Uko FPR yahoze niko iri ni na ko izahora (Igice cya 8)

Yanditswe na Tom Ndahiro
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Vuba aha twibukije ko mu ntangiriro z’umwaka wa 1992 Twagiramungu Faustin ari mu bayobozi ba MDR banditse bagasinya itangazo ryamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi icyo gihe. Ntibibeshyaga nabo kuko ibyo bavugaga byabaga, bikomeza ndetse bigeze mu wa1994 Jenoside rurangiza irakorwa.

Usesenguye, uhereye ku byabaye no kubyakurikiye ku basinyanye nawe iryo tangazo, ndetse n’ibyo avuga cyangwa yanditse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,ubona ko babikoraga nka politiki y’amaco y’inda. Ntabwo ari politiki ishingiye ku mahame ashimitse nk’aya FPR-Inkotanyi imaze imyaka 30 nta gihinduka.

Ingengabitekerezo ya Jenoside ni yo yatumye abayobozi bakuru ba MDR batandukana na FPR bagahitamo kuba abicanyi ruharwa abandi bakaba aba PAWA uhereye kuri Karamira Froduard wayihaye izina. Twavuga kandi nka Murego Donat, Kambanda Jean, Niyitegeka Eliezer n’abandi benshi. Na n’ubu ikaba ikibunga mu mitwe ya Gasana Anastase na Twagiramungu Faustin.

Bombi ni mu bantu bigeze guhangana na Perezida Habyarimana Juvenal. Urutonde rw’abatangije umutwe w’Interahamwe rwashyizwe ahabona bwa mbere na Gasana. Kera, hari ubwo wabonaga nkaho bagerageje kwiga isomo kuri FPR-Inkotanyi ariko bakaba abanyeshuri b’abaswa.

Kutagira umurongo n’amahame bidakuka muri politiki, cyane cyane bu bireba uburenganzira n’ubumwe by’Abanyarwanda bituma bahindagurika nk’ikirere mu gihe cy’itumba.

Amazi yasubiye iwabo wa mbeho

Amashyaka menshi yongera gutangira mu Rwanda mu wa 1991, Twagiramungu ari mu bantu batandatu ba mbere bagize igitekerezo cyo gushinga ishyaka rikomoka kuri Parmehutu yimitse politiki isenya ubumwe bw’Abanyarwanda ishingiye ku ndwara yazanywe n’abakoloni, riba n’irya mbere gukora Jenoside mu gihugu guhera 1959-73.

Twagiramungu na bagenzi be, bavuguruye MDR-Parmehutu hasigara MDR. Rimwe na rimwe bakamagana abaJenosideri basenya ubumwe bw’abanyarwanda, ubundi bagafatanya nabo ndetse hakaba abagenderako, nk’abavuzwe. Abatarafatanyije n’abaJenosideri ba MRND/CDR mbere ya Mata 1994 nka Twagiramungu na Gasana ubu nibo bifatanya nabo.

Gasana yagiye muri MDR avuye muri MRND aho yari Shefu wa Servisi ishinzwe iby’Ubumenyi muri Perezidansi ya MRND (Chef de Service des Affaires Scientifiques a la Presidence du MRND). Kugeza muri Mata 1994, Gasana n’umuryango we babaga mu nzu zari iza MRND ku Kimihurura i Kigali. Aha ni naho Abasirikare b’Inkotanyi bakuye umugore n’abana be bakawuhungisha abicanyi.

Ubu Gasana yongeye gusubira muri MRND/CDR mwene MDR-Parmehutu. Imvugo y’abaJenosideri yo kugereka Jenoside kuri FPR niko kuri kwe. Ku rubuga rwa Facebook aherutse kwandika ko FPR ariyo yakoreye Abatutsi n’Abahutu Jenoside mu Rwanda.

Abatoza be si abo muri FDLR na FDU-Inkingi biziritse kuri MRND/CDR, ahubwo ni ibye kuva kera. Imvugo nk’iyo uyisanga muri ya nyandiko ye yo ku itariki ya 14 Gicurasi 1992 avuga ku gushingwa kw’umutwe w’Interahamwe aho usanga agereranya UNAR na Interahamwe.

Mu kiganiro yakoreye Radiyo Rwanda ku itariki ya 19 Ukwakira 1990, Gasana Anastase yemeje ko FPR-Inkotanyi ari abanyamahanga bateye u Rwanda kuza kwica Abanyarwanda. Nacyise ko ari ikiganiro yakoze, kuko inyandiko cyandukuweho akanagisinya ari ibintu yibazaga akisubiza kugirango akore propaganda yo kwangisha Abanyarwanda Inkotanyi.

Nigeze kubaza Gasana ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta y’Ubumwe iyoborwa na FPR-Inkotanyi arandimanganya turakomeza. Imvugo yakoreshaga ntaho itaniye cyane n’iya mugenzi we Mugesera Leon bakoranaga muri Perezidansi ya MRND.

Yavuze ibyo na Twagiramungu yari amaze kwandika kuri Facebook ngo “Abarokotse Jenoside nibareke gukomeza kubeshya amahanga ko aribo biciwe bonyine. Ababivuga ni abanzi b’igihugu cy’uRwanda n’abanyarwanda muri rusange. Twese twariciwe, twicirwa n’Interahamwe (zari zarasesewemo n’Inkotanyi) ziyobowe n’Abahutu, twicirwa n’Inkotanyi ziyobowe n’Abatutsi bazobereye mubyo kwica mu cyayenge, kandi babyize muri Uganda, bazobereye mubyo kuyobya uburari no gukoresha ibinyamakuru n’abanyamahanga b’injiji, n’abafite inyungu mubyo gukomeza gusenya Afurika.”

Hari ukuri kuri mu mateka atazasibangana, ko Ingabo z’Inkotanyi zagize uruhare rukomeye cyane mu gukiza ubuzima bwa Twagiramungu Faustin. Nta Nkotanyi ibyigamba, nta n’izabyigamba kuko zarokoye benshi bitewe n’uko zabifataga nk’inshingano.

Kuba abeshyera Inkotanyi kugira uruhare muri Jenoside, si igitangaza kuko n’abe bishwe ntiyigeze abunamira. Yabibagiwe vuba cyane. Mu gihe abazize Jenoside batari bashyingurwa mu cyubahiro, mu kwezi kw Ukuboza 1994, nibwo Twagiramungu yatangaje ko ntawe ugomba kugira agahinda karenze amezi ane.

Yatangiye ubwo gufatanya n’abishe abavandimwe be mu gihe cya Jenoside arwanya abanesheje abo bicanyi. N’ubu, kimwe no mu gihe yamaganaga jenoside mu 1992, si indangagaciro cyangwa amahame agenderaho. Ni icyo yita politiki aba akora.

Muri iyo nyandiko Twagiramungu ahamagarira ‘nyamwinshi’ ngo yigaragambye, akavuga abo abonamo ubutwari nka Ingabire Victoire, Kizito Mihigo n’abandi. Ukabona bidatandukanye n’ibyo CDR yahozaga mu kanwa ivuga ko intwari z’u Rwanda ari Kayibanda Gregory, Makuza Anastase, Gitera Joseph n’abandi.

Twagiramungu aracyari mu 1992

Muri iyo nyandiko Twagiramungu yise " IYISHYAMBA" NI IGIKANGISHO, IYA RUBANDA NICYO GISUBIZO” ahamagarira abantu kurwana intambara. Asaba “Rubanda Nyamwinshi” kwemera kuba ibitambo bakanga ‘kuba ibikoresho’ agereranya no kuba abaja bakibuka 1959, 1961, 1962…

Ku itariki ya 25 Nzeri 1992, CDR yakoresheje mitingi kuri Stade regionale i Nyamirambo. Hari umunsi wa Kamarampaka ishyaka CDR rishingiraho mu ngengabitekerezo yo kurimbura Abatutsi.

Abayobozi b’iryo shyaka bari bahari ni Bucyana Martin, Nahimana Theoneste, Misago Rutegesha Antoine, Mugimba Jean Baptiste, Uwamariya Beatrice, Nzabandora Celestin, Akimanizanye Emmanuel, Hitimama Athanase, Simbizi Stanislas, na Barayagwiza Jean Bosco.

Muri iyo mitingi kandi hari n’abari bahagarariye CDR muri buri perefegitura. Sezicyeye Athanase (Kigali); Ngendahayo Stanislas (Gitarama); Niyongana J. Berchmans (Butare); Genukwayo David (Gikongoro); Bareberaho Bantari Rypa (Cyangugu); Ngiruwonsanga Modeste (Kibuye); Hategekimana Balthazar (Gisenyi); Muhawenimana Clement (Ruhengeri); Kaberuka Anastase (Byumba) na Kayinamura Theoneste (Kibungo).

Abandi biswe abanyacyubahiro barimo: Nshimyumuremyi Benoit wari uhagarariye abanyeshuri b’aba CDR mu gihugu cya Swiss (Ubusuwisi); Dr. Ndangamira Aphrodice wari uhagarariye u Rwanda muri Amerika; intumwa ebyiri (nta mazina yabo yavuzwe) zari zihagarariye Ambasade z’u Rwanda muri Tanzaniya na Zaire kimwe n’umuyobozi wari Uhagarariye Umujyi wa Kigali; Nizeyimana Emmanuel wari uhagarariye Ishyaka R.T.D na Harerimana Francois wari uhagarariye ishyaka P.D.C.

Iby’ingenzi byavugiwe muri iyo nama nkuko banditswe muri raporo yo kuwa 26 Nzeri, yakozwe na Mukamana Christine na Mukangarambe Emerthe bo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini, ni ibi:

1) CDR ni ishyaka rirwana ku nyungu za rubanda nyamwinshi ritakwemera ko Abatutsi bagarura ubuhake;

2) Hakwiye inama Rukokoma yakwigirwamo imibanire y’Abahutu n’Abatutsi;

3) Umunyarwanda w’Inkotanyi ushaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika agomba kuvuga nibura ibisekuru bine;

4) Ko bashyigikiye imishyikirano y’Amahoro yaberaga Arusha ariko bakanga ibyemezo biyifatirwamo bigambanira igihugu, kimwe muri ibyo kikaba icyo kwemerera impuzi gutaha abavanywe mu byabo n’intambara batarataha;

5) Ko CDR igomba guhabwa imyanya ya Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Minisitiri w’Ingabo n’uwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga;

6) Ko mu matora CDR izatsinda;

7) Bashinje Ishyaka PL ko ritateganyije mitingi ku munsi wa Kamarampaka kubera ko batawushyigikiye bitewe ni uko bifuza ubutegetsi bushingiye ku buhake.

Ibyo byo kuvuga ko bashaka za Minisiteri bavugiye muri iyo mitingi, bari barabyandikiye MININTER ku itariki ya 2 Nzeri 1992 bamumenyesha ibigomba kubahirizwa kugirango CDR yemere kujya muri Guverinoma y’inzibacyuho irimo FPR-Inkotanyi.

Intekerezo ya ‘nyamwinshi’, ari iy’umubare w’abantu ntibe iy’ubwiganze bw’ibitekerezo byabo yagejeje igihugu kure, habi.

Nyuma y’Amasezerano y’amahoro yo gushyiraho guverinoma y’Inzibacyuho yaguye yo ku wa 30 Ukwakira 1992 hagati ya leta na FPR-Inkotanyi, MRND n’amashumi yayo bashushe n’ababaye abasazi.

Mu nyandiko ya MRND y’ibanga dufite, batekereje ku buryo butandukanye bwo kugabana imyanya y’Abadepite 100.

Uburyo bwa mbere bwari uko MRND yagumana imyanya 70 isanganywe y’abagize CND, noneho abandi bagahabwa imyanya ku buryo bukurikira. FPR imyanya 5, MDR imyanya 5, PSD imyanya 3, PL imyanya 3, CDR imyanya 3 Amashyaka yandi 11 asigaye akagenera umwanya umwe umwe.

Uburyo bwa kabiri ni uko muri iyo myanya 100 yagenwa ku buryo bukurikira: MRND imyanya 55, Abadepite muri CND bitwa ko ari abo muri opozisiyo imyanya 15, MDR imyanya 5, PSD imyanya 3, PL imyanya 3, CDR imyanya 3, FPR imyanya 5, andi mashyaka 11 akabona umwanya umwe umwe.

Uburyo bwa gatatu bwari ubwo kugabana imyanya hakurikijwe amatsinda atatu nkuko bayatekereje:

a) MRND imyanya 40, CDR imyanya 6, PECO umwanya 1, PADER umwanya 1, PARERWA umwanya 1 yose ikaba (49);

b) MDR imyanya 25, PSD imyanya 6, PL imyanya 6, PSR mwanya 1 na UDPR umwanya 1 yose ikaba (39);

c) FPR imyanya 6;

d) Itsinda ririmo amashyaka PDC, RTD, PPJR, MFBP, PDI na PD imyanya 6.

Iryo gabanya ry’imyanya ryashingiraga ku gutekereza ko hari amashyaka afite abantu benshi kurusha andi. Iyo ufata FPR ukayigereranya na CDR; FPR ikarutwa na MDR byaturukaga ku ntekerezo ya nyamwinshi-bantu itari iya politiki. (Demographic majority vs Political majority)

Uko kwibeshya, byahagaritswe bwa mbere n’amasezerano y’amahoro ya Arusha hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR-Inkotanyi ku itariki ya 4 Kanama 1993. Kubera ko batashakaga kumva uko kuri, amashyaka yiganjemo MRND, CDR, RTD, PPJR, MFBP, na PD hiyongereyeho n’aba HUTU-PAWA bo muri MDR, PL, PSD, PSR, UDPR na PSR bahisemo gukora Jenoside. FPR-Inkotanyi ifatanyije n’abandi banyarwanda basigaye bashyira mu gaciro barabarwanya ndetse barabatsinda. Icyo gihe, kugeza ubu.

Biracyaza…

Umushakashatsi Tom Ndahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza