumba cye asigayo urufunguzo agaruka yambaye ukuntu ansanga aho muri Salon.

Gusa ubwo nari meze nabi numva nshaka gukora imibonano mpuzabitsina ariko ngerageza kumwirinda biranga birangira ankuruye tujyana mu cyumba cye.

Icyo nibuka twararyamanye pe, twamaranye umwanya munini gusa sinzi niba twaranikingiye kuko njye nari meze nk’uwataye ubwenge.

Birangiye nahise ngwa agacuho ndasinzira nakangutse mu ma saa munani z’ijoro nsanga yicaye mwegamyeho ari kumpanaguza igitambaro kirimo ibintu ntabashije kumenya kuko nari ndimo kubira ibyuya byinshi.

Abonye nkangutse ampa amazi yarimo ibintu ntabashije kumenya mbanza kuyanga arambwira ngo nimubabarire yibeshye ampa jus ampera mu kirahure cyarimo umuti watumye mera gutyo ngo ariko ninywe ayo mazi ndamererwa neza (ngo ni antidote).

Narayanyoye hashize nk’iminota mererwa neza ndamubaza nti kuki utayimpaye (antidote) mbere ukibona ko wibeshye ukampera Jus muri kiriya kirahure.

Yaracecetse ahubwo ansaba imbabazi. Narahagurutse mubaza aho yanshyiriye imyenda arayinyereka, nahise nambara, arambaza ngo ugiye he niba ari ubwiherero ko abufite mu cymba ndamubwira nti oya ndatashye, ati ntibishoboka!! Nanjye nti ndatashye yewe aho naberereye sindarara mu gasozi gutya none ho mu bakobwa nka we.

Ansaba imbabazi ndamubabarira ariko mubwira ko nshaka gutaha, aranyinginga ngo ndyame ngende mu gitondo ndanga agezeho arafungura ndagenda iryo joro ngeze imbere ntega moto ndataha.

Natekereje kujya kumurega cyangwa kugira uwo mbibwira mbona ntacyo byamarira uretse kwiha urw’amenyo ikindi kandi nta n’umwanya nari ngifite dore ko nari mfite indege y’uwo munsi mu masaha y’ijoro.

Naragiye ntitwongeye kuvugana ngeze i Burayi hashize nk’amezi abiri cyangwa atatu, umukobwa anyandikira ambwira ko namuteye inda.

Ntababeshye numvise ijuru ringwiriye ariko kuko nkunda abana kandi numva umwana ari uburenganzira bwe kubana n’ababyeyi be bombi iyo bariho, ikindi kandi buruse twari dufite zatwemereraga gujyana n’uwo mwashakanye kubabafite.

Namubajije niba yakwemera ko tubana n’ubwo tutigeze dukundana arabyemera. Namubwiye ko ngiye kugaruka i Kigali kugira ngo tubitegure birangire nko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu, mbona aratunguwe.

Nafashe indege ngeze i Kigali umukobwa muhamagaye telefoni ndayibura mara icyumweru cyose idacamo nkanamwandikira ntasubize.

Mfata imodoka ngo njye kumureba ha handi iwe yabaga ariko sinahamenya dore ko nahageze rimwe nkanahava mu gicuku. Niriwe mpashakisha umunsi wose ndahabura kugeza ubwo mbonye lisansi igiye kunshiriraho ndataha mpita mfata icyemezo cyo kwisubirirayo ntamubonye.

Naragiye ndiga ndarangiza. Mu 2016 nagarutse mu Rwanda nsubira ku kazi ndamwandikira ko nagarutse gusa ntacyo yasubije ndamwihorera mbona ko ashobora kuba ari imitwe yantekagaho.

Mu 2017 mu kwa cumi naje kubona indi buruse nayo hanze y’u Rwanda yo gukomeza PhD. Ntabyo namubwiye kuko kuva nagaruka mu Rwanda twari tutaravugana ariko uko biri kose ashobora kuba yarabimenyaga kuko hari ukuntu umuntu ashyira bimwe mu bikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga.

Nditegura bisanzwe ntega indege ariko nagombaga kurara Nairobi. Ngeze Nairobi nijoro mbona aranyandikiye ati urashaka kubona umana wawe? Nanjye n’uburakari bwinshi nti vana imitwe aho !!

Yahise anyoherereza amafoto menshi ye bigaragara ko atwite anyoherereza n’ay’uruhinja numva ngize ubwuzu nshaka gusubira i Kigali ariko nibutse ibyo yankoze ubushize mbona ko n’ubundi ari imitwe nikomereza urugendo.

Gusa ndamubwira nti namufotore ifoto y’ako kanya ayinyoherereze. Mbajije umudamu umwe ambwira ko uwo mwana dusa cyane ariko mubajije uko abona angana arambwira ngo araboba afite nk’amezi 6. Sinabyitaho cyane dore ko numvaga ari iyindi mikino yapanze.

Ntiturabonana ariko kuva ubwo anyoherereza amafoto ye n’uwo mwana yita uwanjye (mu nyumve neza sinakwihakana umwana pe kuko no mu byo namubwiye byose sinigeze mubwira ko uwo mwana atari uwanjye) gusa namwe impamvu nkoresheje iyo mvugo murayumva.

Aho niga rero mbona ibyo niga birenze urwego nakoragaho nk’iri i Kigali. Ubu mba nishakishiriza aho nabona ibiri ku rwego nzaba ngezeho nindangiza kwiga.

Mperutse kubona itangazo ry’akazi mu muryango mpuzamahanga aho n’uzuzaga inyandiko zisabwa hari ahuzuzwa niba hari abagukomokaho ufite (Umugore cyangwa abana).

Natekereje wa mwana ariko mubwiye kunyoherereza inyandiko ze z’amavuko ambwira itariki y’amavuko gusa ibindi wapi ntabyo yampaye. Byarangiye ntamwanditseho namwe murabyumva.

Gusa ikinteye impungenge noneho kurusha, ejo bundi yagize atya ati ko ngiye kwirongorerwa kandi umuntu ugiye kunshaka akaba ashaka no kwiyandikishaho umwana urabyemera?

Namubwiye ko ntabyo nemera arambwira ngo ubwo rero ninze mpite mwiyandikaho gusa njye n’ubwo ntabimubwiye nashakaga ko nkurikije ibyabaye byose nabanza nkakoresha ibizamini bya AND dore ko inaha ari ibintu byoroshye cyane, ariko we ambwira ko ninza simpite mwiyandikishaho azahita amwandikisha kuri uwo bashaka kubana.

None rero ndagira ngo mungire inama ku buryo bukurikira cyane cyane abagore, abakobwa n’abandi mufite inararibonye n’imitekerereze yisumbuyeho kuri ibi bintu:

1. Mukurikije ibyo navuze byose murumva amahirwe yo kuba narabyaranye n’uyu mukobwa ari angahe ku ijana?

2. Ese birashoboka ko umuntu yaterwa inda akanga kubonana n’uwayimuteye imyaka irenga ibiri yose?

3. Mukurikije ibyo navuze byose, ibi uyu mukobwa ambwira bifite ukuri kuri kihe kigereranyo?

4. Ese birashoboka ko umuntu yakwiyandikishaho umwana nyuma yazasanga atari uwe akamwiyandikuzaho?

5. Ese birashoboka ko namureka akabigenza uko abimbwira byazaba aribyo koko ko uwo mwana ariho kandi ari uwanjye nkazasubizwa uburenganzira bwanjye?

6. Ese niba koko umwana ari uwanjye igitekerezo cyo kubana na nyina nagikomeza kugira ngo umwana agire uburenganzira bwo kubana n’ababyeyi be bombi n’ubwo tutigeze dukundana rwose?

7. Ese murumva mwampa nama ki zihariye kuri iki kibazo ndimo? Ese nihe naba narakosheje cyangwa nagombaga kwitwara nte muri ibi byose byambayeho? Ese ni iki nakora ngo mbikosore ?

Ndateganya kuza i Kigali mu minsi ya vuba ariko ababishoboye mwangira inama hano kuri IGIHE.com.

Murakoze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza