Uko FPR yahoze niko iri ni na ko izahora (Igice cya 10)

Yanditswe na Tom Ndahiro
Kuya 27 Nzeri 2017 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ni igihugu gifite ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika. Amateka avuga ko byemejwe ku itariki ya 25 Nzeri 1961. U Rwanda kuba ari Repubulika nta mpaka zihari. Ariko ibyo ntibibuza kuba hari Abanyarwanda bamwe biyumvamo ko bagendera kandi bashyigikiye “Repubulika” kurusha abandi. Kugeza muw’ 1994 abo babarizwaga mu dutsiko nka CRP n’amashyaka nka CDR, MRND, MDR, PDR, n’abagiye muri Hutu-Pawa bose.

Kuba hari udutsiko n’amashyaka aha ishusho itandukanye “Repubulika” nkuko byatangiye guhera kuri PARMEHUTU yibatije MDR bigahinduka MDR-PARMEHUTU. Icyo babikoreye ni ukugirango “Repubulika” ryiyongereho, bisobanura ko bitakiri ubutegetsi bw’Abatutsi. Imyumvire nk’iyo itandukana n’iy’abandi nka Tanzania, Kenya, Zambia n’ahandi ibihugu byabo ari za “Repubulika”.

Kuva mu mwaka w’1975-91 MRND byasobanuraga “Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement, mu Kinyarwanda bisobanura Muvoma y’Igihugu Iharanira Amajyambere. Kuva muri Mata muw’1991-94 baje guhindura izina yitwa “Mouvement Républicain National pour la Démocratie et le Développement, mu kinyarwanda bigasobanura “Muvoma Iharanira Demokarasi n’Amajyambere bya Rubanda”.

Mu bisobanuro birambuye “rubanda” rwo muri iyo “Repubulika”, Perezida Habyarimana Juvenal yayisobanuye ko ari “rubanda nyamwinshi”. Ba nyiri MRND akaba ari nabo bagize igitekerezo cyo gushinga CRP, nayo ikibaruka CDR.

Perezida Habyarimana Juvenal atangiza Kongere ya mbere y’ivugurura rya MRND anavugira ku mugaragaro ko bazatsemba Abatutsi abyita “gutsirika intambara y’umwanzi burundu” yatangaje amahame remezo akubiye muri manifesti, porogramu na stati bya MRND.

Ayo mahame ni: 1) Ubumwe bwa nyamwinshi anasobanura ko ari “yo ntwaro nyakuri yo guhashya umwanzi” kandi ko ari cyo kiruta ibindi muri MRND ivuguruye; 2) Amahoro cyane cyane ayo babonye kuva mu 1973; 3) Amajyambere “cyane ay’icyaro aho yamwinshi iri”; 4) Kurengera ibyiza bya Revolisiyo ya 1959, Kamarampaka yo ku wa 25 Nzeri 1961 ari byo Demokarasi na Repubulika; 5) Gushimangira bikomeye Revolisiyo mvugururamuco yo ku wa 5 Nyakanga1973; 6) Gukomera kuri Repubulika ishingiye kuri demokarasi iyoborwa na nyamwinshi, no ku busugire bw’igihugu; na 7) Ubufatanye n’amadini.

Perezida Habyarimana yabwiye iyo kongre ko MRND ivuguruye “ishingiye imizi ku bumwe bw’imbaga nyamwinshi, ishingira kuri Repubulika na Demokarasi”.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aba “Republicain” bagiye muri RDR yaje kwihinira muri FDU-Inkingi, bajya muri ALIR yahindutsemo FDLR, ubu hakaba n’imishinga ya ba TWAGIRAMUNGU Faustin na GASANA Anastase ikiri muri “Repubulika” yo mu 1961.
MRND/CDR byazukiye muri FDU-Inkingi

Mperutse kwandika ku byavugiwe muri mitingi ya CDR ku wa 25 Nzeri 1992. Kimwe muri byo ni uko bashinje ishyaka PL ko ritateguye mitingi kuri uwo munsi wa “Kamarampaka” ku nshuro ya 31, kubera ko ngo PL ishaka kugarura ubuhake mu Rwanda.

Ibyo batwerereye ishyaka PL (bitaga ishyaka ry’Abatutsi) ni ibyari mu ngengabitekerezo ya CDR batakwemera ubutegetsi burimo Umututsi kuko byaba ari ubuhake bugarutse.

Ibyo bitekerezo, byambuwe ubutegetsi mu Rwanda ariko hari abo bikirimo kandi babikwiza. CDR imaze gutsindwa yarivuguruye ubu ikaba ivugira muri FDU-Inkingi, Ishema Party, FDLR n’utundi dutsiko nk’Intabaza.

Ku wa 25 nzeri 2008, aba “Republicain” bo muri FDU-Inkingi bakoze itangazo ryibutsa impamvu bizihije ku nshuro ya 47umunsi wa KAMPARAMPAKA bita uwa Repubulika. Iyo mpamvu ni uko umunsi wa “Repubulika…utagomba kwibagirana k’Umunyarwanda wese wemera Repubulika”.

Iryo tangazo riti: “FDU-INKINGI ukwemera kwacu gushingiye kuri Repubulika”. Bati “Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi turwanya …dufite nibura ikintu kimwe duhuriyeho ni uko bemera Repubulika.”

Uko kwemeza ko hari icyo bahuriyeho na FPR-Inkotanyi, babivuga batabyemera. Nkuko FDU-Inkingi ibyivugira muri iryo tangazo: “Kimwe mubyo dupfa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ni uko bwemera Repubulika ariko bukirengagiza inshingano ya Repubulika yo kureka abaturarwanda akaba aribo bihitiramo abayobozi.”

Ibyo bikaba ari nayo mpamvu barwanya ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi: “ubutegetsi bwabo bushingiye kuri Repubulika ariko bukica inshingano zayo. Nkaba nongeye gusaba buri Munyarwanda wese wemera Repubulika kudushyigikira tukarwanya twivuye inyuma, abatambamira ishingano ya Repubulika”.

Usomye ayo magambo acurikiranye utazi icyo amagambo “Abanyarwanda”, “Abaturarwanda”, “Repubulika” n’andi y’aba “Republicain” ntabwo wakumva ibyo bashaka kuvuga. Muri make icyo FDU-Inkingi ivuga ni uko FPR-Inkotanyi bawufata nk’umuryango w’abanyamahanga bategeka u Rwanda. Kuba Hutu-Pawa atari yo iri ku butegetsi mu Rwanda, nibyo bita gutambamira inshingano za “Repubulika” ya “Nyamwinshi”.

Mu mvugo yabo, mu Rwanda hari ubutegetsi butari ubw’Abanyarwanda. Ibyo FDU-Inkingi yandika, nta gishya na kimwe kirimo. Isoko y’ibyo banvuga ni nayo iri muri propaganda ya Jenoside mbere y’umwaka w’1994.

Urugero rw’iyo propaganda, ni aho Ngeze Hassan yerekana ko abemera “Repubulika” ari bo ba nyiri Kangura na RTLM“RTLM (Radio Télevision Libre des Mille Collines) yifujwe n’Abahutu kugirango bahangane na Radio y’Abatutsi (Muhabura). RTLM yatangiye kumvikana mu Rwanda ku itariki ya 8 Nyakanga 1993.

Muri uko kwezi kwa Nyakanga 1993, hasohotse ikinyamakuru Kangura No 46 yamamaje RTLM. Muri uko kwamamaza byumvikanisha icyo FDU-Inkingi ari cyo, n’imyemerere ya “Repubulika” iyo ari yo.

Ku rupapuro rwa mbere rw’iyi nimero ya KANGURA hari igishushanyo (cartoon) cy’abantu bane bari muri studio ya RTLM bise “Radiyo Televisivo y’abaharanira Repubulika”. Muri abo bari muri studio hagaragaraga Barayagwiza Jean Bosco avuga ngo “RTLM izabe ikimenyetso cy’ubufatanye bw’Abahutu”; NGEZE Hassan akungamo ngo “RTLM izabe ijwi rirengera rubanda nyamwinshi, ihangane n’abatemera Repubulika” naho Nahimana Ferdinand avuga ngo “RTLM izabe ihuriro ry’abanyabwenge b’Abahutu bakorera rubanda nyamwinshi”.

Hari aho Ngeze Hassan agaragara mu gishushanyo avuga ngo “Abumva Radiyo y’abaharanira ubusugire bwa Repubulika muri maso!? Ni Ngeze Hassan ubasaba guharanira ubumwe bwanyu”. Mu nyandiko ndende iri muri icyo kinyamakuru, basobanura ko abatangije RTLM ari “abababajwe no kubona inyenzi zifite radiyo yazo, Radiyo Muhabura, na Radiyo Rwanda zikaba zarayigose, zo n’ibyitso byazo”. Umwanditsi akomeza avuga ko RTLM “izafasha Kangura mu gusoza integano z’Abahutu…Dore ko iyo Radiyo na Televiziyo yiswe iy’abaharanira ubusugire bwa Repubulika. Abatemera Repubulika rero mureke RTLM ibabwire ifatanye na Kangura kubereka umwanya wanyu.” (Kangura N° 46, p.13)

Uwo mutongero wa Kangura na RTLM usingiza “Repubulika” ni nawo wa FDU-Inkingi. MRND ihindura izina yanahinduye ibendera rigizwe n’ibara ry’Umutuku bisobanura “amaraso yamenetse barwanya ingoyi ya gihake”; ibara ry’Umukara risobanura “ugutsindwa kwa ba gashakabuhake” n’iry’Icyatsi kibisi kivuga “amahoro ya Repubulika ya 2, n’ikizere cy’amajyambere”.

Iryo bendera rikaba ryari rishushanyijemo isuka n’umuhoro bivuga “umurimo”. Uwo murimo wakozwe n’umuhoro, urazwi. Si umurimo wo gutema ishyamba ahubwo ni uwo uwo gukora Jenoside batema Abatutsi nkuko byari byaratangajwe n’ikinyamakuru Kangura No 26.

Habyarimana na Kayibanda ni iri n’iri

Inyigisho ihindura igice kimwe cy’Abanyarwanda “abanyamahanga” na “ba gashakabuhake” yatangiye kandi inemezwa na Repubulika ya mbere bikomereza mu ya kabiri. U Rwanda rwizihiza ubwigenge ku nshuro ya cumi, Leta ya Kayibanda Gregoire yasohoye inyandiko bise “Ingingo z’Ingenzi mu Mateka y’u Rwanda Imyaka cumi y’Isabukuru y’Ubwigenge 01/07/1962 – 01/07/1972” (Perezidansi ya Repubulika, (1972)

Iyo nyandiko ivuga ko mu Rwanda habaye ingoma eshatu: iya mbere ni Ingoma y’Abahutu aribo “bategetsi ba mbere b’u Rwanda bari bameze nk’ababyeyi b’ingabo zabo”. Iya kabiri ikaba iyo bise Ingoma ntutsi ngo “iyo ngoma niyo nkuruzi y’ibyago mwene Gahutu yagize byose ikaba yali imeze nk’ikiguri cy’ubugiranabi”.

Iya gatatu ni iyo bise iya Gatutsi na Kazungu. Bati: “abo banyamahanga bombi basangiraga kunyunyuza amaraso no kurya imitsi. ya Gahutu, baramwonka karahava…” Ibyo bitekerezo ntabwo byajyanye na Kayibanda.

Habyarimana atangiza Kongre ya MRND navuze yagize ati: “…umwanzi yitwikira amashyaka n’amagambo, intwaro ze ni ikinyoma, guharabika ariko byose byabaye impfabusa; noneho ngo asigaye yerura ko icyo ashaka ari ubutegetsi kandi abaturage baramwanze muri 1961. Tuzarwana inkundura kugeza ku wa nyuma aho kongera kuba ruvumwa n’ingaruzwamuheto, ati twigobotoye ingoyi ya gihake ubu si bwo tugiye gusubira inyuma”.

Uzi ibi byose, kandi hari Abanyarwanda babizi cyane cyane ababirwanyije. Ibyo ariko ntibibuza ko hari Abanyarwanda ndetse na bamwe mu banyamahanga usanga bavugira cyangwa bashyigikiye FDLR ku mugaragaro. Hari abanyamahanga badahisha ko bafata FDU-Inkingi nk’umutwe wa politiki usanzwe ndetse bakawusabira ubwinyagamburiro (political space) muri politiki y’u Rwanda.

Bigeze n’aho hari abanyarwanda biyemerera ko ari abayoboke ba FDU-Inkingi kandi bari mu Rwanda. Kwemera FDU-Inkingi ni nko kwemera MRND/CDR kuko DNA/ADN yayo ya politiki ya Jenoside ari imwe. Uwabyemera ni uwirengangiza aho igihugu cy’ u Rwanda cyavuye. Byaba ari ukwemera ko ingengabitekerezo ya Jenoside yakwizwa nta nkomyi. Ntibikabe.

Umushakashatsi Tom Ndahiro

Biracyaza…


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza